Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abaroma 7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umukristu yakize amategeko

1 Bavandimwe muyobewe se ko umuntu agengwa n’amategeko igihe cyose akiriho? (Ndabwira abahanga mu mategeko).

2 Umugore wubatse, itegeko rimuhambira ku mugabo igihe akiriho; iyo umugabo apfuye, umugore aba abohowe itegeko ry’umugabo.

3 Ni yo mpamvu yitwa umusambanyi iyo ari ku wundi mugabo kandi uwe akiriho; ariko iyo umugabo apfuye, aba abohowe itegeko ku buryo ataba akiswe umusambanyi iyo acyuwe n’undi mugabo.

4 Namwe rero, bavandimwe, mwarapfuye ku byerekeye amategeko mubikesheje umubiri wa Kristu ngo mube ab’undi, ari We wazutse mu bapfuye, kugira ngo turumbukire Imana imbuto.

5 Koko rero, igihe twari mu cyaha, irari ryacyo ryaduteraga kwera imbuto z’urupfu, ryishingikirije itegeko.

6 Naho ubu ngubu, twapfuye ku byerekeye itegeko, tugobotorwa n’ibyo ryatuboheshaga ku buryo tugengwa na roho nshya, aho kugengwa n’inyandiko ishaje.


Akamaro k’itegeko

7 Twavuga iki rero? Ko amategeko ari yo cyaha? Oya ntibikabe! Ariko sinari kumenya icyaha ntabihawe n’amategeko. Simba naramenye irari iyo amategeko atavuga ngo «Ntuzararikire ikibi.»

8 Nyamara icyaha cyitwaje itegeko, kintera icyitwa irari cyose. Nuko rero hatabayeho amategeko, icyaha nticyabaho.

9 Kera, amategeko atarabaho, nari muzima. Aho itegeko rihingukiye, icyaha kirabaduka,

10 nuko jyewe ndapfa, nsanga itegeko rinkururira urupfu kandi ubundi ryaragenewe gutanga ubuzima.

11 Koko icyaha cyitwaje itegeko, kiranyoshya kirinyiciramo.

12 Bityo rero, amategeko ni matagatifu, ndetse itegeko ryose ni ritagatifu, riratunganye kandi ni ryiza.


Muntu ashikamiwe n’icyaha

13 Mbese noneho icyo cyiza kibe cyarambereye urupfu? Oya ntibikabeho! Ahubwo ni icyaha, kugira ngo cyigaragaze ko ari icyaha koko: kuko cyitwaje icyiza maze kinkururira urupfu, kugira ngo kandi cyerekane ububi bwacyo bwose bitewe n’itegeko.

14 Tuzi neza ko amategeko aturuka kuri Roho; jyewe ariko ndi umunyamubiri, naraguzwe mba umucakara w’icyaha.

15 Koko rero sinumva ibyo nkora: icyo nshaka gukora, si cyo nkora, ahubwo ndetse icyo ndashaka, ngicyo icyo nkora.

16 Ubwo noneho rero nkora icyo ndashaka, mpuje n’amategeko kandi nkemera ko ari meza.

17 Ubwo rero si jyewe ukora ibyo, ahubwo ni icyaha cyaritse muri jye.

18 Koko kandi nzi neza ko icyiza kitandimo, kubera intege nke z’umubiri wanjye. Nshobora kwifuza icyiza, ariko kugikora bikananira.

19 Kuko icyiza nifuza ntagikora, naho ikibi ndashaka akaba ari cyo nkora.

20 Niba rero icyo ndashaka ari cyo nkora, ntibikibaye jyewe ugikora ahubwo ni icyaha gituye muri jye.

21 Jyewe ushaka gukora icyiza, nsanga hari iri tegeko ko ikibi ari cyo kimbangukira.

22 Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye,

23 nyamara nkabona irindi tegeko muri jyewe rirwanya itegeko ry’umutima wanjye, ku buryo ndi imbohe y’itegeko ry’icyaha rindimo.

24 Mbega ngo ndaba umunyabyago! Ni nde uzankiza uyu mubiri wagenewe gupfa?

25 Imana ishimwe muri Yezu Kristu Umwami wacu! Naho ubundi jyewe ndasanga ndi umugaragu w’itegeko ry’Imana ku bw’umutima, n’uw’itegeko ry’icyaha ku bw’umubiri.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan