Abaroma 13 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuInyigisho yerekeye ubutegetsi 1 Umuntu wese yumvire ubutegetsi bumusumbye, kuko nta butegetsi budaturuka ku Mana kandi n’uburiho bukaba bwarashinzwe n’Imana. 2 Bityo urwanya ubutegetsi aba arwanya icyo Imana yagennye, kandi ababurwanya baba bikururira urubanza. 3 Kuko ugira neza si we utinya abatware, ahubwo ni ugira nabi. Mbese urashaka kudatinya ubutegetsi? Kora icyiza, na bwo buzagushima. 4 Kuko Imana ibukoresha ngo ugere ku cyiza. Ariko niba ukoze ikibi, utinye; nta bwo bwitwaza inkota ku busa. Kuko Imana ikoresha ubutegetsi ngo ibuhanishe ugira nabi. 5 Ni yo mpamvu ari ngombwa kuyoboka ubutegetsi, bidatewe no gutinya umujinya wabwo gusa, ahubwo ubibwirijwe n’umutimanama. 6 Ni na yo mpamvu burya mutanga imisoro: abayakirana ubwitonzi, baba bakorera Imana. 7 Mujye muha buri muntu ikiri icye: uwo mugomba umusoro, mumuhe umusoro; uwo mugomba ihazabu, muyimuhe; ugomba gutinywa, mumutinye; ugomba kubahwa, mumwubahe. Gukundana kivandimwe no guhora turi maso 8 Ntihakagire uwo mubamo umwenda, atari uwo gukundana. Kuko ukunda undi, aba yujuje amategeko. 9 Kuko kuvuga ngo «Ntuzasambane, ntuzice, ntuzibe, ntuzararikire ikibi.»». kimwe n’andi mategeko, yose akubiye muri iri jambo ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe 10 Ukunda ntiyagirira mugenzi we inabi. Urukundo rero ni rwo rubumbye amategeko. 11 Cyane cyane mumenye ko aya magingo turimo, ari igihe cyo gushiguka mu bitotsi, kuko ukurokorwa kuturi hafi ubu ngubu kurusha igihe twakiriye ukwemera. 12 Ijoro rirakuze, umunsi ugiye gucya. Nitwiyake rero ibikorwa by’umwijima maze twambare intwaro z’urumuri. 13 Tugendane umurava nk’abagenda ku mugaragaro amanywa ava, nta busambo, nta businzi, nta busambanyi, nta biterasoni, nta ntonganya, nta shyari. 14 Ahubwo nimwiyambike Nyagasani Yezu Kristu kandi ntimukishinge umubiri ngo mukore ibyo wifuza. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda