Abefeso 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndamutso 1 Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana yabishatse, ku batagatifujwe b’indahemuka muri Yezu Kristu: 2 mbifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Umugambi Imana yagize wo gukiza abantu 3 Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose, ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu. 4 Nguko uko yadutoreye muri We nyine, mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge. 5 Igena ityo mbere y’igihe, ko tuzayibera abana yihitiyemo, tubikesheje Yezu Kristu. Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo, 6 kugira ngo izahore isingirizwa ingabire yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima. 7 Ni We dukesha ugucunguzwa amaraso ye, tukamuronkeramo imbabazi z’ibyaha byacu, ku rugero rw’ubusendere bw’ineza yayo, 8 ikaba yarabudusesekajemo ibigiranye ubuhanga n’ubumenyi bwose. 9 Yaduhishuriye ibanga ry’ugushaka kwayo, wa mugambi wuje urugwiro yari yifitemo kuva kera, 10 ngo izawuzuze ibihe bigeze: umugambi wo gukoranyiriza ibintu byose ku Mutware umwe rukumbi, Kristu, ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi. 11 Ni we kandi twatorewemo tugenwa mbere y’igihe ku buryo buhuye n’umugambi w’Ugenga byose, 12 kugira ngo twebwe abashyize amizero muri Kristu, tubonereho gusingiza ikuzo ryayo. 13 Namwe rero, aho mumariye kumvira ijambo ry’ukuri, ari yo Nkuru Nziza y’ugukizwa kwanyu, mukaryemera, ni We mukesha kuba mwarashyizweho ikimenyetso cya Roho Mutagatifu wasezeranywe, 14 ari na We musogongero w’umugabane twagenewe, ubanziriza icungurwa ry’umuryango Imana yironkeye, ngo ihore isingirizwa ikuzo ryayo. Pawulo arabasabira 15 Ni cyo gituma nanjye, kuva aho menyeye ukwemera mufitiye Nyagasani Yezu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose, 16 ntahwema gushimira Imana kubera mwe, mbibuka mu masengesho yanjye. 17 Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke, maze muyimenye rwose. 18 Ubonye yamurikiye amaso y’umutima wanyu, mugasobanukirwa n’ukwizera mukesha ubutorwe bwanyu, n’ikuzo rihebuje muzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe, 19 mugasobanukirwa kandi n’ububasha bwayo butagereranywa yadusesuyeho, twebwe abemera! 20 Izo mbaraga zitagira urugero yanazigaragarije muri Kristu, igihe imuzuye mu bapfuye, ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru, 21 hejuru y’ibyitwa Ibikomangoma, Ibihangange, Ibinyabubasha n’Ibinyabutegetsi byose, ndetse no hejuru y’irindi zina ryose ryashobora kuvugwa ubu no mu bihe bizaza. 22 «Ishyira rero byose mu nsi y’ibirenge bye». kandi mbere ya byose imugira umutwe wa Kiliziya, 23 ari yo mubiri n’umusendero w’Uwo Imana ubwayo isendereyemo ku buryo bwose. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda