Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abaroma 15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Twebwe abakomeye tugomba kugoboka intege nke z’abadashoboye, aho kwishimira gusa ibitworoheye.

2 Buri muntu muri twe nashimishe mugenzi we, akore icyiza cyose cyamukomeza.

3 Kuko na Kristu atakoze icyamushimishaga gusa, nk’uko byanditswe ngo «Ibitutsi by’abagutukaga byanguyeho.»

4 Koko rero ibyanditswe kera byose, byandikiwe kutubera inyigisho kugira ngo tugire icyizere, twihangane kandi duhumurizwe na byo.

5 Imana soko y’ukwihangana n’uguhumurizwa, irabahe no guhuza ibitekerezo nk’uko Kristu Yezu abishaka,

6 kugira ngo, mu mutima umwe no mu ijwi rimwe, muhe ikuzo Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu.


Kwakirana kivandimwe

7 Ku mpamvu y’ibyo rero, nimwakirane nk’uko na Kristu ubwe yabakiriye agirira ikuzo ry’Imana.

8 Ndahamya ko Kristu yigize umugaragu w’abagenywe kugira ngo yerekane ubudahemuka bw’Imana maze yuzuze ibyo abasokuruza basezeranijwe.

9 Naho amahanga ahe Imana ikuzo ayishimira impuhwe zayo, nk’uko byanditswe ngo «Ni yo mpamvu nzakwamamaza mu mahanga, kandi nzasingiza izina ryawe».

10 kandi ngo «Mahanga, nimwishimane n’umuryango we».

11 nanone ngo «Mahanga mwese, nimusingize Nyagasani; miryango mwese, nimumuhimbaze.»

12 Izayi na we akongera ati «Azashyira aze inkomoko ya Yese.»; ni we uzabadukira kugenga amahanga, kandi ni we bose bazizera

13 Imana, Yo soko y’amizero, nibuzuze ihirwe ryose n’amahoro mu kwemera kugira ngo musenderezwe ukwizera ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu.


Ubutumwa bwa Pawulo

14 Bavandimwe banjye, nzi neza ko namwe ubwanyu mwuje ingeso nziza, ko mwuzuye ubumenyi bwose, ko mushobora ubwanyu kujijurana.

15 Nyamara hamwe na hamwe muri iyi baruwa hari aho nagiye mbandikira ku buryo bwubahutse, nsa n’ubibutsa, kuko nahawe ingabire n’Imana

16 yo kuba umugaragu wa Kristu mu mahanga, nkegurirwa umurimo w’Inkuru Nziza kugira ngo amahanga atagatifuzwe na Roho Mutagatifu, maze yakirweho ituro rinyuze Imana.

17 Ni cyo gituma nshobora kwirata muri Kristu Yezu ibyo nkorera Imana.

18 Kuko ntagira icyo niratana usibye icyo Kristu ubwe yankoresheje, ari mu magambo, ari mu bikorwa,

19 mu bubasha bw’ibimenyetso n’ibitangaza, no mu bubasha bwa Roho, kugira ngo amahanga yumvire Imana. Bityo uhereye i Yeruzalemu ukazenguruka ukagera muri Iliriya, nahakwije Inkuru Nziza ya Kristu.

20 Nirinze ariko kuyamamaza ahandi handi usibye aho izina rya Kristu ritazwi, kugira ngo ntavaho nubaka mu kibanza cy’undi,

21 nk’uko byanditswe ngo «Abatamumenyeshejwe bazamubona, n’abatamwumvise bazamumenya.»


Imigambi ya Pawulo

22 Ngicyo icyambujije kenshi kuza iwanyu.

23 None ubu ngubu, ubwo ntagifite ahandi nshigaje mu birere by’ino, nkaba kandi narifuje kuza iwanyu kuva imyaka n’imyaka,

24 igihe nzerekeza muri Hispaniya . . . Koko rero ndizera kuzababona mpita, nyuma mukamperekeza, maze kubashira urukumbuzi ho gato.

25 Ubu ngubu ariko ngiye i Yeruzalemu kwita ku batagatifujwe.

26 Kuko ab’i Masedoniya n’abo muri Akaya biyemeje kugira icyo basaranganya n’abatagatifujwe b’i Yeruzalemu bakennye.

27 Koko rero barabyiyemeje kandi barabibagombaga. Kuko niba amahanga yarasangiye na bo ibyiza byabo by’umutima, agomba kubafashisha ibyiza by’umubiri.

28 Ibyo rero nimbirangiza, maze kubashyikiriza ku mugaragaro uwo musaruro, nzabanyuraho njya muri Hispaniya.

29 Kandi nzi ko ninza iwanyu, nzazana umugisha wose wa Kristu.

30 Bavandimwe kandi, ndabinginga ku bw’Umwami wacu Yezu Kristu no ku bw’urukundo rwa Roho Mutagatifu, ngo muntabaze amasengesho munturira Imana,

31 kugira ngo nkire abo mu Yudeya batemera, maze imfashanyo njyanye i Yeruzalemu izanyure abatagatifujwe;

32 bityo nshobore kuza iwanyu nishimye, maze Imana nibishaka, nzaruhukane namwe.

33 Imana, Yo soko y’amahoro, nibane namwe mwese! Amen.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan