Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Amaganya 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


INDIRIMBO YA KABIRI Alefu
Alefu

1 Mbega ngo Uhoraho ararakarira umwari w’i Siyoni, bigatuma amutera gusuherwa! Yahanantuye ikuzo rya Israheli ariroha hasi; ntiyibuka akabaho akandagizaho ibirenge bye, ku munsi w’uburakari bwe!


Beti
Beti

2 Uhoraho yatsembye inzuri zose za Yakobo, atazibabariye; mu burakari bwe asenya ibigo by’umwari wa Yuda; yabirunze hasi, ahindanya igihugu n’abatware bacyo.


Gimeli
Gimeli

3 Kubera uburakari bwe bukaze yatsembye ububasha bwose bwa Israheli, ayihina akaboko k’iburyo imbere y’abanzi; muri Yakobo ahacana umuriro ugurumana, uhatwika impande zose.


Daleti
Daleti

4 Yafoye umuheto we nk’umwanzi, abangura ukuboko kw’iburyo nk’umubisha; atsemba abari bafite igikundiro bose. Yacuranuriye uburakari bwe ku ihema ry’umwari w’i Siyoni, nuko buragurumana nk’umuriro.


He
He

5 Uhoraho yahindutse nk’umwanzi atsemba Israheli, yatsembye iminara yayo yose, asenya n’ibigo byayo; umwari w’i Siyoni amugwiriza amaganya n’umubabaro.


Vawu
Vawu

6 Nk’uko bangiza ubusitani n’akazu kaburimo, ni ko yayogoje igihugu cyose n’umurwa wacyo, avanaho ahantu haberaga amakoraniro matagatifu. Uhoraho yatumye iminsi mikuru n’amasabato byibagirana muri Siyoni; kubera uburakari bwe bugurumana, yigizayo umwami n’umuherezabitambo.


Zayini
Zayini

7 Uhoraho yahigitse urutambiro rwe, azinukwa Ingoro ye, inkike z’iminara azigabiza ibiganza by’umwanzi; none barasakuriza mu Ngoro y’Uhoraho nk’abari mu minsi mikuru!


Heti
Heti

8 Uhoraho agambiriye kurimbura inkike y’umwari w’i Siyoni; agiye kuharinganiza ateyeho umugozi, kandi ntazahina akaboko atamaze kuhatsemba. Inkuta n’inkike azishyize mu cyunamo; zose zizasenyukira icyarimwe.


Teti
Teti

9 Amarembo yayo yarigise mu butaka, ibihindizo yarabikuye, arabicagagura; umwami wayo n’abatware bayo bigaruriwe n’abanyamahanga, nta mategeko akiharangwa, n’abahanuzi bayo ntibakibonekerwa n’Uhoraho!


Yodi
Yodi

10 Abakuru b’umwari w’i Siyoni bicaye hasi, bagwa mu kantu; none baritumurira umukungugu mu mutwe, bakenyeye ibigunira. Abari b’i Yeruzalemu bubitse umutwe ukora ku butaka.


Kafu
Kafu

11 Amaso yanjye yakobowe n’amarira, ndiho ndatengurwa; nacitse intege kuko umwari w’umuryango wanjye yarimbutse, abana b’ibitambambuga n’abakiri ku ibere, bakaba basambagurikira ku bibuga by’umurwa.


Lamedi
Lamedi

12 Barabaza ba nyina, bati «Ingano na divayi biri he?» ari na ko barabirana nk’inkomere ku bibuga by’umurwa, basambagurika mu maboko ya ba nyina.


Memu
Memu

13 Icyo nakuvugaho se ni iki? Nakugereranya n’iki se, mwari w’i Yeruzalemu? Uwagukiza akaguhumuriza, yaba ari nde, wa mukobwa we, mwari w’i Siyoni? Akaga urimo ko kangana n’inyanja, ni nde washobora kugukiza?


Nuni
Nuni

14 Amabonekerwa abahanuzi bawe bakugejejeho, ni ibinyoma n’impfabusa! Ntibakugaragarije igicumuro cyawe, kugira ngo wirinde ibi byakugwiririye, ahubwo impanuro bakubwiye, zarakurindagije zirakuyobya.


Sameki
Sameki

15 Abahisi n’abagenzi barakuryanira inzara, barakuvugiriza induru, bakakuzunguriza umutwe, wowe, mwari w’i Yeruzalemu, bagira bati «Mbese uyu ni wa mugi wavugwagaho ubwiza buhebuje, ukaba n’umunezero w’isi yose?»


Pe
Pe

16 Abanzi bawe bose barakwasamiye, baravuza induru, bagahekenya amenyo, bavuga bati «Twaramuyongobeje! Koko uyu ni wo munsi twari dutegereje, none tuwugezeho, turawubonye!»


Ayini
Ayini

17 Uhoraho yageze ku cyo yagambiriye, ashoje icyo ijambo rye ryagennye kuva kera; yatsembye nta mbabazi, atuma umwanzi akwishimaho, yongera ububasha bw’ababisha bawe.


Tsade
Tsade

18 Takambira Uhoraho, umuganyire, mwari w’i Siyoni; reka amarira yawe yisuke amanywa n’ijoro, boshye amazi y’umugezi; ntiwigere uruhuka, n’amarira ntakame mu maso yawe!


Kofu
Kofu

19 Haguruka, utakambe ijoro ryose, uhereye igihe izamu ritangirira; curanurira umutima wawe imbere y’uruhanga rw’Uhoraho nk’uko basuka amazi; mutegere amashyi kubera ibitambambuga byawe, byarabiraniye hose mu mayirabiri, bizize inzara.


Reshi
Reshi

20 «Uhoraho, reba kandi witegereze; abo wakoreye ibi ni bande? Byagenze bite kugira ngo ababyeyi barye abana babo, bya bitambambuga byabateraga ubwuzu? Byagenze bite kugira ngo abaherezabitambo n’abahanuzi bicirwe icyarimwe mu Ngoro y’Uhoraho?


Shini
Shini

21 Umwana n’umusaza barambaraye mu mayira; abakobwa banjye n’abasore banjye bamazwe n’inkota, ku munsi w’uburakari bwawe warishe, usogota bose nta mbabazi.


Tawu
Tawu

22 Wampagurukirije abaterabwoba bankikije, mbese nk’abantu batumiriwe umunsi mukuru; ntihagira urokoka cyangwa ucika ku icumu, ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho. Abo nirereye nkabakuza, umwanzi yabantsembyeho.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan