Amaganya 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuINDIRIMBO YA MBERE Alefu Alefu 1 Mbega ngo umugi wari utuwe n’imbaga nyamwinshi urasigaramo ubusa! Uwahoze ari igikomerezwa mu mahanga n’umwamikazi w’ibihugu, ameze nk’umupfakazi, arakoreshwa imirimo y’uburetwa! Beti Beti 2 Arara arira ijoro ryose, amarira akamutemba ku matama; mu bamukundaga bose nta n’umwe umuhoza, incuti ze zose zaramutereranye, zihinduka abanzi be. Gimeli Gimeli 3 Yuda yajyanywe bunyago, irasuzugurwa kandi ishikamirwa n’ubucakara; ituye mu mahanga ntihagira uburuhukiro, abari bayikurikiranye bayifatiye mu mfutanwa. Daleti Daleti 4 Amayira y’i Siyoni ari mu cyunamo, nta muntu n’umwe ukiza mu minsi mikuru; amarembo yayo yose yabaye amatongo, abaherezabitambo bayo baraganya, n’abari bayo baguye mu kantu: mbega agahinda gakomeye ka Siyoni! He He 5 Abayirwanyaga barayinesheje, abanzi bayo baranezerewe, kuko ari Uhoraho wayibabaje, ayiryoza ibicumuro byayo bitagira ingano. Ibitambambuga byayo byajyanywe bunyago, umwanzi abijya inyuma. Vawu Vawu 6 Ikuzo ry’umwari wa Siyoni ryarayoyotse, abatware bayo bamera nk’impara zitagira urwuri; bagendaga nta kabaraga, imbere y’ababashoreye. Zayini Zayini 7 Yeruzalemu iribuka ya minsi y’umubabaro n’agahinda, ubwo abantu bayo bagwaga mu biganza by’umwanzi kandi itagira kirengera; abanzi bayo babibonaga, bishimira irimbuka ryayo. Heti Heti 8 Yeruzalemu yaracumuye bikomeye, none yahindutse nk’ikintu cyahumanye, abahoze bayirata basigaye bayinnyega, kuko babona ubwandure bwayo; na yo ubwayo iraganya, ikabahisha amaso. Teti Teti 9 Ingutiya yayo yahomyeho umwanda, ibyayibayeho, nta na rimwe yigeze ibitekereza mbere; yacishijwe bugufi bitangaje, ibura n’uyihumuriza, none iravuga iti «Uhoraho, itegereze umubabaro wanjye, urebe ukuntu umwanzi wanjye anyishimaho!» Yodi Yodi 10 Umwanzi yaramburiye ikiganza ku byiza byayo byose, maze abanyamahanga binjira mu rusengero rwayo, ibyirebera, kandi warategetse ngo «Ntibazinjire mu ikoraniro ryawe!» Kafu Kafu 11 Imbaga yayo yose uko yakabaye iraganya, bariho barashakashaka umugati; baragurana ibyiza byabo ibyo kurya ngo bagarure ubuyanja. Yeruzalemu iratakamba igira iti «Uhoraho, itegereze, urebe ukuntu nasuzuguritse! Lamedi Lamedi 12 «Yemwe, bahisi n’abagenzi mwese, nimurebe, mwitegereze, niba hari akababaro kamera nk’aka kanjye, ari na ko natejwe n’Uhoraho, ku munsi w’uburakari bwe bukaze. Memu Memu 13 Yankongejemo umuriro uturutse hejuru, utwika amagufa yanjye; yanteze umutego aho nyura maze arambirindura, yangize nk’umugore w’intabwa, buri gihe mba merewe nabi. Nuni Nuni 14 Yagenzuye ibibi nkora byose, abicigatira mu kiganza; umutwaro wabyo awungereka ku bitugu, ugahungabanya imbaraga zanjye. Uhoraho yangabije ibiganza by’abanzi, kandi ndashoboye guhangana na bo! Sameki Sameki 15 Uhoraho yirukanye intwari zose zari iwanjye, yarankomanyirije kugira ngo bavunagure abasore banjye. Uhoraho yaribatiye umwari mu rwengero, ari we mukobwa wa Yuda. Ayini Ayini 16 Ngibyo ibyatumye mpogora, amaso yanjye agasesa amarira, koko rero uwari kumpumuriza akandema agatima, andi kure. Abana banjye barihebye, kuko umwanzi yabarushije amaboko.» Pe Pe 17 Siyoni iteze ibiganza, ariko nta we uyihumuriza. Uhoraho yategeje Yakobo abamushikamira impande zose; Yeruzalemu yahindutse umwanda rwagati muri bo. Tsade Tsade 18 «Uhoraho ni umunyakuri, koko nasuzuguye amategeko ye. Nimutege amatwi, miryango mwese, mwitegereze umubabaro wanjye, kuko abakobwa banjye n’abasore banjye bajyanywe bunyago. Kofu Kofu 19 Natakambiye amacuti yanjye, yo arantererana; abaherezabitambo n’abakuru banjye baguye mu mugi, bariho bashaka ibyo kurya ngo bagarure ubuyanja. Reshi Reshi 20 Uhoraho, itegereze amakuba ndimo! Ndatengurwa nkabunza umutima, kuko nagusuzuguye bikabije. Ku gasozi inkota yancuje abana, no mu rugo hameze nk’ahatashywe n’Urupfu. Shini Shini 21 Tega amatwi amaganya yanjye, kuko nta n’umwe umpumuriza! Abanzi banjye bose bumvaga amakuba ndimo, bakishimira ibyago wanteje. Na bo urakabateza umunsi nk’uwo wangeneye, maze bapfe urwanjye! Tawu Tawu 22 Ubugome bwabo nibwigaragaze imbere yawe, ubahane nk’uko wampannye, umpoye ibicumuro byanjye byose, kuko amaganya yanjye ari menshi, kandi ngahora nsuhuza umutima. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda