Abefeso 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Bana, nimwumvire ababyeyi muri Nyagasani, kuko ari byo bikwiye. 2 «Wubahe so na nyoko»; mu mategeko yose ni ryo rya mbere rijyana n’isezerano: 3 «kugira ngo uzagire ihirwe, kandi urambe ku isi». 4 Namwe babyeyi, ntimugakure umutima abana banyu, ahubwo mubarere neza, mubakosore kandi mubagire inama zikomoka kuri Nyagasani. 5 Bacakara namwe, nimwumvire ba shobuja ba hano ku isi; mujye mububaha kandi mubatinye, nta buryarya ku mutima, nk’aho mwakumviye Kristu ubwe. 6 Ntimugakorere ijisho nk’abashaka gushimisha abantu, ahubwo mugenze nk’abagaragu ba Kristu, baharanira gukora icyo Imana ishaka. 7 Mushishikarire kurangiza ibyo mutegetswe, nk’aho mwaba mukorera Nyagasani, atari abantu mubigirira. 8 Umuntu wese, yaba umucakara, yaba uwigenga, muzi ko icyiza azaba yakoze, azakiturwa na Nyagasani. 9 Namwe ba shebuja, mujye mubagenzereza mutyo, mureke kubakangisha ibihano; muzi neza ko Shebuja wabo n’uwanyu ari mu ijuru, We utarobanura abantu. Intwaro z’umukristu 10 Ahasigaye rero, nimugire ubutwari muri Nyagasani, mugire imbaraga ze zibashoboza byose. 11 Nimwambare intwaro zikomoka ku Mana, kugira ngo mubashe guhangara imitego ya Sekibi. 12 Erega abanzi turwana si abantu, ahubwo abo turwana ni Ibikomangoma, n’Ibihangange, n’Abagenga b’iyi si y’umwijima, n’izindi roho mbi zo mu kirere. 13 Nuko rero nimwitwaze intwaro z’Imana, kugira ngo muzashobore gukomera ku munsi mubi, muzatsinde mudacogoye. 14 Ngaho rero, nimuhagarare gitwari! Ukuri mukugire nk’umukandara mukenyeje, ubutungane mubwambare nk’ikoti ry’icyuma, 15 umwete wo kogeza Inkuru Nziza y’amahoro ubabere nk’inkweto mu birenge. 16 Ariko cyane cyane muhorane ukwemera, kubabere nk’ingabo izazimya imyambi igurumana ya Nyakibi. 17 Nimwakire ingofero y’Umukiro, n’inkota muhawe na Roho, ari yo Jambo ry’Imana. 18 Igihe cyose muhore musenga kandi mwambaza ku buryo bwose mubwirijwe na Roho; mubyitondere kandi musabire ubutitsa abatagatifujwe bose. 19 Nanjye munsabire kugira ngo mpabwe imbaraga zo kuvuga nshize amanga, namamaza iyobera ry’Inkuru Nziza 20 mbereye intumwa n’ubwo ndi mu munyururu bwose. Icyampa ngo nshobore kuvuga ibyayo nshize amanga, uko mbigomba. Gutashya abavandimwe 21 Kugira ngo mumenye uko meze n’icyo nkora, mbatumyeho Tushiko, umuvandimwe nkunda, akaba n’umufasha wanjye w’indahemuka muri Nyagasani. 22 Mubatumyeho rero, kugira ngo abamenyeshe ibinyerekeyeho byose, kandi ngo ahumurize imitima yanyu. 23 Abavandimwe nibagire amahoro, n’urukundo hamwe n’ukwemera biva ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu. 24 Abakunda Umwami wacu Yezu Kristu bose baragahorana ineza ye mu rukundo rudatezuka. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda