Amosi 5 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUkuririra Israheli 1 Nimwumve iri jambo, iyi ndirimbo y’amaganya ibumvishe, nzu ya Israheli ! 2 Ngaha araguye umwari wa Siyoni, ntazongera kweguka ukundi, arambaraye hasi adafite umwegura. 3 Nyagasani Uhoraho avuze atya : Umugi wajyaga ujyana abantu igihumbi ku rugamba uzasigarana ijana gusa; naho umugi wajyaga ujyana ijana, uzasigarana icumi gusa. Nimudahinduka, nta gakiza muteze 4 Uhoraho abwiye inzu ya Israheli atya : Nimunshakashake, muzaronka ubugingo, 5 ariko ntimunshakashakire i Beteli, ntimwinjire i Giligali, ntimuce i Berisheba, kuko Giligali yose izatwarwa ho umunyago, Beteli igahinduka inzu y’impfabusa. 6 Nimushakashake Uhoraho, muzaronka ubugingo. Naho ubundi, azagwa gitumo inzu ya Yozefu nk’inkongi y’umuriro, ayihindure umuyonga, kandi i Beteli nta muntu wo kuyizimya uzahaboneka. 7 Bariyimbire abahumanyije ubutabera, birengagiza gukiranura abandi. 8 Uwaremye urujeje rw’inyenyeri z’ibihangange n’izitwa Oriyoni, we uhindura umwijima mo igitondo gitangaje, agahindura umunsi mo ijoro ryijimye, agahamagara amazi yo mu nyanja ngo ayasandaze ku isi; izina rye ni Uhoraho! 9 Ni we utuma abanyamaboko bamburwa, agatuma n’umugi usahurwa. 10 Banga uwibutsa ubutabera mu rukiko, uvuga ukuri bakamwanga urunuka. 11 Ubwo rero muryamira umutindi mukamutwara umugabane we w’ingano, ayo mazu mwubakishije amabuye abaje, ntimuzayabamo; iyo mizabibu myiza mwateye ntimuzanywa divayi yayo. 12 Kuko nzi umubare utabarika w’ibicumuro byanyu, n’ububi bw’ibyaha byanyu, mwe murenganya intungane, mukakira indishyi z’amahugu, mugatera ijanja abakene babatakambiye mu rukiko. 13 Ni yo mpamvu umuntu uzi ubwenge yakwicecekera mu gihe nk’iki, kuko ari igihe cy’amakuba. 14 Nimushake ikiri icyiza, ikibi mukireke, kugira ngo mushobore kubaho, maze Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azabane namwe, uko mubivuga. 15 Nimwange ikibi, mukunde icyiza, nimusubize ubucamanza umwanya wabwo mu rukiko, wenda ahari Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yazababarira agasigisigi ko mu muryango wa Yozefu. 16 Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, Nyagasani avuze atya: Ku karubanda hose bazarira, mu mayira yose bavuge bati «Mbega ishyano! Mbega ishyano!» Bazatumira umuhinzi ngo yirabure, n’abamenyereye imiborogo ngo barire. 17 Mu mizabibu yose hazaba icyunamo igihe nzanyura muri mwe rwagati. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Umunsi w’Uhoraho 18 Bariyimbire abarambirije ku munsi Uhoraho azaziraho! Bimaze iki? Umunsi w’Uhoraho uzaba umeze ute ku bwanyu? Uzaba ari umunsi w’umwijima, si uw’urumuri. 19 Ni nk’umuntu uhunze intare, hanyuma agahura n’indi nyamaswa y’inkazi, yagera iwe akishingikiriza ku rukuta, nuko inzoka ikamurya! 20 Si byo se, umunsi w’Uhoraho ntuzaba ari umwijima aho kuba umucyo, umwijima w’icuraburindi uzira icyezezi? Uhoraho ahakanye ingirwabitambo bya Israheli 21 Nanga urunuka kandi nkagaya ingendo mukora muje kundamya, sinshobora gushimishwa n’amakoraniro yanyu, 22 igihe muntura ibitambo bitwikwa, no mu maturo yanyu nta na rimwe rinshimisha; sinduha ndeba n’ibitambo byanyu by’ibimasa. 23 Igiza kure urusaku rw’indirimbo zawe, n’umurya w’inanga zanyu sinshobora kuwumva. 24 Ahubwo uburenganzira nibudendeze nk’amazi, n’ubutabera butembe nk’umugezi udakama! 25 Hari ubwo se mwigeze kuntura ibitambo n’amaturo mu butayu, muri ya myaka mirongo ine, muryango wa Israheli? 26 Ahubwo muzaheka Sakuti umwami wanyu, n’inyenyeri ya Kewani, ikigirwamana cyanyu, ayo mashusho mwikoreye ubwanyu. 27 Nzabajyana bunyago mbarenze Damasi! Uwo ni Uhoraho ubivuze, izina rye ni Imana Umugaba w’ingabo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda