Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abeheburayo 7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Malekisedeki

1 Uwo Malekisedeki, Umwami w’i Salemu, umuherezabitambo w’Imana Isumba byose, ni we wasanganiye Abrahamu wari umaze gutsinda Abami, nuko amuvugiraho amagambo y’umugisha.

2 Ni we kandi Abrahamu yeguriye igice cya cumi cy’iminyago. Izina rye risobanura mbere na mbere «umwami w’ubutabera», hanyuma kandi kuba umwami w’i Salemu bivuga «Umwami w’amahoro».

3 Byongeye Malekisedeki, nta se uzwi, nta nyina, nta bisekuruza, nta we uzi igihe yavukiye n’igihe yapfiriye, maze agashushanya atyo Umwana w’Imana, akaba kandi n’Umuherezabitambo w’iteka ryose.

4 Nimwirebere ubukuru bw’uwo muntu, Abrahamu, umukurambere wacu, yeguriye igice cya cumi cy’iminyago myiza!

5 Abakomoka kuri Levi batorewe kuba abaherezabitambo, ni bo bonyine Amategeko ashinga kwakirira rubanda kimwe cya cumi cy’umusaruro wabo ugenewe Ingoro; abo bawutanga kandi ni abavandimwe babo bakomoka kuri Abrahamu.

6 Ariko Malekisedeki we, utari uwo mu bisekuruza byabo, yegukanye igice cya cumi cy’umutungo wa Abrahamu, kandi aha umugisha uwaragijwe amasezerano y’Imana.

7 Nta we ushidikanya ko umuto ari we uhabwa umugisha n’umukuru.

8 Bisubiye kandi bene Levi basoresha ni abagenewe kuzapfa, naho Malekisedeki we bahamya ko ariho.

9 Twavuga ndetse ko Levi, wakiraga kimwe cya cumi, na we ubwe yagitangiye muri Abrahamu,

10 kuko yari akiri mu nda ya sekuruza igihe asanganiwe na Malekisedeki.


Ubuherezabitambo busumbye ubwa Levi

11 Iyaba ubuherezabitambo bwa Levi bwari bwuzuye — kandi mu by’ukuri ari bwo shingiro ry’amategeko yahawe Israheli — ntibiba byarabaye ngombwa ko haduka undi muherezabitambo, wo mu cyiciro cya Malekisedeki, aho kuba uwo mu cyiciro cya Aroni.

12 Igihe rero ubuherezabitambo buhindutse, ni ngombwa ko n’amategeko ahinduka.

13 Uwo ibi bivugwaho — Nyagasani Umwami wacu — avuka mu bundi bwoko butigeze gushingwa imirimo y’urutambiro.

14 Nta we uyobewe ko Umwami wacu akomoka kuri Yuda, ubwoko Musa atigeze ahingutsa mu bagenewe ubuherezabitambo.

15 Bikarushaho kumvikana, iyo tuzirikana ko umuherezabitambo uje ari uwo mu cyiciro cya Malekisedeki;

16 akaba atabugejejweho n’amategeko y’abantu, ahubwo n’ububasha bw’ubugingo buhoraho.

17 Dore koko ibyamwemejweho: «Uri umuherezabitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.»

18 Bityo amahame ya mbere akaba avuyeho, kuko yari adafashe kandi nta kamaro.

19 Amategeko koko nta cyo yigeze ageza ku ndunduro; ni yo mpamvu twahawe amizero yisumbuye ari yo dukesha kwegera Imana.

20 Uretse ibyo kandi habaye n’indahiro y’Imana: ubwo abaherezabitambo ba mbere bashyirwagaho nta ndahiro,

21 Uwacu we yashyirishijweho indahiro y’Uwamubwiye ati «Uhoraho yarabirahiriye, kandi ntazisubiraho: Uri Umuherezagitambo iteka ryose.»

22 Ni kuri ubwo buryo Yezu ahagarariye Isezerano ryisumbuye.

23 Byongeye kandi, abaherezabitambo ba mbere bakurikiranye ari benshi, kuko urupfu rwabatwaraga;

24 ariko We, kuko ari uw’iteka ryose, ubuherezagitambo bwe ntibusimburanwaho.

25 Ni cyo gituma ashobora kurokora burundu abamunyuraho bagana Imana, kuko abereyeho kubingingira iteka ryose.

26 Uwo ni we koko muherezagitambo mukuru twari dukeneye, w’intungane, w’umuziranenge, w’umuzirabwandu, utabarirwa mu banyabyaha, wakiriwe ahasumbye ijuru.

27 Ntameze nk’abandi baherezabitambo bakuru bagomba gutamba buri munsi, bakabanza guhongerera ibyaha byabo bwite, bakabona guhongerera iby’imbaga; ibyo We yabigize rimwe rizima yitangaho igitambo ubwe.

28 Abo Amategeko ashyiriraho kuba abaherezabitambo bakuru ni abanyantege nke, ariko Uwashyirishijweho indahiro yakuye Amategeko, ni Umwana w’Imana wuje ubutungane iteka ryose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan