Abeheburayo 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImihango ya kera isimburwa n’igitambo cya Kristu 1 Isezerano rya mbere ryari rifite imihango irigenga, n’ingoro Imana isingirizwamo hano ku isi. 2 Bari barashinze ihema, rigizwe n’ibyumba bibiri. Icya mbere cyabagamo ikinyarumuri, n’imigati y’umumuriko, kikitwa ahatagatifu. 3 Hirya y’umubambiko wa kabiri hakaba icyumba cyitwa ahatagatifu rwose, 4 cyabagamo urutambiro rwa zahabu rutwikirwaho imibavu, hakabamo kandi Ubushyinguro bw’Isezerano busizwe hose zahabu; muri bwo harimo agaherezo ka zahabu kuzuyemo manu, harimo kandi inkoni ya Aroni yari yarashibutseho indabo, n’ibimanyu by’amabuye byanditsweho Isezerano. 5 Hejuru y’Ubushyinguro hakaba Abakerubimu b’ikuzo batwikiriye urwicurizo. Ariko si igihe cyo kuvuga umwirondoro w’ibyo byose. 6 Ibikoresho iyo bimaze gutunganywa mu myanya yabyo, abaherezabitambo binjira igihe cyose mu cyumba cya mbere, bakahakorera imihango yo gusenga. 7 Mu cyumba cya kabiri ho, umuherezabitambo mukuru ahinjira gusa rimwe mu mwaka, kandi yitwaje amaraso yo guhongerera ibyaha by’ubujiji bwe bwite, kimwe n’iby’imbaga. 8 Roho Mutagatifu agaragaza atyo ko inzira y’ahatagatifu rwose itarugururwa mu gihe ingoro ya mbere ikiriho. 9 Ni amarenga y’iki gihe turimo, atwumvisha ko amaturo n’ibitambo bihaturirwa bidashobora kugeza ku butungane umutima w’ukora iyo mihango. 10 Ubwo ishingiye ku biribwa, ku binyobwa no kwisukurisha amazi, ni imihango iringaniye n’intege nke z’abantu, yemewe kuzageza igihe Imana izavugururira byose. Igitambo cya Kristu 11 Igihe Kristu ahingukiye, yaje ari Umuherezagitambo mukuru, w’ibyiza bizaza. Yambukiranyije ingoro isumbije iya mbere agaciro n’ubutungane, itubatswe n’ikiganza cy’abantu, ari byo kuvuga ko itari iyo muri ibi byaremwe. 12 Yinjiye rimwe rizima ahatagatifu rwose, atahinjiranye amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, ahubwo aye bwite, aturonkera atyo ubucungurwe bw’iteka. 13 Niba koko amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, kimwe n’umuyonga w’inyana yatwitswe, bishobora gusukura no gutagatifuza umubiri w’abo byuhagijwe, 14 nk’amaraso ya Kristu wituye Imana ho igitambo kitagira inenge ku bwa Roho Uhoraho, yo azarushaho ate gusukura umutima wacu, awukiza ibikorwa bitera urupfu, ngo dushobore gusingiza Imana Nzima? Isezerano rishya rishingiye ku maraso ya Kristu 15 Ni cyo gituma Kristu yabaye ishingiro ry’Isezerano rishya, kuko yapfiriye gukiza ibicumuro by’abari bakigengwa n’Isezerano rya mbere, kandi ngo abatowe bazahabwe umurage w’iteka wabasezeranijwe. 16 Koko rero iyo hari uburage, ni ngombwa ko urupfu rw’uraga rubanza kugaragara. 17 Uburage bugira agaciro iyo uraga yapfuye; naho iyo akiriho, nta gaciro buba bufite. 18 Ni cyo cyatumye n’Isezerano rya mbere ritashoboye kubaho hatabanje kumenwa amaraso. 19 Koko rero, igihe Musa yari amaze gutangariza imbaga amabwiriza yose uko yanditswe mu Mategeko, yafashe amaraso y’ibimasa n’aya za ruhaya, hamwe n’amazi, abimisha ku gitabo no ku mbaga yose akoresheje ubwoya bw’intama butukura n’icyuhagiro, 20 avuga ati «Aya ni amaraso y’Isezerano Imana yabageneye.» 21 Hanyuma kandi ayo maraso ayuhagiza Ihema n’ibikoresho byose by’imihango mitagatifu. 22 Bityo, nk’uko Amategeko abivuga, hafi ya byose bisukurishwa amaraso, maze ntihabe ibabarirwa ry’ibyaha, hatabanje kumenwa amaraso. 23 Niba ibishushanya iby’ijuru bisukurwa kuri ubwo buryo, ni ngombwa ko iby’ijuru nyirizina bisukurwa n’ibitambo byisumbuyeho. Ugutaha mu ijuru kwa Kristu 24 Koko, Kristu ntiyinjiye mu ngoro yubatswe n’abantu yacaga amarenga y’Ingoro y’ukuri, ahubwo yatashye mu ijuru ubwaryo, kugira ngo aduhagararire ubu ngubu imbere y’Imana. 25 Kandi ntiyagombaga kwitamba ubwe incuro nyinshi, nk’uko umuherezabitambo mukuru yinjiranaga buri mwaka ahatagatifu rwose amaraso atari aye. 26 Iyo biba ibyo, Kristu aba yaragombye kubabara incuro nyinshi kuva isi ikiremwa. Mu by’ukuri, yahingutse rimwe rizima, ibihe byuzurijwe, kugira ngo icyaha agihanagurishe igitambo cye. 27 Nk’uko kandi umuntu wese yagenewe gupfa rimwe rizima, nyuma agacirwa urubanza, 28 ni na ko Kristu yatuweho igitambo rimwe rizima kugira ngo avaneho ibyaha by’abantu batabarika, nyuma akazaza ubwa kabiri, bitagifite amahuriro n’icyaha, azaniye uburokorwe abamutegereje bose. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda