Abeheburayo 12 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUkwiyumanganya mu bitubabaza 1 Natwe rero, ubwo duhagarikiwe n’inteko ingana ityo y’ababaye intwari mu kwemera, nitwigobotore imizigo idushikamiye n’icyaha gihora kiducogoza, maze tuboneze inzira ubutagerura mu ntambara twahamagariwe, 2 duhanze amaso Yezu, We ntangiriro n’iherezo ry’ukwemera kwacu, We wemeye guhara ibyishimo byari bimukwiye, akiyumanganya umusaraba adatinya ko byamuviramo ikimwaro, nuko kuva ubwo akicara iburyo bw’intebe y’Imana. 3 Koko nimutekereze uwababajwe cyane n’abanyabyaha bari bamwibasiye, agira ngo imitima yanyu itazacogozwa n’ukwiheba. 4 Ntimurarwana bigeze aho kuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha murimo, 5 kandi mwiyibagije inama yabagiriwe kimwe n’abana ngo «Mwana wanjye, ntukange ko Nyagasani aguhana, cyangwa ngo ucogozwe n’uko agucyashye; 6 kuko Nyagasani ahana abo akunda, agacyaha uwo yemereye kuba umwana we bwite.» 7 Ububabare bwanyu bugenewe kubagorora, kandi Imana ibafata nk’abana bayo. Ni uwuhe mwana rero udakosorwa na se? 8 Niba muri abarindwabihano kandi abandi bose babihuriyeho, ubwo muri ibibyarirano, ntimuri abana b’ukuri. 9 Twarezwe n’ababyeyi bacu b’umubiri kandi bitugwa neza; tuzarushaho dute rero kuyoboka Umubyeyi w’imitima yacu, ngo aduhaze ubugingo? 10 Bo baducyahaga by’igihe gito, uko babyumvaga; Imana Yo ibigirira ikidufitiye akamaro, igamije kutugeza ku butungane bwayo. 11 Nanone nta we uhita ashimishwa n’igihano, ahubwo kiramubabaza; nyuma y’aho ariko, abo cyagoroye kibabyarira imbuto y’amahoro n’ubutungane. 12 «Nimukomeze rero ibiganza bidandabirana n’amavi ajegajega; 13 kandi mutegurire ibirenge byanyu amayira agororotse», kugira ngo ucumbagurika adahinyagara, ahubwo akurizeho gukira. Dutege amatwi ijwi ry’Imana 14 Nimuharanire kugirana amahoro n’abantu bose, no gutunga ubutungane kuko utabufite atazigera abona Imana. 15 Muramenye ntihazagire n’umwe usaguka ku ngabire y’Imana, ntihazamere kandi muri mwe ingemwe isharira yabatera imidugararo maze ikanduza imbaga yose. 16 Muramenye ntimukabemo inkozi y’ibibi n’imwe cyangwa umusebyamana, nka Ezawu waguranye imbehe icyubahiro cye cyo kuba imfura ya se. 17 Muzi kandi ko, hanyuma yashatse kuragwa umugisha, akabihakanirwa, akabura n’uburyo yabihindura, n’ubwo yatakambaga kandi asuka amarira! 18 Ntimwaje mugana ibintu bigaragara, nk’umuriro uhinda cyangwa igicu kibuditse, umwijima cyangwa inkubi y’umuyaga, 19 umworomo w’impanda cyangwa ijwi risakabaka, ku buryo abaryumvise basabye ngo bekongera kuryumva. 20 «Ntibashoboye kwihanganira iri tegeko ryababwiraga ngo ’Nihagira uwegera uyu musozi, ndetse n’ubwo ryaba ari itungo rizicishwe amabuye.» 21 Ibyo babonye byari biteye ubwoba kugeza aho Musa avuga ati «Nakutse umutima, none ndadagadwa!» 22 Mwebweho mwaje mugana umusozi wa Siyoni n’umurwa w’Imana Nzima, ari wo Yeruzalemu yo mu ijuru, n’inteko itabarika y’abamalayika bakereye ibirori; 23 mwasanze ikoraniro ry’abavukambere banditswe mu ijuru, mwegera n’Imana Umucamanza wa bose, n’intungane zageze ku ndunduro, 24 mwegera kandi Yezu, We muhuza w’Isezerano rishya ku bw’amaraso yamishwe, aruta kure ay’Abeli. 25 Muririnde rero kwima amatwi Nyir’ukubabwira! Abanze kumva uwabahanuriraga hano ku isi ntibashoboye kuzibukira igihano; twebwe se tuzakitaza dute niba twirengagije Utubwirira mu ijuru? 26 Ijwi rye ryahungabanyije isi kandi n’ubu aravuga ati «Hasigaye indi ncuro maze nekuzahungabanya isi yonyine, ahubwo ndetse n’ijuru.» 27 Ayo magambo ngo «hasigaye indi ncuro» aratwumvisha ko ibyo bihindagurika ari ibintu byaremwe bizavanwaho, kugira ngo ibidahindagurika bihoreho iteka. 28 Ubwo rero duhawe Ubwami budahindagurika, nidukomere kuri iyo ngabire, dukorere Imana ku buryo buyinogeye, mu cyubahiro n’igitinyiro, 29 kuko Imana yacu ari umuriro ugurumana. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda