Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abeheburayo 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yezu asumba Musa

1 Nuko rero, bavandimwe mwatagatifujwe mukaba musangiye ubutorwe bw’ijuru, nimuhugukire Uwo twohererejweho Umuherezagitambo Mukuru ari na We ukwemera kwacu gushingiyeho.

2 Yabereye indahemuka Uwamushinze inzu ye yose, nk’uko byabaye kuri Musa.

3 Mu by’ukuri ikuzo rye risumbye kure irya Musa, mu rugero rw’uko uwubatse inzu arusha icyubahiro iyo nzu yubatse.

4 Buri nzu yose igira umwubatsi, ariko umwubatsi wa byose ni Imana.

5 Musa yashinzwe inzu yayo yose, ari umugaragu wo guhamya ibyo Imana yari igiye kuvuga.

6 Naho Kristu We yashinzwe inzu yayo, ari Umwana bwite. Iyo nzu yayo ni twebwe, niba twikomejemo ubwiringire buhamye, kandi tugaterwa ishema n’ukwizera dufite.


Uko twagera mu ihirwe ry’Imana

7 Ni nk’uko Roho Mutagatifu abihamya, ati «Uyu munsi, nimwumva ijwi rye,

8 ntimunangire imitima yanyu nk’igihe cy’amananiza, nk’uko byabaye ku munsi w’igeragezwa, mu butayu;

9 aho abasekuruza banyu bangeragereje, bashaka kunyinja, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye, mu myaka mirongo ine.

10 Ni cyo cyatumye ndakarira iyo nyoko, maze ndavuga nti ’Iteka ryose umutima wabo urararuka; ntibamenye inzira zanjye!’

11 None narahije uburakari bwanjye ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye!»

12 Muramenye rero, bavandimwe, ntihakabe n’umwe muri mwe wigiramo umutima mubi, ngo yitandukanye n’Imana Nzima abitewe no kubura ukwemera.

13 Ahubwo buri munsi nimuterane inkunga, igihe cyose hakiri «Uyu munsi» Ibyanditswe bivuga, maze ntihagire n’umwe muri mwe unangira umutima, ayobejwe n’icyaha.

14 Twabaye koko umwe na Kristu, niba ariko dukomeje kudahinyuka ku mimerere yacu yo mu ntangiriro,

15 nk’uko byanditswe ngo «Uyu munsi, nimwumva ijwi rye, ntimunangire imitima yanyu nk’igihe cy’amananiza.»

16 Ni bande se koko «bumvise» maze bagatera «amananiza»? Si abimutse mu Misiri bose, bayobowe na Musa?

17 Kandi ni bande yarakariye «imyaka mirongo ine» yose? Si abaguye mu cyaha, imirambo yabo ikararikwa mu butayu?

18 Ni bande kandi «yarahiriye ko batazinjira mu buruhukiro bwe», atari izo ntumvira nyine?

19 Kandi tuzi ko batabwinjiyemo, ku mpamvu y’ukutemera kwabo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan