Amosi 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Amagambo ya Amosi, wari umwe mu borozi b’i Tekowa, yerekeye ibyo yabonye bireba Israheli, mu gihe cya Oziya, umwami wa Yuda, na Yerobowamu, mwene Yowasi, umwami wa Israheli, igihe umutingito w’isi wari ushigaje imyaka ibiri ngo ube. 2 Yaravuze ati «Uhoraho yivugiye kuri Siyoni, arangururira ijwi rye i Yeruzalemu; inzuri z’abashumba ziri mu kababaro, n’ibitwa bya Karumeli birumirana.» I. URUBANZA RUZACIRWA IBIHUGU BIKIKIJE ISRAHELI, NA YO UBWAYO Aramu n’umurwa wayo, Damasi 3 Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Damasi icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bakubitishije Gilihadi ibibando by’ibyuma, 4 nzatwika inzu ya Hazayeli maze ingoro za Beni‐Hadadi zitsembwe n’umuriro; 5 nzamenagura ibyuma bifunze inzugi za Damasi, nturumbure igikomangoma kiri i Bikati‐Aveni, ntsembe n’ufite inkoni ya cyami i Betedeni, maze abantu b’Aramu bajyanwe bunyago i Kiri. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Abafilisiti n’umurwa wabo, Gaza 6 Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Gaza icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bajyanye bunyago imbaga y’abantu bakabagabiza Edomu, 7 nzatwika inkike za Gaza, maze ingoro zayo zitsembwe n’umuriro; 8 nzavanaho igikomangoma cy’Ashidodi, n’uwitwaje inkoni ya cyami wo muri Ashikeloni, nzahindukira ntere Ekironi, maze Abafilisiti bazaba basigaye barimbuke. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. Fenisiya n’umurwa wayo, Tiri 9 Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Tiri icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bagabije Edomu imbaga y’abo bari baratwayeho iminyago, bakibagirwa amasezerano ya kivandimwe bari baragiranye na bo, 10 nzatwika inkike za Tiri, maze ingoro zayo zitsembwe n’umuriro. Edomu n’umurwa wayo, Bosira 11 Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Edomu icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko yatoteje umuvandimwe we ashaka kumwicisha inkota kandi akamwima imbabazi, kuko uburakari bwe butigeze bugabanuka kandi akagumana inzika igihe cyose, 12 nzatwika Temani, maze ingoro za Bosira zitsembwe n’umuriro. Amoni n’umurwa wayo, Raba 13 Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Abahamoni bacumura ! Niyemeje kubahana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bafomoje abagore batwite b’i Gilihadi kugira ngo bagure imipaka y’igihugu cyabo, 14 nzatwika inkike za Raba, maze umuriro utsembe ingoro zayo, habe urusaku rw’intambara rumeze nk’urw’umunsi w’imirwano, ruvanze n’inkubi y’umuyaga; 15 umwami wabo azajyanwa bunyago, kimwe n’abategeka b’ingabo ze. Uwo ni Uhoraho ubivuze. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda