Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abaroma 14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Gufasha abanyantegenke

1 Mujye mwakira ugifite intege nke mu kwemera, mwoye kumugisha impaka mu byo ashidikanyaho.

2 Kuko hari uwemera ko ashobora kurya ibibonetse byose, naho uw’intege nke yibwira ko agomba kurya imboga gusa.

3 Uwirira ibibonetse byose, ntagasuzugure utabirya; utabirya na we ntazacire ubirya urubanza, kuko Imana yamwakiriye.

4 Uri nde mbese, wowe ucira urubanza umugaragu utari uwawe? Yahagarara cyangwa yagwa, ibyo bireba shebuja; nyamara azagumya ahagarare kuko Nyagasani afite ububasha bwo kumushyigikira.

5 Hari usumbanya umunsi umwe n’indi, hari n’ubona yose ari kimwe. Buri wese ajye akurikiza icyo umutima we wemera.

6 Usumbanya iminsi ayisumbanyiriza Nyagasani; uwirira ibibonetse byose, abirira Nyagasani kuko aba ashimira Imana. Utarya na we, ni Nyagasani abigirira, na we ashimira Imana.

7 Koko rero nta n’umwe muri twe ubereyeho we ubwe, kandi nta n’umwe upfira we ubwe.

8 Niba turiho, tubereyeho Nyagasani; niba kandi dupfuye, dupfira Nyagasani. Twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani.

9 Koko rero ni cyo cyatumye Kristu apfa akazuka, kwari ukugira ngo abe ari we ugenga abapfuye n’abazima.

10 Wowe rero, ni iki gituma ucira umuvandimwe wawe urubanza ? Cyangwa ni iki gituma usuzugura umuvandimwe wawe ko twese tuzashyikirizwa urukiko rw’Imana ?

11 Kuko byanditswe ngo «Ndahiye ubuzima bwanjye— uwo ari Nyagasani ubivuga — icyitwa ivi cyose kizampfukamira, n’icyitwa ururimi cyose kizamamaze Imana.»

12 Nuko rero, umuntu wese azisobanurira ibye imbere y’Imana.

13 Ntitukongere rero gucirana imanza; ahubwo twitondere icyabera umuvandimwe intandaro yo kugwa cyangwa gucumura.

14 Nzi neza, rwose sinshidikanya muri Nyagasani Yezu, ko nta kintu gihumanya ku bwacyo; nyamara hagize utekereza ko ikintu gihumanya, kuri we koko kiba gihumanya.

15 Niba rero umuvandimwe wawe atewe agahinda n’icyo uriye, ntuba ukigengwa n’urukundo. Irinde kugira icyo urya cyagusha uwo Kristu yapfiriye.

16 Ikiri cyiza kuri mwe ntikigasebe.

17 Kuko Ingoma y’Imana itagizwe n’ibiribwa n’ibinyobwa, ahubwo irangwa n’ubutungane, amahoro n’ihirwe muri Roho Mutagatifu.

18 Ukorera Kristu atyo, anyura Imana kandi agashimwa n’abantu.

19 Nuko rero niduharanire ibishyigikira amahoro n’ibidufasha guterana inkunga.

20 Ntugasenye igikorwa cy’Imana ku mpamvu y’ibyo kurya. Ibintu byose ntibihumanya, ariko ni bibi ko umuntu arya icyatera undi gucumura.

21 Ibyiza ni ukutarya inyama no kutanywa divayi, mbese ni ukwirinda icyabera umuvandimwe impamvu yo kugwa.

22 Wowe rero, icyo wabwirijwe n’ukwemera ufite ugihorane mu mutimanama wawe no mu maso y’Imana. Hahirwa utigaya ubwe mu byo yahisemo yabisuzumye.

23 Naho urya kandi agishidikanya, uwo yatsinzwe n’urubanza kuko ibyo akora biba bidaturutse ku kwemera, kandi rero icyo umuntu akoze kidaturutse ku kwemera, kiba ari icyaha.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan