Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abefeso 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Mwazukanye na Kristu

1 Namwe kandi mwari mwarapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha mwiberagamo kera,

2 igihe mwakurikizaga imigenzo y’iyi si, n’Umugenga w’ibyo mu nsi y’ikirere, wa mwuka ukorera mu bagomera Imana . . .

3 Kandi natwe twese kera twari tumeze nka bo, dukurikira irari ry’umubiri wacu, dukora gusa ibyo umubiri ushaka n’ibyifuzo byawo bibi; yewe, ku bwacu twari twikururiye uburakari bw’Imana kimwe na bo.

4 Ariko Imana ni Nyir’impuhwe zihebuje; kubera urukundo rwinshi yadukunze,

5 n’ubwo twari twarapfuye tuzize ibyaha byacu bwose, yadushubije ubugingo hamwe na Kristu: rwose, kuba mwarakijijwe, mubikesha ubuntu bwayo!

6 Nuko hamwe na We iratuzura, maze itwicaza mu ijuru turi muri Kristu Yezu.

7 Bityo, igiriye ubuntu bwayo yatugaragarije muri Yezu Kristu, yashatse kwerekana mu bihe bizaza ubukungu butagereranywa bw’ineza yayo.

8 Koko mwakijijwe ku buntu, mubikesha ukwemera; nta bwo ari ku bwanyu rero, ahubwo ni ku bw’ingabire y’Imana.

9 Ntibyatewe n’ibyo mwakoze, kugira ngo hatazagira uwirata.

10 Koko rero, Imana ni Yo yaduhanze, kandi twaremewe muri Kristu Yezu, kugira ngo dushishikarire ibikorwa byiza Imana yateguye kuva kera igira ngo bijye bituranga iteka.


Bose bunga ubumwe muri Kristu

11 Nuko rero, mwebwe b’abanyamahanga, mwebwe abasuzugurwaga n’Abayahudi kubera umubiri wanyu utagenywe warangaga ukutemera kwanyu, naho bo bakiratana iryo genywa ryabo ryakozwe n’abantu,

12 nimwibuke uko mwari mumeze kera: icyo gihe mwari mwibereye aho mutagira Umukiza, nta sano mufitanye na Israheli, nta ho muhuriye n’Amasezerano y’Imana, ndetse mutanayizi, kandi nta cyo mwizeye kuri iyi si.

13 Naho ubu ngubu, muri Yezu Kristu, mwebwe abari kure y’Imana kera, mwigijwe bugufi yayo mubikesha amaraso ya Kristu.

14 Koko rero ni We mahoro yacu; Abayahudi n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe, maze aca urwango rwabatandukanyaga, rwari rumeze nk’urukuta ruri hagati yabo.

15 Yakuyeho itegeko n’amabwiriza ariherekeza, kimwe n’imigenzo yabyo, kugira ngo bombi, ari Umuyahudi, ari n’utari we, abahindure umuntu umwe mushya muri We, bityo agarure amahoro,

16 maze bombi abagire umubiri umwe, abagorore n’Imana abigirishije umusaraba we, awutsembeshe inzangano zose.

17 Yazanywe no kubamamazamo inkuru nziza y’amahoro, mwebwe mwari kure, kimwe n’abari hafi.

18 Ubu rero twese, uko twari amoko abiri, tumukesha guhinguka imbere y’Imana Data, tubumbwe na Roho umwe.

19 Nuko rero ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke; ahubwo musangiye ubwenegihugu n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana.

20 Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikira.

21 Ibimwubatseho byose bizamuka bisobekeranye neza, bigahinduka ingoro ntagatifu ibereye Nyagasani.

22 Namwe kandi ni We mukesha gusobekwa kuri iyo nzu imwubatseho, kugira ngo muhinduke ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan