Abaroma 8 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUbuzima bushya muri Roho 1 Ubu ngubu noneho abari muri Kristu Yezu ntibagiciwe. 2 Kuko itegeko rya Roho utanga ubugingo muri Kristu Yezu ryaturokoye itegeko ry’icyaha n’urupfu. 3 Koko rero, ikitashobokeraga amategeko kuko intege nke z’umubiri zayacogozaga, Imana yaragishoboye: igihe yohereje Umwana wayo mu mubiri usa n’uw’icyaha ngo abe igitambo cy’icyaha, yagitsindiye mu mubiri, 4 kugira ngo ubutungane bushakwa n’amategeko budusenderezwemo, twebwe abatagengwa n’ibitekerezo by’umubiri ahubwo na roho. 5 Koko rero abagengwa n’umubiri bita ku by’umubiri; naho abagengwa na roho, bo bita ku bya roho. 6 Irari ry’umubiri rishyira urupfu, naho ibyifuzo bya roho bigashyira ubugingo n’amahoro. 7 Kuko irari ry’umubiri rirwanya Imana: nta bwo ryayoboka amategeko y’Imana, ntiryanabishobora. 8 N’abagengwa n’umubiri ntibashobora kunyura Imana. 9 Mwebwe ariko, ntimugengwa n’umubiri, ahubwo mugengwa na roho, kuko Roho w’Imana atuye muri mwe. Umuntu udafite Roho wa Kristu, uwo ntaba ari uwe. 10 Niba Kristu ari muri mwe, umubiri wanyu wo ugomba gupfa ku mpamvu y’icyaha, ariko mubeshejweho na Roho ku mpamvu y’ubutungane. 11 Niba kandi Roho y’Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye abatuyemo, Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye azabeshaho imibiri yanyu igenewe gupfa ku bwa Roho we utuye muri mwe. 12 None rero, bavandimwe, turimo umwenda, ariko si uw’umubiri byatuma tugomba kubaho tugengwa n’umubiri. 13 Kuko nimubaho mugengwa n’umubiri, muzapfa; ariko niba ku bwa roho, mucitse ku bikorwa by’umubiri, muzabaho. 14 Abayoborwa na Roho w’Imana, abo ni bo bana b’Imana. 15 Kandi rero ntimwahawe roho y’ubucakara ibasubiza nanone mu bwoba, ahubwo mwahawe roho ibagira abana bishingiwe kibyeyi, igatuma dutera hejuru tuti «Abba! Data!» 16 Roho uwo nyine afatanya na roho yacu guhamya ko turi abana b’Imana. 17 Kandi ubwo turi abana, turi n’abagenerwamurage; abagenerwamurage b’Imana, bityo n’abasangiramurage ba Kristu niba ariko tubabarana na We ngo tuzahabwe ikuzo hamwe na We. Ikuzo dutegereje 18 Koko rero nsanga amagorwa y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo. 19 Ndetse n’ibiremwa byose birarekereje ngo birebe igaragazwa ry’abana b’Imana: 20 n’ubwo ibyo biremwa bitagifite agaciro, atari ku bushake bwabyo, ahubwo ku bw’Uwabigennye atyo, biracyafite amizero. 21 Kuko n’ibyaremwe ubwabyo bizagobotorwa ingoyi y’ubushanguke maze bigasangira ubwigenge n’ikuzo by’abana b’Imana. 22 Tuzi neza ko na n’ubu ibiremwa byose binihira icyarimwe, nk’ibiri mu mibabaro yo kuramukwa. 23 Nyamara si byo byonyine, ndetse natwe abahawe Roho Mutagatifu ho umuganura, turaganyira mu mutima, dutegereje kugirwa abana b’Imana, ugucungurwa kw’imibiri yacu. 24 Koko rero twarakijijwe mu bwizere; nyamara kureba ibyo wizeraga, ntibiba bikiri ukwizera. Iyo umuntu yirebera, aba acyizeye iki kindi? 25 Niba rero twizeye icyo tutareba ubu ngubu, twihanganiye kugitegereza. 26 Bityo, ni ko na Roho atabara intege nke zacu, kuko tutazi icyo twasaba uko bikwiye, maze Roho ubwe akadutakambira mu miniho irenze imivugirwe. 27 Kandi Nyirugusuzuma imitima akaba azi icyo Roho yifuza, kuko atakambira abatagatifujwe ku buryo buhuje n’Imana. 28 Tuzi kandi ko byose bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo. 29 Abo yamenye kuva kera, yanabageneye guhabwa isura y’Umwana wayo ngo abe umuvukambere mu bavandimwe benshi. 30 Abo yabigeneye kandi, abo ngabo yarabahamagaye; abo yahamagaye kandi, abo ngabo yabahaye kuba intungane; abo yahaye kuba intungane, abo ngabo yanabahaye ikuzo. Turirimbe urukundo rw’Imana 31 Ibi twabyongeraho iki? Niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara? 32 Yo itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We? 33 Ni nde wagira icyo ashinja intore z’Imana? Ko Imana iziha kuba intungane. 34 Ni nde uzazicira urubanza? Ko Kristu Yezu yapfuye, ndetse ko yazutse, We uri iburyo bw’Imana, akaba anadutakambira. 35 Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se, cyangwa inkota? 36 Nk’uko byanditswe ngo «Ku mpamvu yawe, baratwica umusubizo; batugize intama z’imbagwa.» 37 Nyamara muri ibyo byose tugatsinda kakahava, tubikesha Uwadukunze. 38 Koko rero simbishidikanya: ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko, 39 ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu Umwami wacu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda