Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abaroma 10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abayahudi n’abanyamahanga bahuriye kuri Nyagasani

1 Bavandimwe, icyo umutima wanjye wifuza n’icyo nsaba Imana ni uko barokoka.

2 Ndahamya rwose ko bafitiye Imana ishyaka, ariko nta bushishozi,

3 kuko bayobewe ubutungane buturuka ku Mana, bashaka gushyiraho ubwabo bwite, ntibayoboka ubutungane bw’Imana.

4 Kuko amategeko agarukira kuri Kristu, kugira ngo uwemera wese ahabwe kuba intungane.

5 Koko rero Musa yanditse ko ubutungane buturuka ku mategeko, kandi ko umuntu uzayubahiriza, azabeshwaho na yo.

6 Naho ubutungane buturuka ku kwemera bwo bukavuga buti «Ntukavuge mu mutima wawe ngo ’Ni nde uzazamuka mu ijuru?’» ari byo kuvuga kumanurayo Kristu,

7 cyangwa ngo «Ni nde uzamanuka ikuzimu?» ari byo kuvuga kuzamura Kristu mu bapfuye.

8 Ni ukuvuga iki se ahubwo? «Ijambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe.» Iryo jambo ni iry’ukwemera twamamaza.

9 Kuko niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristu ari Nyagasani kandi ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzarokorwa.

10 Nuko rero umuntu yemera n’umutima bikamuha ubutungane, yakwamamarisha umunwa bikamuha uburokorwe.

11 Kuko Ibyanditswe bivuga ngo «Umwemera wese ntazakozwa isoni.»

12 Nta tandukanyirizo rero hagati y’Umuyahudi n’Umugereki: Nyagasani ni umwe kuri bose, akungahaza abamwambaza bose.

13 Kuko «umuntu wese uzambaza izina rya Nyagasani, azarokorwa.»

14 Bakwiyambaza bate rero Uwo bataremera? Bakwemera bate se Uwo batarumva? Bamwumva bate ntawamwamamaje?

15 Bamwamamaza bate niba batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo «Mbega ngo biraba byiza ibirenge by’abogeza inkuru nziza!»

16 Nyamara si ko bose bumviye Inkuru Nziza. Koko rero Izayi yaravuze ati «Nyagasani, ni nde wemeye inyigisho zacu?»

17 Bityo rero, ukwemera gushingira ku nyigisho, inyigisho na yo ku ijambo rya Kristu.

18 Reka nanjye mbaze: mbese ntibumvise? Barumvise. Ahubwo ndetse ngo «Ijwi ryabo ryakwiriye isi yose, n’ijambo ryabo rigera ku mpera z’isi.»

19 Nongere mbaze: mbese Israheli yaba itarasobanukiwe? Musa ni we wabanje kuvuga ati «Nzabaharika ikitari umuryango muterwe ishyari.» n’ihanga ritagira ubwenge

20 Izayi we ntatinya kuvuga ati «Nabonywe n’abatanshakashakaga, nigaragariza abatambaririzaga».

21 naho Israheli akayibwira ati «Nirije umunsi ntegeye amaboko umuryango utanyumvira, wigometse.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan