Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Amosi 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ubwirasi n’ukwiyemera kw’abakungu

1 Bariyimbire abatengamaye bo muri Siyoni, n’abashingiye amahoro yabo ku musozi wa Samariya, bo nyarurembo z’igihugu cy’ikirenga mu bindi byose, bo inzu ya Israheli igisha inama.

2 Nimugere i Kaline maze mwitegereze, nimuhava mujye i Hamati umugi mukuru, hanyuma mumanuke i Gati mu Bafilisiti: iyo migi hari ubwo yaba irusha umutekano ibi bihugu byacu? Hari ubwo se igihugu cyabo kiruta icyanyu ubunini?

3 Mushaka guhigika umunsi w’amagorwa, hanyuma mukigiza bugufi igihe cy’imidugararo.

4 Ngabo baryamye ku mariri akoze mu mahembe y’inzovu, bagaramye mu ntebe zabo, bakarya abana b’intama n’inyana z’imitavu,

5 baregura inanga bagapfa gucuranga, bakaririmba nka Dawudi indirimbo bihimbiye,

6 bakanywera divayi mu bikombe, bakisiga amavuta y’agaciro, ariko ntibahangayikwe n’uko umuryango wa Yozefu ugiye kurimbuka.

7 Ni cyo gituma guhera ubu bagiye kujyanwa bunyago, bakagenda ku isonga y’abandi bose, maze bikarangirira aho ibyishimo by’abo bantu b’abapfayongo!


Samariya izasenywa!

8 Nyagasani Uhoraho arabirahiye, Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo avuze atya : Nanga urunuka ubwirasi bw’umuryango wa Yakobo, nkanga n’ingoro zayo, umugi wose uko wakabaye nzawutererana.

9 Haramutse hagize nk’abantu icumi bacika ku icumu mu nzu imwe, na bo bazapfa.

10 Hazasigara abantu mbarwa bo guhamba bene wabo. Nihagira uwiyambaza usigaye mu nzu ati «Nta muntu musigaranye aho mu nzu ?» undi amusubize ati «Nta we usigaye». Nta muntu uzasigara, habe n’umwe wo kwambaza izina ry’Uhoraho !

11 Ni koko, Uhoraho ni we utegeka, akoma imbarutso, inzu nini igahirima, intoya ikiyasa.

12 Hari ubwo se amafarasi yiruka mu mabuye ashinyitse ? Hari ubwo se bahingisha inyanja ibimasa, kugira ngo mubonereho guhumanya ubutabera, maze ubucamanza mukabuhindura umwanda ?

13 Murishimira ko mwigaruriye umugi wa Lodebari, ariko ni ay’ubusa; nuko mukavuga muti «Si ku ngufu zacu se twigaruriye Karinayimu ?»

14 Ngaha rero, nzu ya Israheli, ngiye kubateza igihugu kizabakandamiza guhera i Lebohamati kugera mu karere ka Araba. Uwo ni Uhoraho ubivuze, Imana Umugaba w’ingabo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan