Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abeheburayo 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Kwita ku butumwa twagejejweho

1 Ni yo mpamvu tugomba guhugukira cyane ibyo twumvise, niba tudashaka kugenda tuyobagurika.

2 Tuzirikane ukuntu ijambo ryavuzwe kera n’abamalayika ryabaye impamo, n’ukuntu abarirenzeho bakarisuzugura bikururiye igihano kibakwiye.

3 Twebwe rero twazarokoka dute niba turangaranye umukiro wa bene ako kageni, wabanje kwamamazwa na Nyagasani ubwe, nyuma natwe abawumvise tukawuhamya,

4 kandi Imana ubwayo iwukomeresha ibimenyetso, ibitangaza n’ibikorwa by’impangare by’amoko yose, n’ingabire Roho Mutagatifu atanga nk’uko abishaka.


Yezu, umuvandimwe w’abantu

5 Abamalayika si bo bahawe kugenga isi izaza tuvuga. Umwanditsi wa zaburi abihamya agira ati

6 «Umuntu ni iki kugira ngo wirirwe umwibuka? Mwene Muntu ni iki kugira ngo wirirwe umwitaho?

7 Wamucishije bugufi y’abamalayika ho gato; umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro;

8 ibintu byose ubishyira mu nsi ye.» Ubwo byose yamuhaye kubigenga, nta kintu na kimwe rero kitamweguriwe. Icyakora kuri ubu ntibiragaragara ko byose byamuyobotse,

9 nyamara dore icyo tubona: Yezu uwo, wagizwe muto ku bamalayika mu gihe kigufi, ubu kubera ko yababaye agapfa, tumubona atamirije ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro. Bityo, ku bw’ineza y’Imana, urupfu yigabije rwagiriye buri muntu akamaro.

10 Mu by’ukuri, byari bikwiye ko Imana, Yo irema byose ikabibeshaho, igira ikirenga Umwana wayo — ari we uburokorwe bwose buturukaho —, imunyujije mu bubabare, ngo ibonereho kwigarurira abana batabarika basangira ikuzo ryayo.

11 Koko rero utagatifuza n’abatagatifujwe basangiye inkomoko, bigatuma adashidikanya kubita abavandimwe,

12 avuga ati «Nzogeza izina ryawe mu bavandimwe banjye; nzagusingirize rwagati mu ikoraniro.»

13 Akongera ati «Ni we nzashyiramo amizero yanjye.» Kandi ati «Dore ndi hano, jyewe n’abana Imana yampaye.»

14 None rero, ubwo abana bafitanye ubumwe bw’amaraso n’umubiri, Yezu na We yasangiye na bo ubwo bumwe kugira ngo mu rupfu rwe atsiratsize umugenga warwo, ari we Sekibi,

15 maze abohore abatinyaga urupfu rubahoza mu bucakara igihe cy’ubuzima bwabo bwose.

16 Koko ntiyaje atabaye abamalayika, ahubwo yaje atabaye inkomoko y'Abrahamu.

17 Kubera iyo mpamvu yagombaga kwishushanya n’abavandimwe be muri byose, akaba Umuherezagitambo Mukuru w’umunyampuhwe, kandi wishyikira ku Mana ngo ahanagure ibyaha by’imbaga.

18 Ubwo We yababaye kandi akageragezwa, ashobora no gutabara abageragezwa.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan