Abaroma 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUko Israheli yatowe n’uko yacumuye 1 Ndavuga ukuri muri Kristu rwose simbeshya: icyemezo ndagitangana umutimanama wanjye muri Roho Mutagatifu. 2 Mfite agahinda kenshi n’intimba inshengura umutima ubutitsa. 3 Koko rero nakwiyifuriza kuba ikivume jyewe ubwanjye ngatandukana na Kristu, nigurana abavandimwe banjye dusangiye ubwoko ku bw’umubiri, 4 ari bo Abayisraheli. Ni bo batowe, bahabwa ikuzo n’amasezerano, amategeko, imihango n’ubuhanuzi. 5 Abasekuruza babo ni bo Kristu akomokaho ku bw’umubiri, We usumba byose, Imana isingizwa iteka ryose. Amen. 6 Nyamara ariko ijambo ry’Imana ntiryapfuye ubusa. Koko rero abakomoka kuri Israheli, si ko bose ari Israheli y’ukuri. 7 No kuba inkomoko ya Abrahamu, si byo kuba bose ari abana be. Ahubwo «Abakomoka kuri Izaki ni bo bazitwa abawe.» 8 Ari byo kuvuga ko kuba abana be ku bw’umubiri, atari byo kuba abana b’Imana, ahubwo abana b’isezerano ni bo babarwa mu rubyaro. 9 Ngiri rero ijambo ry’isezerano «Igihe nk’iki nzahindukira, kandi Sara azabyara umuhungu.» 10 Si n’ibyo gusa. Hari na Rebeka wasamye inda imwe kuri Izaki, umubyeyi wacu. 11 Igihe abana bataravuka, nta cyiza cyangwa ikibi barakora, kugira ngo umugambi w’Imana ukomeze ushingire ku butore, 12 atari ku bikorwa, ahubwo kuri Nyiruguhitamo, yarabwiwe ngo «Gakuru azaba umugaragu wa Gatoya». 13 nk’uko byanditswe ngo «Nikundiye Yakobo, maze ndeka Ezawu.» 14 Twabivugaho iki rero? Ko Imana ibera? Oya, ntibikabeho. 15 Yabwiye Musa iti «Nzagirira ineza uwo nzashaka kuyigirira, nzagirire impuhwe uwo nzashaka kuzigirira.» 16 Nuko rero, si iby’umwete cyangwa ubushake by’umuntu, ahubwo ni iby’Imana igira impuhwe. 17 Kuko Ibyanditswe bibwira Farawo biti «Dore icyatumye ngushyiraho, kwari ukugira ngo nzakwerekanireho.» ububasha bwanjye maze izina ryanjye ribe ikirangirire ku isi yose 18 Nuko rero Imana ibabarira uwo ishaka, ikanangira umutima w’uwo ishaka. Imana ntishyirwaho agahato 19 Ubwo rero wagira uti «Imana iracyadushakaho iki?» Mbese ni nde warwanya ugushaka kwayo? 20 Mbe muntu, uri nde wo gushyogoranya n’Imana? Mbese ikintu cy’ikibumbano cyabwira uwakibumbye ngo «Kuki wankoze utya?» 21 Mbese umubumbyi ntashobora kuvana mu ibumba rimwe igikoresho cy’agaciro n’igikoresho gisanzwe? 22 Bityo rero Imana yashatse kwerekana uburakari bwayo no kugaragaza ububasha bwayo. Yihanganiye bihagije ibibumbano bibi byari bikwiriye kujanjagurwa. 23 Ibyo kwari ukugira ngo ibibumbano bikwiriye impuhwe byateganyirijwe ikuzo, ibigaragarize uburumbuke bw’ikuzo ryayo bwite: 24 ibyo bibumbano ni twebwe yahamagaye tutavuye mu Bayahudi gusa, ahubwo ndetse no mu Banyamahanga. 25 Nk’uko yabivuze muri Hozeya ati «Umuryango utari uwanjye nzawita umuryango wanjye, utari inkundwakazi nzamwita inkundwakazi; 26 kandi ahantu babwiriwe ngo ntimuri umuryango wanjye, ni ho bazitirwa abana b’Imana Nyir’ubugingo.» 27 Izayi na we yavuze ibyerekeye Israheli ati «Naho umubare w’abana ba Israheli wangana n’umusenyi wo ku nyanja, agasigisigi konyine ni ko kazarokoka, 28 kuko Nyagasani azasohoza ijambo rye ku isi, ku buryo bunonosoye kandi adatindiganyije.» 29 Ni nk’uko kandi Izayi yabihanuye ati «Iyo Nyagasani Umutegetsi w’ingabo atatuzigamira imbuto, tuba twarabaye nka Sodoma, tukagereranywa na Gomora.» 30 Twabivugaho iki? Ko abanyamahanga batashakashakaga ubutungane babushyikiriye, ubutungane ariko bukomoka ku kwemera, 31 naho Israheli yashakaga itegeko ritanga ubutungane, ntiyarishyikira. 32 Ni ku mpamvu ki rero? Ni uko itashakiye ubutungane ku kwemera, ahubwo mu bikorwa. Batsitaye ku ibuye ry’ubutsikire 33 nk’uko byanditswe ngo «Dore nshyize muri Siyoni ibuye ry’ubutsikire n’urutare rugusha, ariko uzemera akarushingaho ibirindiro ntazakorwa n’isoni.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda