Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abeheburayo 13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umubano nyawo

1 Nimwikomezemo urukundo rwa kivandimwe.

2 Ntimukibagirwe kwakira abashyitsi, kuko hariho ababikesheje kwakira abamalayika batabizi.

3 Muzirikane abari mu buroko nk’aho mwabaye imbohe hamwe na bo; muzirikane kandi abababazwa kuko namwe mufite umubiri.

4 Ugushyingirwa nikubahwe na bose, n’uburiri bw’abashakanye buzire inenge, kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’inkozi z’ibibi.

5 Imibereho yanyu izire ubugugu, munyurwe n’ibyo mufite, kuko Nyagasani ubwe yavuze ati «Sinzaguhara, kandi sinzagutererana!»

6 ku buryo dushobora kuvuga nta shiti tuti «Nyagasani arampagarikiye, ntakizantera ubwoba; mbese ni nde wagira icyo antwara?»

7 Nimuzirikane abayobozi banyu, ababamenyesheje Ijambo ry’Imana; mwitegereze uko barangije ubutumwa bwabo, maze mukurikize ukwemera kwabo.

8 Yezu Kristu ntahinduka, ari ejo, ari none, no mu bihe byose.

9 Ntimugatwarwe n’inyigisho z’amoko menshi kandi zitandukira, kuko ikiruta ari uko umutima wakomezwa n’ingabire z’Imana, aho gukomezwa n’ibyo kurya bitagiriye n’akamaro ababiha agaciro.

10 Twebweho dufite urutambiro abakorera mu ihema badafitiye uruhusa rwo kurya ibiruvuyeho.

11 Koko kandi amaraso y’ibitungwa ajyanwa n’umuherezabitambo mukuru ahatagatifu rwose ngo ahongerere ibyaha, naho inyama zabyo zigatwikirwa inyuma y’ingando.

12 Ni na yo mpamvu Yezu yababarijwe inyuma y’umurwa, ngo amaraso ye bwite atagatifuze imbaga.

13 Nidusohoke natwe tumusanganirire inyuma y’ingando, twikoreye agashinyaguro ke.

14 Kuko nta murwa uzahoraho dufite hano ku isi, ahubwo turashakashaka umurwa w’igihe kizaza.

15 Ku bwe rero ntiduhweme guhereza Imana igitambo cy’ibisingizo, ni ukuvuga imvugo yamamaza izina ryayo.

16 Ntimukibagirwe kugira neza no gushyira hamwe ibyo mutunze, kuko Imana ishima bene ibyo bitambo.

17 Nimwumvire abayobozi banyu kandi mubashobokere, kuko ari bo bashinzwe roho zanyu kandi bakazazibazwa. Bityo bazashobora kubikorana ibyishimo, aho kubikora binuba, kuko ibyo nta kamaro byabagirira.

18 Nimudusabire; mu by’ukuri umutimanama wacu uraboneye, kandi twiyemeje kugenza neza muri byose.

19 Ndabasabye, nimusabe mushishikaye, kugira ngo nzashobore kubagarukamo vuba.


Ibyifuzo bisoza

20 Imana Nyir’amahoro, yakuye Umwami wacu Yezu mu bapfuye, Umushumba mukuru w’intama, ibigirishije amaraso y’Isezerano rizahoraho iteka,

21 Yo ubwayo ibahe gukora icyiza cyose gihuje n’ugushaka kwayo, kandi iturangirizemo ikiboneye mu maso yayo ku bwa Yezu Kristu, Nyaguharirwa ikuzo uko ibihe bisimburana iteka. Amen!

22 Bavandimwe, ndabinginze ngo mwakire iri jambo ryo kubatera umwete, bikaba byatumye mbandikira ntarambuye.

23 Mumenye ko umuvandimwe wacu Timote yafunguwe. Nangeraho vuba, ni we tuzazana kubasura.

24 Nimutashye abayobozi banyu n’abatagatifujwe bose. Abo mu Butaliyani barabatashya.

25 Ineza y’Imana ihorane namwe mwese!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan