Abaroma 5 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuKristu yarokoye muntu 1 Ubwo rero twagizwe intungane n’ukwemera, dufite amahoro ku Mana, muri Yezu Kristu Umwami wacu. 2 Ku bwe twashyikiriye, mu kwemera, iyi neza tuganjemo, none twiratira gutegereza ikuzo ry’Imana. 3 Si ibyo byonyine, twiratana ndetse n’ibitotezo, kuko tuzi ko ibitotezo bitera kwihangana, 4 ukwihangana kugatera kudahemuka, ukudahemuka na ko kugatera kwizera, 5 ukwizera ntigutamaze, kuko urukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe. 6 Koko rero igihe twari tugifite intege nke, Kristu yapfiriye abanyabyaha ku munsi wagenwe. 7 Birakomeye ko hagira upfira intungane; sinzi niba hagira uwemera gupfira inyangamugayo. 8 Imana rero yerekanye urukundo idufitiye kuko Kristu yadupfiriye kandi twari abanyabyaha. 9 None ubwo twagizwe intungane n’amaraso ye, tuzarokorwa na We uburakari ku buryo busumbijeho. 10 Koko rero, niba twariyunze n’Imana mu rupfu rw’Umwana wayo kandi nyamara twari abanzi, ubwo twiyunze, tuzarokorwa mu buzima bwe ku buryo busumbijeho. 11 Si n’ibyo ngibyo gusa: twishimiye Imana muri Yezu Kristu Umwami wacu, ari We ubu ngubu wadufashije kwiyunga. Adamu na Yezu Kristu 12 Nk’uko icyaha cyadutse mu nsi gikuruwe n’umuntu umwe, kandi n’urupfu rukuruwe n’icyaha, bityo urupfu rucengera abantu bose, kuko bose bacumuye . . . 13 Koko rero na mbere y’uko amategeko atangazwa, icyaha cyariho mu nsi, n’ubwo nta we cyahama iyo nta mategeko ariho. 14 Nyamara urupfu rwaraganje kuva kuri Adamu kugera kuri Musa, ndetse no ku batakoze icyaha kingana n’icya Adamu, ari we washushanyaga Uwari ugiye kuzaza. 15 Ariko ineza ntigira ihuriro n’icyaha. Koko rero n’ubwo abenshi bapfuye bazize icyaha cy’umuntu umwe, ineza y’Imana n’ingabire y’ubuntu bw’umwe, Yezu Kristu, zasesekaye kuri benshi ku buryo busumbijeho. 16 Kandi rero ingabire ntiyagereranywa n’icyaha cy’umwe: kuko icyaha cy’umwe cyaciriwe urubanza rwo gucibwa, naho impuhwe zigiriwe ibyaha byinshi, zigeza ku butungane. 17 Niba koko urupfu rwaraganje rutewe n’umuntu umwe, rutewe n’icyaha cy’umuntu umwe, ku buryo busumbijeho abahabwa ineza n’ingabire zitabarika z’ubutungane, bazaganza mu bugingo babikesha umuntu umwe, Yezu Kristu. 18 Bityo rero, nk’uko icyaha cy’umwe cyatumye abantu bose bacibwa, ni ko n’igikorwa cy’ubutungane bw’umuntu umwe kizatuma abantu bose bahabwa ubutungane butanga ubugingo. 19 Koko rero, nk’uko ukutumvira k’umuntu umwe kwatumye benshi icyaha kibahama, ni ko n’ukumvira k’umwe kuzatuma benshi baba intungane. 20 Amategeko yaje agwiza icyaha, ariko aho icyaha cyakwiriye, ineza yarushijeho kuhasendera 21 kugira ngo, nk’uko icyaha cyari cyaraganje mu rupfu, n’ineza izaganze mu butungane butanga ubugingo bw’iteka muri Yezu Kristu umwami wacu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda