Abaroma 6 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuGupfa muri Kristu no kubaho muri We 1 Twabivugaho iki rero? Twigumire mu cyaha se ngo ineza ikunde igwire? 2 Ntibikabeho! Ko twebwe twapfuye ku cyaha, twakomeza dute kubaho muri cyo? 3 Ntimuzi se ko twebwe twese ababatijwe muri Kristu Yezu, ari mu rupfu rwe twabatirijwemo? 4 Koko rero ku bwa batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe kugira ngo, uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, bityo natwe tugendere mu bugingo bushya. 5 Niba koko twarabaye umwe na We dusangira urupfu rwe, ni ko bizagenda no mu izuka. 6 Tumenye neza ko muntu w’igisazira twari we kera yabambanywe na We, kugira ngo umubiri w’icyaha utsiratsizwe, bityo twoye kuzongera ukundi kuba abagaragu b’icyaha. 7 Kuko upfuye, aba ahanaguweho icyaha. 8 Niba rero twarapfanye na Kristu, twemera ko nanone tuzabaho hamwe na We. 9 Tuzi ko Kristu yazutse mu bapfuye akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu rukaba rutakimufiteho ububasha. 10 Kuko igihe apfuye, yapfuye ku cyaha rimwe rizima; naho kuba ariho, abereyeho Imana. 11 Bityo namwe mumenye ko ubwanyu mwapfuye ku cyaha mukaba mubereyeho Imana muri Kristu Yezu. 12 Icyaha rero nticyongere kugenga umubiri wanyu uzapfa ngo gitume mwumvira irari ryawo. 13 Kandi imibiri yanyu ntimukayegurire icyaha ngo ibe intwaro z’ukugira nabi, ahubwo nimugandukire Imana nk’abazima bavuye mu bapfu, imibiri yanyu muyegurire Imana ibe intwaro z’ubutungane. 14 Koko rero icyaha ntikikibafiteho ububasha, kuko mutakigengwa n’amategeko, ahubwo mugengwa n’ineza. Guharanira ubutungane 15 Bite rero? Tuzacumure se ngo aha ntitukigengwa n’amategeko, tugengwa n’ineza? Oya ntibikabe! 16 Mbese ntimuzi ko uwo mwiyeguriye mukamubera abagaragu bamwumvira, muba mumubereye koko abagaragu bagomba kumwumvira, cyaba icyaha gishyira urupfu, kwaba ukumvira gutanga ubutungane? 17 Imana ishimwe kuko mwahoze muri abagaragu b’icyaha none mukaba mwarayobotse mubikuye ku mutima inyigisho mwaragijwe. 18 Mwarokowe ubucakara bw’icyaha, muhinduka abagaragu b’ubutungane. 19 Ndavuga ku buryo bw’abantu mbitewe n’intege nke zanyu. Ubwo mwari mwareguriye imibiri yanyu gukora ibiterasoni n’ubwigomeke, noneho rero nimuyegurire ubutungane butanga ubutagatifu. 20 Koko rero, igihe mwari abagaragu b’icyaha, ntimwagengwaga n’ubutungane. 21 Mbese byabunguye iki icyo gihe? Ko ahubwo ubu ngubu bibateye isoni, kuko amaherezo yabyo ari urupfu. 22 Ariko ubu ngubu, kuva aho mugobotorewe icyaha, mukaba abagaragu b’Imana, mweze imbuto zigeza ku butagatifu, amaherezo akazaba ubugingo bw’iteka. 23 Nuko rero ingaruka y’icyaha ni urupfu, naho ingabire y’Imana ni ubugingo bw’iteka muri Kristu Yezu Umwami wacu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda