Abeheburayo 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Bityo rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiri ryose, turamenye ntihazagire uwibwira ko we arihejweho. 2 Kuko natwe twashyikirijwe iyo nkuru nziza kimwe na bo, ariko ijambo bumvise ryabapfiriye ubusa, kuko bataryakiranye ukwemera. 3 Naho twebwe abemeye tuzinjira koko muri ubwo buruhukiro, ari bwo Imana yabatangarijeho iti «Narahije uburakari bwanjye ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye!» Nta we ushidikanya ko Imana yujuje ibikorwa byayo byose kuva isi ikiremwa, 4 nk’uko hari aho bavuga iby’umunsi wa karindwi, ngo «Nuko kuri uwo munsi wa karindwi Imana iruhuka umurimo yari imaze gukora.» 5 Hanyuma kandi nk’uko bimaze kuvugwa ngo «Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.» 6 Ubwo rero hakiri abagenewe kubwinjiramo, kandi abumvise bwa mbere iyo Nkuru Nziza batabwinjiyemo ku mpamvu y’ukutemera kwabo, 7 Imana yongeye gushyiraho undi munsi mushya, uwa none, ibisobanurisha Dawudi, hashize igihe kirekire, muri aya magambo, iti «Uyu munsi, nimwumva ijwi rye, ntimunangire imitima yanyu.» 8 Kandi koko, iyo Yozuwe aza kuba ari we wabagejeje mu buruhukiro, Imana ntiba yaravuze iby’umunsi wundi. 9 Hakaba rero hari ikindi kiruhuko cy’umunsi wa karindwi kizigamiwe umuryango w’Imana. 10 Kuko uwinjiye muri icyo kiruhuko, na we aruhuka imirimo ye, nk’uko Imana yaruhutse iyayo. 11 Nitwihutire rero kwinjira muri icyo kiruhuko, ngo hato urugero rw’ukutemera kwacu rutagira uwo rugusha. 12 Koko Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi, kandi riratyaye kurusha inkota y’amugi abiri. Riracengera kugeza aho umutima n’ubwenge bitandukanira, hagati y’ingingo n’imisokoro; rigasobanura ibyifuzo n’ibitekerezo byihishe muri muntu. 13 Nta kiremwa na kimwe kiribera intaboneka, ahubwo byose biratamuruye kandi biritaragaje mu maso y’Uwo tuzagomba kumurikira ibyacu. Kristu ni Umuherezagitambo Mukuru w’ibambe 14 Ubwo dufite Umuherezagitambo mukuru uhebuje, watashye mu ijuru, Yezu, Umwana w’Imana, nitwikomezemo ukwemera. 15 Koko rero ntidufite Umuherezagitambo mukuru wananirwa kudutabara mu ntege nke zacu; yageragejwe muri byose, ku buryo bumwe natwe, ariko ntiyatsindwa n’icyaha. 16 Nitwegerane rero ubwizere intebe ya Nyirineza, kugira ngo tugirirwe impuhwe, kandi duhabwe imbaraga zizadufasha igihe kigeze. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda