Abeheburayo 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Umuherezabitambo mukuru wese atorwa mu bantu kandi agashyirirwaho gufasha abantu mu mubano wabo n’Imana; ashinzwe guhereza amaturo n’ibitambo bihongerera ibyaha. 2 Ubwo na we ari umunyantege nke muri byinshi, ashobora kumva abatarasobanukirwa, bagihuzagurika; 3 kandi nk’uko atambirira ibyaha by’imbaga, na we aboneraho guhongerera ibye bwite. 4 Nta wiha ubwe bwite icyo cyubahiro, ahubwo gihabwa uwo Imana ibihamagariye, kimwe na Aroni. 5 Mbese nk’uko Kristu atihaye ubwe iryo kuzo ryo kuba Umuherezagitambo mukuru, ahubwo akaba yararihawe n’Uwamubwiye ati «Uri umwana wanjye, ni jye wakwibyariye uyu munsi»; 6 kimwe n’uko avuga ahandi ati «Uri umuherezagitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.» 7 Mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, ni We wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana. 8 Nubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kumvira; 9 maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka. 10 Imana yamugize Umuherezagitambo mukuru wo mu cyiciro cya Malekisedeki. Kugera ku kwemera guhamye 11 Turacyafite byinshi byo kubabwira kuri izo ngingo, ariko biraruhije kubibasobanurira kuko muri abantu batumva vuba. 12 Mwagombye kuba mwarabaye abahanga kuva kera, nyamara muracyakeneye ko babigisha ingingo z’ibanze z’amagambo y’Imana. Muracyakeneye gutungwa n’amata mu mwanya w’ibiryo bikomeye. 13 Unywa amata gusa aba akiri umwana, ntashobore kugira igitekerezo gihamye ku byaba bitunganye. 14 Abaciye akenge bo, batungwa n’ibiryo bikomeye, kuko bafite akamenyero ko gusobanura mu bitekerezo byabo icyiza n’ikibi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda