Amosi 4 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbyerekeye abagore bo muri Samariya 1 Nimwumve iri jambo, mwa nka mwe z’i Bashani, murisha ku musozi wa Samariya, mugatsikamira abakene, mukaryamira abatindi, mukabwira abagabo banyu muti «Nimuzane icyo kunywa». 2 Nyagasani Uhoraho abirahije ubutagatifu bwe, ati «Dore iminsi iregereje aho bazabakuruza inkonzo, n’abaja banyu bakabakwegesha uruhabuzo; 3 muzasohokera mu byuho, buri mugore ace ukwe, maze mujugunywe ahagana i Herimoni.» Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ibyerekeye umwete mu by’imihango 4 Nimujye i Beteli maze mucumure! Mujye i Giligali mwungikanye ibicumuro! Muhere mu gitondo mutura ibitambo, ku munsi wa gatatu mujyane amaturo yanyu. 5 Nimutwikishe umusemburo ho igitambo cy’ishimwe, mwamamaze amaturo yanyu mwishakiye, muyarate kuko ari byo mukunda, bana ba Israheli! Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. Ubunangizi bw’umutima 6 Ni jye watumye mu migi yanyu yose nta cyo kurya kihaboneka, inzara igatera aho muri hose, nyamara ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze. 7 Ni jye wari warabimye imvura hasigaye amezi atatu ngo musarure, nkagusha imvura mu mugi uyu n’uyu, nkayima uriya, umurima umwe wagwagamo imvura, utayibonye ukuma; 8 abantu bo mu migi ibiri cyangwa itatu bajyaga kunywa amazi mu mugi uyafite, inyota yabo ntishire, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze. 9 Nateje nkongwa n’inanda mu myaka yanyu; ubukungu bw’ubusitani bwanyu, imizabibu yanyu, imitini yanyu n’ibiti byanyu bivamo amavuta byonwa n’inzige, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze. 10 Nabateje icyorezo nka kimwe cyo mu Misiri, nicisha inkota abasore banyu, njyana amafarasi yanyu ho iminyago, ntuma umunuko w’intumbi zo mu ngando zanyu ubazamukira mu mazuru, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze. 11 Nabazambije nk’uko nazambije Sodoma na Gomora, maze mumera nk’igiti cyafashwe cyaruwe mu nkongi y’umuriro, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze. 12 Ni yo mpamvu rero nzakugenzereza ntyo, Israheli, Ubwo nzakugenzereza ntyo rero, Israheli, itegure kubonana n’Imana yawe! 13 Nguwo Uwabumbabumbye imisozi, akarema umuyaga, agahishurira umuntu imigambi ye, we ugenga umwijima n’umucyo, agatambagira ibitwa byo ku isi. Izina rye ni Uhoraho, Imana umugaba w’ingabo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda