Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abeheburayo 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nuko rero, tube turetse inyigisho z’ibanze zerekeye Kristu, maze tujye mu byisumbuye bikwiriye abakuze. Ntitugaruka ku mahame y’ishingiro ariyo y’aya: gutandukana n’ibikorwa bikurura urupfu, kwemera Imana,

2 inyigisho zerekeye za batisimu, kuramburirwaho ibiganza, izuka ry’abapfuye, n’urubanza rw’iteka.

3 Ndetse ni uko tugiye kubigenza, niba Imana ibitwemereye.

4 Abigeze gushyikirizwa urumuri, bagasogongera ku ngabire z’Imana, bagahabwa Roho Mutagatifu,

5 bakaryoherwa n’Ijambo ryiza ry’Imana, bakibonera ububasha bw’igihe kizaza, bazamera bate niba bararenze kuri ibyo bakagwa?

6 Ntibishoboka ko bivugurura bundi bushya bicuza, kandi ku bwabo bakomeza kubamba ku musaraba Umwana w’Imana bamusuzuguza ku mugaragaro.

7 Iyo ubutaka bunywa amazi abugwaho maze bukabyarira ababuhinga imbuto z’ingirakamaro, buba buhawe umugisha w’Imana.

8 Naho iyo bumezeho amahwa n’ibitovu, buba butaye agaciro, bukwiye kuvumwa, amaherezo bukagabizwa umuriro.

9 Mwebweho rero, nkoramutima, nubwo tumaze kuvuga dutyo, ntidushidikanya ko muri mu nzira nziza, ari yo y’uburokorwe.

10 Imana rwose ntirenganya, ntishobora kwibagirwa umwete wanyu n’urukundo mwagaragarije izina ryayo, mufasha abatagatifujwe nk’uko n’ubu mukibikomeje.

11 Cyakora, icyo twifuza ni uko buri wese yakomeza iryo shyaka rizamugeza ku ndunduro y’ibyo yizeye.

12 Bityo rero, umurego wanyu ntugacogore, ahubwo mukurikize urugero rw’abahawe umurage wabasezeranijwe, babikesheje ukwemera n’ukwiyumanganya.


Amasezerano y’Imana ni indakuka

13 Igihe Imana isezeranyije Abrahamu, kuko nta wundi wari uyisumbye ngo imurahirire, yarirahiriye ubwayo iti

14 «Rwose nzaguhundazaho imigisha, kandi nzaguha inkomoko nyamwinshi.»

15 Abrahamu akomeza kwihangana bigeza aho yuzurizwa amasezerano.

16 Ubusanzwe abantu barahirira imbere y’ubaruta, maze kugira ngo bakemure impaka bakishingikiriza iyo ndahiro.

17 Ni cyo cyatumye Imana ubwayo ikoresha indahiro ngo igaragarize abo yageneye isezerano ko umugambi wayo udakuka.

18 Iryo sezerano n’iyo ndahiro bidakuka kandi bitarangwamo ubuhendanyi bw’Imana, ni byo shingiro ridahungabana ry’amizero yacu, twe abemeye guhara byose ngo tugere ku mizero twasezeranijwe.

19 Ayo mizero ni nk’inkingi umutima wacu wegamiye, kandi akaba ari yo atugeza hirya y’umubambiko,

20 ha handi Yezu yatubanjirije kwinjira, ari Umuherezagitambo mukuru kandi w’iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan