Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abefeso 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nimwigane rero Imana, ubwo muri abana bayo ikunda;

2 mujye mukundana nk’uko Kristu yadukunze, maze ubwe akatwitangira aba igitambo n’ituro bimeze nk’umubavu uhumura neza, bigashimisha Imana.

3 Naho ibyerekeye ubusambanyi, ubwandavure iyo buva bukagera, kimwe n’ubugugu, ibyo ntibikanavugwe muri mwe; ni ko bikwiye mu batagatifujwe.

4 Kandi amagambo ateye isoni, ay’amanjwe, n’amahomvu, na byo ni uko; ahubwo muhore mushimira Imana.

5 Koko rero mubimenye neza: nta musambanyi, cyangwa uwandavuye, cyangwa umunyabugugu — we uhindura iby’isi ikigirwamana cye —, abo bose, nta wuzagira umugabane mu Ngoma ya Kristu n’Imana.

6 Kandi ntihazagire ubahendesha amagambo atagira aho ashingiye, kuko ari ibyo ngibyo bitera Imana kurakarira abayigomera.

7 Ntimugafatanye n’abo bantu.

8 Koko rero, kera mwigeze kuba umwijima, naho ubu ngubu mwagizwe urumuri muri Nyagasani; nimugenze nk’abana b’urumuri.

9 Imbuto kandi y’urumuri ni icyitwa ubugiraneza cyose, n’ubutungane n’ukuri.

10 Nimushishoze, mumenye ibishimisha Nyagasani.

11 Mureke kugira uruhare ku bikorwa by’umwijima bitagira icyo bibyara, ahubwo mubyamagane;

12 kuko ibyo bene abo bakora rwihishwa, yewe ndetse no kubivuga biteye isoni.

13 Mubyamagane rero, maze mubishyire ku mugaragaro, kuko urumuri rugaragaza byose uko bimeze.

14 Ni cyo gituma bajya bavuga ngo «Kanguka, wowe usinziriye! Haguruka, uve mu bapfuye, maze Kristu akumurikire!»

15 Nuko rero nimwitondere imibereho yanyu, ntimube abapfayongo, ahubwo mube abantu bashyira mu gaciro,

16 bakoresha neza igihe barimo, kuko iminsi ari mibi.

17 Ntimukabe rero abapfu, ahubwo mwihatire kumenya icyo Nyagasani ashaka.

18 Ntimugasindishwe na divayi, kuko byabatera kwifata nabi, ahubwo nimwuzure Roho Mutagatifu.

19 Nimufatanye kuvuga zaburi, ibisingizo n’indirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu; muririmbe, mwogeze Nyagasani n’umutima wanyu wose.

20 Igihe cyose no muri byose, mushimire Imana Data mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu.


Kubana gikristu mu rugo

21 Mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitiye Kristu.

22 Abagore borohere abagabo babo nk’aho babigirira Nyagasani;

23 koko rero umugabo agenga umugore we, nk’uko Kristu agenga Kiliziya akanayibera umutwe ukiza umubiri wose.

24 Nk’uko rero Kiliziya yumvira Kristu, bityo n’abagore nibajye bumvira abagabo babo muri byose.

25 Namwe bagabo, nimukunde abagore banyu, nk’uko Kristu yakunze Kiliziya, maze akayitangira.

26 Yarayitagatifuje, ayisukuza amazi n’ijambo ribiherekeza,

27 kugira ngo ayihingutse imbere ye, ibengerana, nta bwandu n’iminkanyari, cyangwa indi nenge, ahubwo ari Kiliziya ntagatifu kandi itagira amakemwa.

28 Nguko uko abagabo bagomba gukunda abagore babo, mbese nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunze ubwe.

29 Koko rero nta wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira, akawitaho cyane, mbese nk’uko na Kristu agenzereza Kiliziya.

30 Muyobewe se ko turi ingingo z’umubiri we, (nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo)

31 «Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n’umugore we, bakaba umubiri umwe».

32 Iryo yobera rirakomeye, cyakora ibyo mbivuze nzirikana Kristu na Kiliziya.

33 Nuko rero namwe, buri mugabo nakunde umugore we uko yikunda, n’umugore yubahe umugabo we.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan