Amosi 2 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuMowabu n’umurwa wayo, Keriyoti 1 Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Mowabu icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko yatwitse amagufa y’umwami wa Edomu, ikayahindura ivu, 2 nzatwika Mowabu, maze umuriro utsembe ingoro za Keriyoti, Mowabu izarimbuka habaye urusaku ruvanze n’induru n’impanda; 3 nzavana umwami wayo rwagati muri yo, maze mwicane n’abafasha be. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Yuda n’umurwa wayo, Yeruzalemu 4 Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Yuda icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko basuzuguye inyigisho z’Uhoraho, ntibakurikize amategeko ye, kubera ko ibinyoma byabo byari byarabaroshye, ibyo binyoma ari na byo abasekuruza babo bakurikizaga; 5 nzatwika Yuda, maze ntsembe ingoro z’i Yeruzalemu. Israheli n’umurwa wayo, Samariya 6 Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Israheli icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko bagurana intungane amafeza, umukene bakamugurana umuguru w’inkweto, 7 kubera ko bakandamiza rubanda rugufi bakayobya abakene inzira, kubera ko umuhungu na se bahurira ku ihabara imwe ngo basebye izina ryanjye ritagatifu, 8 kubera ko imyambaro batwaye ho ingwate bayicuje urutambiro, no kubera divayi batwaye ho ingwate bakayinywera mu nzu y’Imana yabo . . . 9 Nyamara jyewe nari nabasenyaguriye Abahemori, bareshya n’ibiti by’amasederi bagakomera nk’ibiti by’imishishi! Nari natsotsobye imbuto zabo mpereye hejuru, ndandura n’imizi yabo mpereye hasi. 10 Naho mwebwe nabazamuye mu Misiri, mbayobora imyaka mirongo ine mu butayu kugira ngo mwigarurire igihugu cy’Abahemori. 11 Natoye abahanuzi mu bana banyu, mu basore banyu ntoramo abanyiyegurira, si ko byagenze se, bana ba Israheli? Uwo ni Uhoraho ubivuze. 12 Nyamara mwebwe mwanywesheje divayi abanyiyeguriye, abahanuzi mubaha iri tegeko ngo «Ntimugahanure». 13 . . . kubera ibyo byose ngiye kubanyukanyukira aho muri, nk’uko imashini bahurisha imyaka inyukanyuka imiba y’umusaruro; 14 umuntu w’ibakwe ntazashobora guhunga, umunyamaboko azabure ingufu ze, n’uw’intwari ntazacika ku icumu, 15 umuhanga w’umuheto ntazaba agishoboye kurinda, uw’impayamaguru ntazashobora guhunga, n’ugendera ku ifarasi ntazarokora ubugingo bwe, 16 n’umuntu warahiriwe ubutwari azahunga yambaye ubusa uwo munsi! Uwo ni Uhoraho ubivuze. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda