Abaroma 3 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbantu bose baracumura 1 Umuyahudi arusha iki abandi? Ukugenywa bimaze iki? 2 Bifite akamaro kanini kandi ku buryo bwose. Mbere na mbere kuko ari bo baragijwe amagambo y’Imana. 3 Bite rero? Niba bamwe muri bo barahemutse, ubuhemu bwabo bwahindura ubusa ubudahemuka bw’Imana? 4 Ntibikabeho! Imana irabe imvugakuri, naho umuntu wese abe umubeshyi, nk’uko byanditswe ngo «Urabe intungane mu magambo yawe, uzatsinde nushyirwa mu rubanza.» 5 Ariko se niba inabi yacu igaragaza ubutungane bw’Imana, tuvuge ngo iki? Mbese Imana ntirenganya, Yo ihanira ko yarakaye? 6 Ndavuga ku buryo bw’abantu. Ntibikabe! Naho ubundi se, Imana yazacira ite isi urubanza? 7 Nyamara se, niba ukuri kw’Imana kurushaho kugaragara ku mpamvu y’ikinyoma cyanjye, maze Imana igahabwa ikuzo, ni uruhe rubanza rwampamya kuba umunyabyaha ? 8 Kandi ni iki kitubuza gukora ibibi ngo bibyare ibyiza, nk’uko batubeshyera bavuga ko ari yo nyigisho yacu ? Abo ngabo bazacirwa urubanza rubakwiriye. 9 Bite rero ? Hari icyo turusha abandi se ? Habe na mba ! Dore tumaze guhamya bose icyaha, ari Abayahudi, ari Abagereki, 10 nk’uko byanditswe ngo «Nta ntungane wabona, habe n’imwe, 11 nta we uzi ubwenge, nta we ushaka Imana. 12 Bose barayobye, babereye ibigoryi icyarimwe, nta n’umwe ukora icyiza, habe n’umwe. 13 Umuhogo wabo ni imva irangaye, indimi zabo zisuka ibinyoma. Iminwa yabo ijunditse ubumara nk’ubw’impiri, 14 akanwa kabo kuzuyemo imivumo n’amagambo asesereza. 15 Ibirenge byabo byihutira kumena amaraso, 16 amatongo n’imiborogo ni byo biranga aho banyuze. 17 Ntibazi inzira y’amahoro, 18 nta gitinyiro cy’Imana mu maso yabo. 19 Nyamara tuzi ko ibyo amategeko avuze byose, bibwirwa abagengwa n’amategeko kugira ngo akanwa kose kazibe, maze isi yose yemezwe kuba yaragomeye Imana. 20 Ni yo mpamvu nta n’umwe uzagirwa intungane mu maso yayo n’uko yubahiriza amategeko, kuko amategeko afasha gusa kumenya icyaha. Ubutungane buturuka ku kwemera 21 Ubu ngubu ariko ubutungane bw’Imana bwarahishuwe hatagombye amategeko; intangamugabo ni amategeko n’abahanuzi. 22 Ni ubutungane bw’Imana butangwa no kwemera Yezu Kristu, bukaba bugenewe abemera bose nta vangura. 23 Kuko bose bagomye, bakivutsa ikuzo ry’Imana. 24 Ariko bahabwa kuba intungane n’ineza yayo ku buntu, babikesha gucungurwa na Kristu Yezu. 25 Ni We Imana yagize intangacyiru mu maraso ye ku bw’ukwemera, kugira ngo igaragaze ubutungane bwayo, Yo yarenze ku byaha bya kera, 26 mu gihe yabyihanganiraga. Ubu ngubu rero igaragaza ubutungane bwayo kugira ngo ibe intungane, kandi ihe kuba intungane ugengwa no kwemera Yezu. 27 Wa mwirato ushingiye he se noneho? Warashize. Uzize irihe teka? Iryo kubahiriza amategeko? Oya! Ahubwo itegeko ry’ukwemera. 28 Koko rero, turahamya ko umuntu ahabwa kuba intungane n’ukwemera hatagombye ibikorwa by’amategeko. 29 Mbese Imana yaba iy’Abayahudi bonyine? Nta bwo se ari n’iy’abanyamahanga? Yego, ni n’iy’abanyamahanga. 30 Ubwo ari Imana imwe, izaha uwagenywe kuba intungane abikesha ukwemera, n’utagenywe na we abikesha ukwemera. 31 Ubwo se turambura amategeko agaciro kayo tuvuga ukwemera? Ntibikabe! Ahubwo tuyahaye ishingiro. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda