Amaganya 4 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuINDIRIMBO YA KANE Alefu Alefu 1 Mbega ngo zahabu irahindana, ya zahabu iyunguruye yarononekaye! Mbega ngo amabuye matagatifu aranyanyagira agakwira hose mu mayirabiri! Beti Beti 2 Byagenze bite kugira ngo abana ba Siyoni, bo bagereranywaga na zahabu inogereye, bageze aho gufatwa nk’ibibindi by’ibumba, byabumbwe n’ibiganza by’umubumbyi? Gimeli Gimeli 3 Yewe, n’imbwebwe zigira impuhwe, zikonsa ibyana byazo; ariko umuryango wanjye wo ni intavumera, boshye za mbuni zo mu butayu. Daleti Daleti 4 Ururimi rw’ikibondo kikiri ku ibere, rwumiye mu rusenge rw’akanwa kubera inyota; ibitambambuga birasaba umugati, ariko ntihagire uwubaha. He He 5 Abari basanzwe barya bakijuta, ngabo baguye umudari mu mayira; abarerewe mu mihemba, barigaragura mu myanda. Vawu Vawu 6 Amafuti y’umwari w’umuryango wanjye, asumbye kure ibyaha bya Sodoma, yo yarimbutse mu kanya kangana urwara, nta n’uyikojejeho ikiganza. Zayini Zayini 7 Abahungu bayo barabagiranaga kurusha urubura, bakarusha n’amata kwererana; imibiri yabo yashashagiraga kurusha umuhemba, mu maso habo hakabengerana kurusha ibuye ry’agaciro. Heti Heti 8 None dore mu ruhanga rwabo harirabura kurusha imbyiro: ntibakimenyekana mu mayira; uruhu rwabo rwafashe ku magufa, rubumiraho uboshye igiti. Teti Teti 9 Abicishijwe inkota barahiriwe kurusha abishwe n’inzara, bakagwa umudari, kubera ko imirima yarumbye. Yodi Yodi 10 Abagore bafashe abana babo bagiriraga igishyika, barabateka kugira ngo babarye, kubera amakuba y’umwari w’umuryango wanjye. Kafu Kafu 11 Uhoraho yasagutswe n’umujinya, abadudubizaho uburakari bwe bw’igikatu; yacanye umuriro muri Siyoni, maze imfatiro zayo zose zirakongoka. Lamedi Lamedi 12 Ari abami bo mu mahanga ari n’abatuye ku isi bose, nta n’umwe watekerezaga ko umubisha kimwe n’umwanzi, bazigera binjira mu marembo ya Yeruzalemu. Memu Memu 13 Ibyo byatewe n’ibyaha by’abahanuzi bayo, kimwe n’amafuti y’abaherezabitambo bayo; bameneye amaraso y’intungane rwagati muri yo. Nuni Nuni 14 Barindagiraga mu mayira, nk’impumyi; bihumanyije n’amaraso, bituma nta we utinyuka gukora ku myambaro yabo. Sameki Sameki 15 Barabamaganaga bagira bati «Nimwigireyo mwarahumanye! Nimwigireyo, nimwigireyo! Ntimugire icyo mukoraho!» Uko babuyeraga bahunga, abo mu mahanga baravugaga bati «Ntibazongere gutura iwacu ukundi!» Pe Pe 16 Uhoraho yarabarebye maze arabatatanya, ntagishaka kubabona; ntibongeye kwita ku baherezabitambo, cyangwa ngo bubahe abasaza. Ayini Ayini 17 Twebweho, amaso yacu yari yatukujwe no kurira, igihe twari dutegereje ko umutabazi yaza; twarakenguzaga ariko biba iby’ubusa: mu mahanga ntibashoboye kudukiza! Tsade Tsade 18 Baratugenzuraga aho twajyaga hose, bakatubuza guhurira mu bibuga byacu. Twari tugiye gushira, akacu kari kashobotse, mbese igihe cyacu cyari cyageze. Kofu Kofu 19 Abari badukurikiranye barihutaga kurusha za kagoma mu kirere; ku misozi baratujujubyaga, naho mu mayaga bakadusatira. Reshi Reshi 20 Intore y’Uhoraho twakeshaga guhumeka, bayifatiye mu myobo yabo, kandi twaribwiraga tuti «Mu gicucu cyayo, ni ho tuzibera rwagati mu mahanga!» Shini Shini 21 Ishime, uhimbarwe, mwari wa Edomu, wowe utuye mu gihugu cya Usi: nawe inkongoro izakugeraho, uzasinde maze wiyambike ubusa! Tawu Tawu 22 Mwari w’i Siyoni, amafuti yawe arababariwe; Uhoraho ntazongera kukujyana bunyago. Naho wowe, mwari w’i Edomu, azaguhanira amafuti yawe, agaragaze ibyaha byawe! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda