Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Amaganya 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


INDIRIMBO YA GATATU Alefu
Alefu

1 Ndi umuntu wamenyeranye n’umubabaro; nywutewe n’inkoni y’uburakari bwe.

2 Yaranshoreye anyuza mu mwijima, aho kungendesha mu rumuri.

3 Ni jye jyenyine acyamuriraho ikiganza cye, akabigira iminsi yose.


Beti
Beti

4 Yanyoshye buhoro buhoro umubiri wanjye, amagufa yanjye arayajanjagura;

5 yanzengurukijeho urukuta rurangota, ankikizaho ibitotezo n’ibyago;

6 antuza mu mwijima mbese nk’abapfuye bo mu bihe bya kera.


Gimeli
Gimeli

7 Yarankingiranye sinashobora gusohoka, ambohesha iminyururu iremereye.

8 Naratakambye ndanatabaza, ariko isengesho ryanjye ararizinzika.

9 Inzira zanjye yarazizitiye n’amabuye abajije, aho nanyuraga arahazibira.


Daleti
Daleti

10 Amereye nk’ikirura cyubikiye cyangwa nk’intare irekereje;

11 yayobagije amayira yanjye, aranshwanyaguza; ansiga ndi igiterashozi.

12 Yafoye umuheto we maze angira nk’intego y’umwambi we.


He
He

13 Yampinguranyije impyiko n’imyambi yo mu mutana we.

14 Umuryango wanjye wose wampinduye urw’amenyo, barantaramana igihe cyose.

15 Yampagije indurwe, anyuhira ibinyobwa bisharira.


Vawu
Vawu

16 Yampekenyesheje umusenyi, andisha ivu.

17 Umutima wanjye nta mahoro ukiranganwa, sinkibuka icyitwa amahirwe!

18 Nuko ndavuga nti «Imbaraga zanjye zarayoyotse, kimwe n’icyizere nari mfitiye Uhoraho.»


Zayini
Zayini

19 Ibuka umubabaro wanjye n’agahinda kanjye, umenye indurwe n’uburozi wanyuhiye!

20 Ndabizirikana maze umutima wanjye ugashenguka;

21 ariko kandi nzakomeza nibuke n’ibi ngibi bintera icyizere:


Heti
Heti

22 ni koko, imbabazi z’Uhoraho ntizirashira, urukundo rwe ntirugira iherezo,

23 ahubwo ineza ye ayivugurura uko bukeye, ubudahemuka bwe ntibugira urugero!

24 Ubwo ndavuga nti «Uhoraho ni we munani wanjye, ni cyo kintera kumwiringira.»


Teti
Teti

25 Uhoraho ni mwiza ku bamutegereje, anezeza umutima w’abamushakashaka.

26 Ni byiza ko umuntu yategereza mu ituze umukiro uzaturuka kuri Uhoraho,

27 akanikorera umuzigo we, akiri muto.


Yodi
Yodi

28 Ni byiza ko umuntu yakwicara ahiherereye agatuza, mu gihe umutwaro w’Uhoraho ukimuremereye;

29 ajye yunama akoze umunwa mu mukungugu: ahari byamuviramo kwizera!

30 Nategere umusaya umukubita, maze yemere guhazwa n’ibitutsi,


Kafu
Kafu

31 kuko Uhoraho nta we atererana buheriheri.

32 Ni koko, arahana ariko akagira imbabazi, akurikije impuhwe ze zitagira urugero;

33 ntanezezwa no gucyaha abantu cyangwa ngo agambirire kubababaza.


Lamedi
Lamedi

34 Iyo bakandamiza imbohe zose z’igihugu,

35 bagahinyura uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu maso y’Umusumbabyose,

36 bakarenganya umuntu mu rubanza, ubwo se Uhoraho yaba atabibona?


Memu
Memu

37 Ni nde uvuga ijambo rimwe, ibyo avuze bikabaho? Uhoraho se, si we utegeka?

38 Mu kanwa k’Umusumbabyose se, si ho haturuka amakuba n’amahirwe?

39 Noneho se muntu yakwinubira iki, niba akiriho, kandi ari n’umunyabyaha?


Nuni
Nuni

40 Nidusuzume inzira zacu, tuzigenzure maze tugarukire Uhoraho;

41 twerekeze ibiganza byacu ejuru, imitima yacu ihugukire Imana iri mu ijuru.

42 Ni koko, twaracumuye turigomeka, naho wowe, wanga kutubabarira!


Sameki
Sameki

43 Wimiramijeho uburakari bwawe, uraduhiga, maze uradutsemba nta mbabazi;

44 wikingiriza igicu cyawe kugira ngo isengesho ryacu ritakugeraho,

45 uduhindura ibiseswa n’umwanda rwagati mu bihugu.


Pe
Pe

46 Abanzi bacu bose baratwasamiye;

47 umugabane dusigaranye ni ubwoba n’urwobo, amakuba n’ukurimbuka;

48 none amaso yanjye arasesa amarira adakama, kubera ukurimbuka k’umwari w’umuryango wanjye.


Ayini
Ayini

49 Amaso yanjye ararira ubudatuza, kandi nta na rimwe ajya ahwema,

50 kugeza ubwo Uhoraho azunama, akarebera aho ari mu ijuru.

51 Amaso yanjye arambaga kubera agahinda natewe n’abakobwa bose bo mu Mugi wanjye.


Sade
Sade

52 Abanyanga nta mpamvu barantoteza, bakampiga nk’inyoni;

53 baroshye ubugingo bwanjye mu rwobo, bangerekaho ibuye;

54 amazi andenga ku mutwe, ni ko kuvuga nti «Ndahejeje!»


Kofu
Kofu

55 Uhoraho, natakambiye izina ryawe, ndi ikuzimu mu rwobo;

56 umva ijwi ryanjye rigutakira, rigira riti «Wikwima amatwi imiborogo n’induru byanjye.»

57 Waranyegereye umunsi nagutakambiraga, maze uravuga uti «Wigira ubwoba!»


Reshi
Reshi

58 Uhoraho, mu rubanza banciraga, wambereye umuvugizi, ugobotora ubugingo bwanjye;

59 Wabonye ukuntu bampohoteraga, Uhoraho, ngwino undenganure.

60 Wabonye uko bashishikajwe no kwihorera, n’imigambi yose mibi bamfitiye.

61 Uhoraho, wumvise ibitutsi byabo, n’uko bahihibikanira kungambanira;

62 mu byo bavuga no mu byo bongorerana abanzi banjye ntibahwema kundenguriraho.

63 Bitegereze: baba bicaye, baba bahagaze, ni jye bataramana.


Tawu
Tawu

64 Uhoraho, na bo uzabiture ukurikije ibikorwa byabo;

65 umutima wabo uzawukomeze nk’ibuye, ube ari wo muvumo ubavumye.

66 Uzabakurikirane wuzuye uburakari, ubatsembe mu nsi y’ijuru ryawe, Uhoraho.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan