Abaroma 4 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUkwemera kwa Abrahamu 1 Twavuga iki ku mukurambere wacu Abrahamu? Hari icyo yaba yararonse ku bw’umubiri? 2 Niba Abrahamu yarabaye intungane abikesheje ibyo yakoze, akwiriye kubyirata, usibye imbere y’Imana. 3 None se ibyanditswe bivuga iki? Ngo «Abrahamu yemera Uhoraho, bituma aba intungane.» 4 Umuntu kandi ukoze umurimo, igihembo ntagihabwa ku buntu, ahubwo barakimugomba. 5 Naho utagize icyo akora, ariko akemera uha umunyabyaha kuba intungane, uko kwemera kwe kuzamuha ubutungane. 6 Nk’uko Dawudi avuga amahirwe y’umuntu Imana iha kuba intungane kandi nta bikorwa, ati 7 «Hahirwa abababariwe ibicumuro, maze ibyaha byabo bikarenzwaho. 8 Hahirwa umuntu Nyagasani adashinja icyaha.» 9 Mbese ayo mahirwe ni ay’abagenywe bonyine cyangwa ni n’ay’abatagenywe? Tuvuga ko «ukwemera kwahaye Abrahamu kuba intungane.» 10 Kwabimuhaye buryo ki? Mbere cyangwa nyuma yo kugenywa? Si nyuma, ahubwo ni mbere yo kugenywa. 11 Nyuma ukugenywa yaguhaweho ikimenyetso, irango ry’ubutungane akesha ukwemera yagize ataragenywa, kugira ngo abe umubyeyi w’abemera bose batagenywe, ngo bahabwe kuba intungane, 12 n’umubyeyi kandi w’abagenywe, batari abangenywe bonyine, ahubwo n’abashyira ikirenge mu cya Abrahamu bakurikiza ukwemera yari afite ataragenywa. 13 Koko rero, nta bwo ari amategeko yatumye Abrahamu cyangwa urubyaro rwe basezeranywa guhabwa isi yose ho umurage, ahubwo ni ubutungane butangwa n’ukwemera. 14 Kuko niba abiringiye amategeko ari bo ngenerwamurage, ukwemera kwaba nta mumaro, n’isezerano rikaba risheshwe. 15 Kuko amategeko akurura uburakari. Ariko ahataba amategeko, nta we ucumura. 16 Ni yo mpamvu, ari ku bw’ukwemera isezerano ryabaye ihame, ritangwa ku buntu, rigenerwa urubyaro rwose, atari abishingikirije amategeko bonyine, ahubwo ndetse n’abishingikirije ukwemera kwa Abrahamu, we mubyeyi wacu twese, 17 nk’uko byanditswe ngo «Nakugize sekuru w’amahanga menshi.» Yemeye Imana, Yo isubiza ubuzima abapfuye, igaha kubaho ibitariho. 18 Yizeye ibidashoboka nyamara aremera, maze aba atyo umubyeyi w’amahanga menshi bikurikije rya jambo ngo «Dore uko urubyaro rwawe ruzangana.» 19 Ntiyigeze acogora mu kwemera areba umubiri we washaje — yakabakabaga imyaka ijana — n’inda ya Sara yumiranye, kuko urupfu rwari rwarabatashye bombi. 20 Ntiyabura ubwizere ngo ashidikanye isezerano ry’Imana, ahubwo akomezwa n’ukwemera maze yiragiza ikuzo ry’Imana. 21 Yiyemeza rwose ko ishobora kuzuza icyo yasezeranye. 22 Ni yo mpamvu ibyo byatumye agirwa intungane. 23 Nyamara si we wenyine byandikiwe ko ukwemera kugeza ku butungane; 24 natwe ni uko bizamera, twe twemera Uwazutse mu bapfuye, Yezu umwami wacu, 25 watangiwe ibyaha byacu, akazukira kutugira intungane. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda