Abaroma 16 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbo Pawulo atashya 1 Mbashinze mushiki wacu Foyibe, umudiyakonikazi mu Kiliziya y’i Kenkireya, 2 kugira ngo mumwakire muri Nyagasani nk’uko bikwiriye abatagatifujwe, kandi ngo muzamufashe mu byo yabakeneraho byose, kuko na we yatabaye benshi, barimo jye. 3 Mutashye Purisika na Akwila, abafasha banjye muri Kristu Yezu; 4 abo ni bo bishyize mu kaga, kugira ngo barwane ku buzima bwanjye. Si jye jyenyine ubashimira, ahubwo na Kiliziya zose z’abanyamahanga. 5 Mutashye na Kiliziya ijya iteranira mu rugo rwabo. Mutashye incuti yanjye Epayineto, we muganura Aziya yahaye Kristu. 6 Mutashye Mariya wabavunikiye cyane. 7 Mutashye bene wacu Andironiki na Yuniya, twasangiye umunyururu; ni intumwa z’ibirangirire kandi babaye aba Kristu mbere yanjye. 8 Mutashye Ampiliyato, incuti yanjye muri Nyagasani. 9 Muntahirize Urubano umufasha wanjye muri Kristu, ndetse na Sitaki incuti yanjye. 10 Muntahirize kwa Arisitobuli. 11 Muntahirize mwene wacu Herodiyoni. Muntahirize abo kwa Narisisi bari muri Nyagasani. 12 Muramutse Tirifayina na Tirifoza baruhira cyane Nyagasani. Mundamukirize inkoramutima Perisida, na we uvunikira cyane Nyagasani. 13 Muramutse Rufo, intore muri Nyagasani, ndetse na nyina ari we wanjye. 14 Mutashye Asinkirito, Filegonti, Erimesi, Patiroba, Herimasi n’abavandimwe bari kumwe na bo. 15 Muramutse Filologo na Yuliya, Nereyi na mushiki we, na Olimpiya n’abatagatifujwe bari kumwe na bo. 16 Nimuramukanye mu muhoberano mutagatifu. Kiliziya zose za Kristu zirabatashya. 17 Ndabinginze kandi, bavandimwe, mwitondere abazana amacakubiri n’ingero mbi, bakanyuranya n’inyigisho mwahawe; mubagendere kure. 18 Bene abo ntibakorera Kristu Umwami wacu, ahubwo inda yabo, maze amagambo yabo y’uburyarya n’ubucakura akayobya imitima itagira iribi. 19 Ukumvira kwanyu kwamenyekanye hose; ndabishimiye rero ariko ndashaka ko muba abahanga mu gukora icyiza n’abaswa mu gukora ikibi. 20 Imana, Yo soko y’amahoro, izajanjagurira Sekibi mu nsi y’ibirenge byanyu vuba. Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu ibane namwe! 21 Timote, umufasha wanjye, arabatashya, na bene wacu Lusiyo, na Yasoni, na Sosipateri. 22 Nanjye ndabatashya muri Nyagasani, jyewe Teritiyo wanditse uru rwandiko. 23 Arabatashya Gayusi uncumbikiye jye na Kiliziya yose. 24 Arabaramutsa Erasito umubikamari w’umugi, n’umuvandimwe Kuwariti. Haragasingizwa Imana 25 Nihasingizwe Imana, Yo ifite ububasha bwo kubakomeza bihuje n’Inkuru Nziza nabashyikirije namamaza Yezu Kristu, nkurikije iyobera ryari ryaracecetswe kuva kera kose, 26 ubu rikaba ryahishuriwe abanyamahanga bose, rikagaragarira mu byanditswe by’abahanuzi. Nguko uko Imana Ihoraho yabigennye kugira ngo na bo ibageze ku kwemera bayumvire. 27 Imana Nyir’ubuhanga nihabwe ikuzo muri Yezu Kristu, uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda