Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Amosi 7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


III. AMABONEKERWA Ibonekerwa rya mbere: inzige

1 Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: yoherezaga inzige igihe ubwatsi bwabaga butangiye kumera — ndashaka kuvuga ubwatsi butoha nyuma y’umuganura wagenewe umwami —

2 mbonye izo nzige zimaze gutsemba ibyatsi byose byo mu gihugu, ndavuga nti «Uhoraho, Mana yanjye, gira impuhwe, ndakwinginze: umuryango wa Yakobo se wabaho ute? Ni muto cyane!»

3 Uhoraho yisubiraho, arasubiza ati «Ntibizabaho.»


Ibonekerwa rya kabiri: amapfa

4 Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: Nyagasani Uhoraho yitabaje umuriro ngo ace urubanza, nuko umuriro wuzura inyenga nini, ukongora n’intara ya Israheli.

5 Ni ko kuvuga nti «Uhoraho Mana yanjye, sigaho ndakwinginze, umuryango wa Yakobo se wabaho ute? Ni muto cyane!»

6 Nya gasani Uhoraho yisubiraho, arasubiza ati «Ibyo na byo ntibizabaho.»


Ibonekerwa rya gatatu: rujora

7 Dore ibyo Nyagasani yanyeretse: yari ahagaze iruhande rw’urukuta, afite rujora mu ntoki.

8 Nuko Uhoraho arambwira ati «Amosi we, urabona iki?» Maze ndamusubiza nti «Ni rujora mbona.» Nuko Nyagasani arambwira ati «Dore rero, ngiye gushinga rujora rwagati mu muryango wanjye Israheli, mbaringanize, kandi kuva ubu sinzongera kuyibabarira.

9 Amasengero y’ahirengeye ya Izaki azahinduka amatongo, n’ingoro za Israheli zizarimbagurike, maze mfate inkota, inzu ya Yerobowamu nyihagurukire.»


Amosi yirukanwa i Beteli

10 Amasiya, umuherezabitambo w’i Beteli, atuma kuri Yerobowamu, umwami wa Israheli, ati «Amosi ariho arakugambanira rwagati mu nzu ya Israheli; igihugu ntikigishoboye kwihanganira ibyo avuga.

11 Kuko avuga ngo: Yerobowamu azazira inkota, n’Abayisraheli bajyanwe bunyago kure y’igihugu cyabo.»

12 Amasiya ni ko kubwira Amosi ati «Ngaho genda, wa mubonekerwa we; cika ujye mu gihugu cya Yuda; ho uzashobora kwirwanaho no guhanura !

13 Naho hano i Beteli ntuzongere kuhahanurira kuko ari ingoro y’umwami, urusengero rwa cyami!»

14 Amosi asubiza Amasiya, ati «Sinari umuhanuzi, sinari n’umwe mu itorero ry’abahanuzi; nari umworozi, ngakonora n’ibiti byera imbuto.

15 Nyamara Uhoraho yankuye inyuma y’amatungo, nuko arambwira ati ’Genda uhanurire umuryango wanjye Israheli !’

16 Ubu ngubu umva ijambo ry’Uhoraho, wowe uvuga ngo ’Ntuzahanurire Israheli, ntuzongere guhindanya inzu ya Izaki!’

17 Uhoraho rero avuze atya : ’Umugore wawe azigira ihabara mu mugi, abahungu bawe n’abakobwa bawe bazazira inkota, isambu yawe izagabanishwa umugozi, naho wowe uzapfira mu gihugu cy’amahanga, na Israheli yose ijyanwe bunyago kure y’igihugu cyayo.’»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan