Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abefeso 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Gufatanya kungura umubiri wa Kristu

1 Ubu rero, jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu:

2 nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose,

3 kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro.

4 Nk’uko Umubiri ari umwe na Roho akaba umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe.

5 Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, batisimu ni imwe;

6 n’Imana ni imwe, Yo Mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose, kandi agatura muri bose.

7 Buri wese muri twe yahawe ingabire ye bwite, uko Kristu yayimugeneye.

8 Ni cyo gituma mu Byanditswe hari ahavuga ngo «Yarazamutse atumbagira ashoreye imbohe, maze aha abantu ingabire».

9 Kuba yarazamutse bivuga iki atari uko yabanje kumanuka akagera ku isi yacu?

10 Uwari waramanutse ni na We wazamutse mu bushorishori bw’ijuru kugira ngo aganze muri byose.

11 Ni na We wahaye bamwe kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha.

12 Nguko uko yatunganyije abatagatifujwe be, anabategurira gukomeza umurimo bashinzwe wo kungura umubiri wa Kristu,

13 kugeza igihe twese tuzunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya Umwana w’Imana, tukazaba abantu bashyitse, bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu.

14 Ubwo rero ntituzaba tukiri abana basabayangwa, maze ngo twangaranwe n’umuyaga ubonetse wose w’inyigisho ziturutse ku buhendanyi bw’abantu no ku buriganya bwabo bubayobya.

15 Ahubwo nitubaho mu rukundo rutaryarya, tuzakura kandi twiyongere ubudahwema twifatanyije na Kristu utubereye umutwe.

16 Ni We uha umubiri wose gutera hamwe mu ngingo nyinshi ziwugize, zikawutunga, zikawucunga, buri rugingo ku rugero rwarwo, akanawuha gukura no kwiyubaka mu rukundo.


Imibereho ishaje n’imibereho mishya

17 Dore rero icyo mbabwira kandi mbashishikariza muri Nyagasani: ntimuzongere kugenza nk’abatazi Imana, bikurikirira ubupfu bwabo.

18 Koko ibitekerezo byabo bigandiyemo umwijima; bitandukanyije n’ubugingo buva ku Mana kubera ubujiji baterwa no kunangira umutima wabo;

19 bataye isoni maze biroha mu busambanyi, bigeza aho batwarwa n’ingeso mbi zose nta cyo bikanga.

20 Mwebweho si uko mwigishijwe kumenya Kristu:

21 niba koko ari We mwabwiwe, niba ari We mwigishijwe kumenya, mukumva ibihuje n’ukuri kuganje muri Yezu.

22 Mugomba rero guca ukubiri n’imibereho yanyu yo hambere, mukivanamo imigenzereze ya muntu w’igisazira ugenda yiyangiza mu byifuzo bibi bimuroha.

23 Ahubwo nimuvugurure imitima yanyu hamwe n’ibitekerezo byanyu,

24 muhinduke muntu mushya waremwe uko Imana ibishaka mu budakemwa no mu butungane nyakuri.

25 Nibitume rero mucika ku binyoma, buri muntu abwire mugenzi we ukuri, kuko bamwe turi ingingo z’abandi.

26 Nimufatwa n’uburakari, ntibikabaviremo gucumura; izuba ntirikarenge mugifite umujinya.

27 Ntimugahe Sekibi urwaho.

28 Uwari umujura ntakongere kwiba, ahubwo ajye yihatira gukoresha amaboko ye imirimo ifite akamaro, kugira ngo abone n’icyo afashisha abari mu bukene.

29 Ntihakagire ijambo ribi riva mu kanwa kanyu, ahubwo hajye hava ijambo ryiza ryahumuriza abandi, rikagirira akamaro abaryumva.

30 Muramenye, ntimugashavuze Roho Mutagatifu w’Imana, wa wundi mwahawe ngo abe ikimenyetso kizabaranga ku munsi w’ukubohorwa kwanyu.

31 Icyitwa ubwisharirize cyose, n’umwaga, n’uburakari, n’intonganya, no gutukana, kimwe n’icyitwa ububisha cyose, bicibwe muri mwe.

32 Ahubwo nimugirirane ineza n’impuhwe, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan