Abaroma 2 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUrubanza rw’Imana itabera 1 Nuko rero nta cyo uzabona wireguza, wowe muntu uca urubanza, uwo uri we wese : kuko iyo ucira undi urubanza, uba witsindisha ubwawe, kuko ugenza utyo nawe wowe uca urubanza. 2 Tuzi ko Imana izacira urubanza abagenza batyo ikurikije ukuri. 3 None se, muntu ucira urubanza abakora ibyo bintu kandi nawe ubikora, wibwira ko uzasimbuka ute urubanza rw’Imana? 4 Cyangwa se waba usuzugura impuhwe zayo zitabarika, ubwihangane n’ubugwaneza bwayo, ukirengagiza ko ubuntu bwayo bukureshya ngo wicuze? 5 Noneho rero, kuko wanangiye umutima wawe ukanga kwicuza, urihunikira uburakari bwa wa munsi w’uburakari Imana izahishura ko ica imanza zitabera, 6 Yo izitura buri wese ikurikije ibikorwa bye : 7 ubugingo bw’iteka ku batacogoye mu gukora ikiri cyiza bashakashaka ikuzo, icyubahiro n’ukutazapfa; 8 naho uburakari n’umujinya ku bivumbuye, ntibumve ukuri, bakayoboka inabi. 9 Impagarara n’ishavu birakokama buri mutima w’umuntu ukora ikibi, uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki; 10 naho ikuzo, icyubahiro n’amahoro kuri buri wese ukora icyiza, uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki. 11 Kuko Imana itareba igihagararo cy’abantu. 12 Koko rero, abazaba baracumuye nta mategeko, bazorama nta mategeko; naho abazaba baracumuye bazi amategeko, bazacirwa urubanza hakurikijwe amategeko. 13 Kuko abumva amategeko atari bo ntungane ku Mana, ahubwo abakurikiza amategeko ni bo bazagirwa intungane. 14 Iyo abanyamahanga bakora ku bwa kamere ibihuje n’amategeko, kandi nyamara batagira amategeko, bibera ubwabo amategeko, bo badafite amategeko. 15 Bagaragaza batyo ko icyo amategeko agamije cyanditswe mu mitima yabo. N’umutimanama wabo na wo ni intangamugabo hamwe n’imitima ibarwanamo, imwe ishinja, indi irengera. 16 Nk’uko nabivuze mu Nkuru Nziza yanjye, bizagaragara umunsi Imana izakoresha Yezu Kristu, Imana igacira urubanza ibyo abantu bahishahisha bakora rwihishwa. Israheli ntiyumvira 17 Wowe rero witwa Umuyahudi, ukitwaza amategeko, ukiratana Imana, 18 wowe uzi kandi ugushaka kwayo, ukamenya guhitamo ikiruta ibindi kuko wigishijwe n’amategeko, 19 wowe wiyemera ngo ni wowe warandata impumyi, wamurikira abari mu mwijima, 20 wahugura injiji, wakwigisha abana, ngo kuko wasanze mu mategeko hakubiyemo ubumenyi n’ukuri . . . 21 Ko wigisha abandi, ntiwiyigishe ubwawe; ko ubwiriza kutiba, nyamara ukiba; 22 ko ubuza gusambana, ugasambana; ko uzira ibigirwamana, kandi ugasahura amasengero yabyo; 23 ko wiratana amategeko, ariko ugasuzuguza Imana urenga ku mategeko, 24 nk’uko byanditswe ngo: «Izina ry’Imana bararituka mu mahanga ku mpamvu yanyu». 25 Koko kuba waragenywe byagira akamaro ukurikije amategeko, naho niba ugomera amategeko, ukugenywa kwawe kwabaye ukutagenywa. 26 Niba se utagenywe akurikije ibitunganiye amategeko, nta bwo se ukuba atagenywe bizaba bihwanye n’ukugenywa? 27 Ndetse utagenywe umubiri, ariko agakurikiza amategeko, azagucira urubanza, wowe uzaba warenze ku mategeko witwaje ibyanditswe n’ukugenywa. 28 Kuko Umuyahudi ntumubwirwa n’ibigaragara, n’ukugenywa si uko ku mubiri ahagaragara; 29 ahubwo Umuyahudi nyakuri ni uri we muri kami ye, n’ukugenywa nyakuri ni uk’umutima muri roho bitari mu nyandiko. Uwo ntakura ishimwe rye ku bantu, ahubwo ku Mana. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda