Abeheburayo 10 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIgitambo kimwe rukumbi cy’ingirakamaro 1 Amategeko ya kera ntiyarangaga bihagije amahame y’ukuri, ahubwo yari amarenga y’ibyiza bizaza. Ntiyashoboraga na gato kugeza ku butungane abaturaga ubudahwema ibyo bitambo bidahinduka, basubiragamo buri mwaka. 2 Iyo bitaba ibyo, baba bararetse kubitura, kuko iyo baza gusukurwa burundu, ntibari gukomeza kwigiramo inkeke y’icyaha. 3 Nyamara ahubwo ibyo bitambo byari bigamije buri mwaka kwibutsa imbaga ibyaha byayo. 4 Koko rero nta kuntu amaraso y’ibimasa n’aya za ruhaya ashobora kuvanaho ibyaha. 5 Ni cyo cyatumye igihe Kristu aje ku isi, yavuze ati «Ntiwanyuzwe n’ibitambo n’amaturo, ahubwo wampangiye umubiri. 6 Ntiwashimishijwe n’ibitambo bitwikwa bihongerera ibyaha; 7 nuko ndavuga nti ’Dore ndaje, kuko ari jye uvugwa mu muzingo w’igitabo, ngo nkore ugushaka kwawe, Dawe’.» 8 Umva ko abanje kuvuga ati «Ntiwanyuzwe cyangwa ngo ushimishwe n’amaturo n’ibitambo bitwikwa», bihongerera ibyaha», nyamara biturwa uko biteganywa n’Amategeko! 9 Hanyuma akongeraho ati «Dore ndaje ngo nkore ugushaka kwawe.» Ni uko yakuyeho uburyo bwa mbere bwo gutura, ashinga ubwa kabiri. 10 Ni ku bw’uko gushaka kandi twatagatifujwe n’ituro ry’umubiri wa Kristu ryabaye rimwe rizima. 11 Mu gihe umuherezabitambo wese ahora ahagaze ngo akore buri munsi imihango, atura kenshi ibitambo bihora ari bimwe kandi bidashobora kuvanaho ibyaha, 12 Kristu We, aho amariye guhereza igitambo rukumbi gihongerera ibyaha, «yicaye iburyo bw’Imana ubuziraherezo», 13 akaba kuva ubwo ategereje ko «abanzi be bahindurwamo akabaho ko mu nsi y’ibirenge bye.» 14 Ku bw’iryo turo rimwe rukumbi yagejeje ku butungane abo yiyemeje gutagatifuza. 15 Ni na byo kandi Roho Mutagatifu ubwe atwemeza. Kuko amaze kuvuga ati 16 «Ngiri Isezerano nzagirana na bo nyuma y’iyo minsi». Nyagasani yaratangaje ati «Nzashyira amategeko yanjye mu mutima wabo, maze nzayandike no mu bwenge bwabo. 17 Sinzongera kwibuka ibyaha byabo.» 18 Bityo rero ahari ibabarirwa, ntihaba hagikeneye ibitambo byo guhongerera ibyaha. Nitwikomezemo ukwemera kudacogora 19 Kuri ubwo buryo, bavandimwe, dufite ubwizere buhagije bwo kuzataha mu ngoro ntagatifu, tubikesheje amaraso ya Kristu. 20 Yaduhangiye inzira nshya kandi nyabuzima, ihinguranya umubambiko, ari byo kuvuga umubiri we. 21 Tukaba ubu dufite umuherezagitambo uhebuje uyobora inzu y’Imana. 22 Nitumwegerane rero umutima ugororotse n’ukwemera guhamye, dufite umutima wakijijwe inkeke yose y’icyaha n’umubiri wuhagijwe amazi asukuye. 23 Nitwikomezemo amizero yacu tudacogora, kuko Uwatugiriye amasezerano ari indahemuka. 24 Bamwe bajye bita ku bandi, duterana umwete mu rukundo no mu bikorwa byiza. 25 Ntitukihunze amakoraniro yacu, nk’uko bamwe babigizemo akamenyero; ahubwo niturusheho guterana inkunga, cyane cyane ndetse ubwo mubona ko umunsi wa Nyagasani wegereje. 26 Tumenye ko, niba dukomeje gucumura tubishaka, kandi twaramenyeshejwe ukuri kose, nta gitambo kindi gisigaye cyo guhongerera ibyaha byacu; 27 ahasigaye ni ugutegereza urubanza rukaze n’inkongi y’umuriro uzatsemba ibyigomeke. 28 Uwagira atya akarenga ku mategeko ya Musa, nta shiti azicwa nta mbabazi, niba byemejwe n’abagabo babiri cyangwa batatu. 29 Bizagendekera bite rero uzaba asuzuguye Umwana w’Imana, akandavuza amaraso y’Isezerano ry’Imana yamutagatifuje, kandi agatuka Roho Nyir’ingabire? Nimwiyumvishe ukuntu igihano azaba akwiye kizarushaho kuba gikaze. 30 Ntituyobewe, Uwavuze ati «Uguhora ni ukwanjye; ni jye kandi utanga ibihembo», akongera ati «Nyagasani azacira urubanza umuryango we.» 31 Ni akaga gakomeye kwibasirwa n’ikiganza cy’Imana Nzima. 32 Nimwibuke uko mwatangiye mukimara kubona urumuri, ukuntu mwarwanye intambara ikomeye kandi ibabaje: 33 rimwe mushungerwa mu bitutsi no mu bitotezo, ubundi mwifatanya n’abagirirwaga ayo marorerwa. 34 Kandi koko mwasangiye ububabare n’abafunzwe, mwakirana ibyishimo isahurwa ry’ibintu byanyu, kuko mwari muzi ko mufite ubukungu bwisumbuyeho kandi buzahoraho. 35 Amizero yanyu ntagacogore, azabahesha ingororano ikomeye. 36 Ubu icyo mukeneye ni ubutwari buzabafasha kuzuza ugushaka kw’Imana no kuronka ibyiza mwasezeranijwe. 37 Kuko «hasigaye akanya gato, ndetse gatoya cyane, maze Ugomba kuza akaza bidatinze. 38 Intungane yanjye izabeshwaho n’ukwemera; nyamara niba inyuze ukwayo, ntizongera guhimbaza umutima wanjye.» 39 Twebweho ntituri abantu bo gutezuka ngo bitume tworama, ahubwo turi abantu bafite ukwemera kuzaduhesha uburokorwe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda