Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Amosi 8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibonekerwa rya kane: igitebo cyuzuye imbuto

1 Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: yanyeretse igitebo cyuzuye imbuto zeze impeshyi igiye kurangira.

2 Nuko arambwira ati «Amosi, urabona iki?» Ndamusubiza nti «Ndabona igitebo kirimo imbuto zeze impeshyi igiye kurangira.» Uhoraho arambwira ati «Israheli, umuryango wanjye, ugeze ku ndunduro yawo, sinzongera kugaruka ari wo unzanye.

3 Uwo munsi mu ngoro bazaririmba indirimbo z’amaganya, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, intumbi zizaba nyinshi, aho bazazijugunya, bose bazumirwa.»


Abacuruzi n’abasahuzi

4 Nimwumve ibi ngibi, mwebwe murenganya abakene, mugira ngo mutsembe ab’intamenyekana bo mu gihugu,

5 muvuga ngo «Mbese imboneka z’ukwezi zizarangira ryari, kugira ngo dushobore kugurisha ingano, na sabato izashira ryari, ngo dushobore gufungura imifuka y’ingano twahunitse, tugabanye igipimo twunguriramo n’igiciro, tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi,

6 abatindi tubagure amafeza, n’abakene ku giciro cy’amasandari abiri? Yemwe tuzagurisha ingano zacu, tugeze no ku nkumbi!»

7 Uhoraho abirahije ikuzo rya Yakobo, ati «Sinzibagirwa na kimwe mu bikorwa byabo.»

8 Ibyo se ntibigiye gutuma isi ihinda umushyitsi, n’abaturage bayo bose bakirabura? Izuzura rwose nk’Uruzi, isese hanyuma yike nka rwa ruzi rwo mu Misiri.


Umunsi w’Uhoraho ni umunsi w’akababaro

9 Kuri uwo munsi— uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze— nzategeka izuba kurenga ku manywa y’ihangu, kandi ntume ku isi hacura umwijima izuba riva.

10 Ingendo zanyu zigamije kunsenga nzazihinduramo iminsi y’ibyago, indirimbo zanyu zose nzihindure iz’amaganya. Abantu bose nzabakenyeza amagunira, imitwe yabo iharangurwe. Nzabatera akababaro k’urupfu, nk’ak’upfushije umwana we w’umuhungu w’ikinege, n’ibizakurikiraho bizasa n’iby’umunsi w’amaganya.

11 Ngiyi iminsi iraje — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze— ari yo nzateza ho inzara mu gihugu. Ntizaba inzara yo gusonzera umugati, cyangwa inyota y’amazi, ahubwo izaba inzara yo gusonzera kumva Ijambo ry’Uhoraho.

12 Abantu bazajarajara, bave ku nyanja bajye ku yindi, bazerere kuva mu majyaruguru kugera mu burasirazuba, bashakashaka Ijambo ry’Uhoraho, ariko ntibazaribona.

13 Uwo munsi, abakobwa b’amasugi beza n’abasore bazicwa n’inyota,

14 abarahiza icyaha cya Samariya bavuga bati «Harakabaho Imana yawe, Dani! Harakabaho Ububasha buri i Berisheba!» bazagwa kandi ntibazongera kubyuka.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan