Amaganya 5 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuINDIRIMBO YA GATANU 1 Uhoraho, ibuka ibyatugwiririye, itegereze maze urebe uko badutuka! 2 Umurage wacu wigaruriwe n’abanyamahanga, amazu yacu agabizwa abantu tutazi. 3 Dore turi impfubyi nta ba data tukigira, na ba mama babaye nk’abapfakazi. 4 Amazi, tuyanywa ari uko dutanze feza, n’inkwi tuzibona tubanje kuzishyura. 5 Baturi nabi rwose, turatotezwa, turarembye, ntitukigira ikiruhuko. 6 Dutegeye amashyi Misiri na Ashuru, kugira ngo tubone imigati idutunga. 7 Ababyeyi bacu baracumuye, ariko ntibakiriho, ubu ni twebwe dushengurwa n’ibicumuro byabo. 8 Dusigaye dutegekwa n’abacakara, ntihagire n’umwe utuvana mu nzara zabo. 9 Dusarura ingano zacu ari uko duhaze amagara, kubera abasahuzi baturuka mu butayu bakadutera. 10 Umubiri wacu urahinda umuriro uboshye itanura, kubera inzara yatuzahaje. 11 Muri Siyoni, abagore barafatwa ku gahato, kimwe n’abari mu migi ya Yuda. 12 Bafashe abatware barabamanika, ntibacyubaha abakuru b’umuryango. 13 Abasore baraheka urusyo n’ingasire, abahungu barikorera inkwi zikabaheta. 14 Abasaza ntibakijya mu nama, abasore baretse gutera indirimbo zabo. 15 Ibyishimo by’umutima wacu byarayoyotse, imbyino yacu ihinduka amaganya. 16 Ikamba ryo ku mutwe wacu riraguye. Mbega ishyano! Turagowe kuko twahemutse! 17 Icyatumye umubiri wacu wose urwara n’amaso yacu akaba yarahumye, 18 ni uko umusozi wa Siyoni wabaye itongo, ugahinduka isenga ry’ingunzu. 19 Ariko wowe, Uhoraho, uri umwami iteka ryose, intebe yawe ihoraho, uko amasekuruza agenda asimburana. 20 Ni iki cyatuma watwibagirwa ubuziraherezo, ukadutererana igihe kireshya gitya? 21 Uhoraho, twigarurire natwe tukugarukire, vugurura imibereho yacu, tumere nka mbere. 22 Naho ubundi se, waba waratuzinutswe burundu, ku buryo watugirira uburakari bukabije gutyo? |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda