Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abeheburayo 11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ukwemera ni ishingiro ry’ibyo twizeye, kukatubera n’icyemezo cy’ibitagaragara.

2 Ukwemera ni ko kwahesheje abakera gushimwa n’Imana.

3 Ukwemera kutwumvisha ko ibyaremwe byatunganijwe n’Ijambo ry’Imana, bityo rero ko ibigaragara bikomoka ku bitagaragara.

4 Ukwemera kwatumye Abeli ahereza Imana igitambo gitambutse icya Kayini. Kwamugaragajeho rero kuba intungane kuko Imana yashimye amaturo ye. Ku bw’uko kwemera, n’ubwo yapfuye bwose, aracyavuga na n’ubu.

5 Ukwemera kwatumye Henoki ajyanwa, maze ahonoka urupfu, akaba rero nta wongeye kumubona, kuko Imana yamwijyaniye; koko mbere y’uko ajyanwa yari yaragaragaweho ko yanogeye Imana.

6 Nuko rero nta we ushobora kunyura Imana adafite ukwemera, kuko uwegera Imana wese agomba kwemera ko ibaho kandi igahemba abayishakashaka.

7 Aho Nowa amariye kumenyeshwa ibyari bitaraba, ukwemera kwatumye adashidikanya maze aremekanya ubwato bwo kurokoreramo umuryango we. Ubwo ahamya isi icyaha, maze asigara ari ingenerwamurage y’ubutungane buturuka ku kwemera.

8 Ukwemera kwatumye Abrahamu yumvira Imana, agenda agana igihugu yari agiye guhabwa ho umurage, kandi agenda atazi iyo ajya.

9 Ukwemera kwatumye atura nk’umushyitsi mu gihugu yasezeranijwe, acumbika mu ihema, hamwe na Izaki na Yakobo, ari bo basangiye amasezerano.

10 Abrahamu uwo yari ategereje umurwa wubatse ku kibanza gikomeye, watekerejwe kandi ukubakwa n’Imana ubwayo.

11 Ukwemera kwatumye na Sara, wari ugeze mu zabukuru, ahabwa ubushobozi bwo gusama inda, kuko yari yizeye ubudahemuka bw’Uwabagiriye amasezerano.

12 Ni na yo mpamvu umuntu umwe, ndetse wari wegereje urupfu yakomotsweho n’imbaga ingana n’inyenyeri zo mu kirere kandi itabarika nk’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja.

13 Abo bose bapfanye ukwemera, na none bataragera ku byiza basezeranijwe, ariko basa n’ababirabukwa, babiramukiriza kure, bahamya ko ari abagenzi n’abashyitsi kuri iyi si.

14 Abavuga batyo baragaragaza rwose ko bari mu gushakashaka igihugu cy’iwabo nyakuri;

15 kuko iyo baza kuba bakumbuye icyo baturutsemo, bari bagifite umwanya uhagije wo gusubirayo.

16 Mu by’ukuri bari barangamiye ikindi gihugu cyiza, ari cyo iwabo ho mu ijuru. Ni na yo mpamvu Imana itagira ipfunwe ryo kwitwa Imana yabo, kuko ari Yo yabateguriye umurwa.

17 Ukwemera kwatumye, mu gihe cy’igeragezwa, Abrahamu atura Izaki ho igitambo; atura umwana we w’ikinege, kandi yari yarahawe amasezerano,

18 abwirwa ati «Izaki ni we uzaguhesha urubyaro ruzakwitirirwa.»

19 Yiyemezaga ko Imana ishobora no kuzura uwapfuye, bituma asubizwa umwana we, biba n’amarenga y’ibizaza.

20 Ukwemera kwatumye Izaki aha Yakobo na Ezawu umugisha uzabafasha mu gihe kizaza.

21 Ukwemera kwatumye Yakobo, igihe yari agiye gupfa, aha umugisha buri muhungu wa Yozefu, nuko apfukama yishingikirije inkoni ye.

22 Ukwemera kwatumye Yozefu wendaga gupfa atangaza imitahukire y’abana ba Israheli, kandi agena n’uko bazagenzereza amagufa ye.

23 Ukwemera kwatumye Musa, amaze kuvuka, ahishwa n’ababyeyi be amezi atatu yose, kuko bari banyuzwe n’uburanga bwe, ntibatinya guca ku itegeko ry’umwami.

24 Ukwemera kwatumye Musa, aho amariye gukura, yigurutsa kwitwa umwana w’umukobwa wa Farawo,

25 ahitamo kuburagizwa hamwe n’umuryango w’Imana aho kwishimishiriza mu byaha by’igihe gito.

26 Yiyumvisha ko kwifatanya n’ugusuzugurwa k’umuryango watowe bitambukije kure agaciro ubukire bwose bwo mu Misiri, kuko amaso ye yari arangamiye indi ngororano.

27 Ukwemera kwatumye yimuka mu Misiri ntiyakangwa n’uburakari bw’umwami, nuko ntiyahindagana amera nk’umuntu wizigiye Utaboneshwa amaso.

28 Ukwemera kwatumye ahimbaza Pasika, maze asiga amaraso ku nzu z’Abayisraheli, kugira ngo Umunyacyorezo atarimbura abana b’imfura.

29 Ukwemera kwabambukije Inyanja Itukura nko ku butaka bwumutse, mu gihe Abanyamisiri babiganye, bo bararohama.

30 Ukwemera kwatumye inkuta zizitiye Yeriko zihirika, bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi yose.

31 Ukwemera kwatumye Rahabu w’ihabara atarimburwa hamwe n’ibyigomeke, kuko yakiranye amahoro intasi za Israheli.

32 Mbese mvuge nte kandi? Nta gihe nabona cyo kuvuga bihagije ibya Gideyoni, Baraki, Samusoni, Yefute, Dawudi, Samweli, n’Abahanuzi.

33 Ukwemera kwabo kwatumye batsinda amahanga, bategekana ubutabera, buzurizwa amasezerano, bazibiranya urwasaya rw’intare,

34 bazimya ubukana bw’umuriro, bahonoka ubugi bw’inkota, bashinga intege bakirutse indwara, bagira ubutwari igihe cy’intambara, bakumira ingabo z’abanyamahanga.

35 Hari n’abagore bazuriwe abana babo bari bapfuye. Hari n’abahisemo gutanyaguzwa, banga kubabarirwa, kugira ngo bazashyikire ubugingo bwisumbuye bw’abazutse.

36 Abandi bemeye agashinyaguro n’ibiboko, ndetse n’ingoyi n’uburoko.

37 Hari abatewe amabuye, basatuzwa urukero, batemaguzwa inkota; hari abatorongeye, bagenda bambaye impu z’intama n’iz’ihene, ari abatindahare, bapfukiranwa kandi batotezwa,

38 — abatari bagenewe kuba ab’isi — babuyeraga ku gasi no mu misozi, bahungira mu bigugu no mu masenga y’isi.

39 Abo bose, n’ubwo Imana yashimye ukwemera kwabo, ntibashoboye gushyikira iyuzuzwa ry’amasezerano;

40 kuko Imana yari iduteganyirije ibyiza biruseho, ntiyashatse kubageza ku ndunduro yabyo, tutari kumwe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan