Abaroma 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndamutso 1 Jyewe Pawulo, umugaragu wa Yezu Kristu, ndabaramutsa. Koko natorewe kuba intumwa, nteganyirizwa kwamamaza Inkuru Nziza 2 Imana yari yarateguje abahanuzi bayo mu Byanditswe bitagatifu. 3 Iyo Nkuru Nziza yerekeye Umwana wayo, Yezu Kristu Umwami wacu, wabayeho ku bw’umubiri ari mwene Dawudi, 4 ariko izuka rye ava mu bapfuye rikagaragaza ko ari Umwana w’Imana mu bubasha bwose ku bwa Roho Mutagatifu. 5 Ni na We waduhesheje ubutumwa bwo kuyobora mu ikuzo ry’izina rye amahanga yose ku kwemera, 6 ari yo mubarirwamo namwe, abahamagawe na Yezu Kristu. 7 Mwebwe rero, batoni b’Imana muri i Roma, mwebwe abatagatifujwe no gutorwa n’Imana: nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Icyifuzo cya Pawulo 8 Mbere na mbere, ndashimira Imana yanjye muri Yezu Kristu ku mpamvu yanyu, kuko ukwemera kwanyu kuratwa n’isi yose. 9 Imana nyitanzeho umugabo, Yo nkeza mu mutima wanjye namamaza Inkuru Nziza y’Umwana wayo: sinsiba kubibuka, 10 ngasaba iteka mu masengesho yanjye ko nazagira amahirwe yo kuzashyira nkagera iwanyu niba Imana ibishatse. 11 Koko kandi, ndifuza cyane kubabona ngo mbe nabaha ku ngabire ndengakamere yabakomeza, 12 bambe kugira ngo mumare igishyika mu kwemera duhuriyeho, mwebwe nanjye. 13 Sinabahisha kandi, bavandimwe, ko kenshi nagambiriye kuza iwanyu — nyamara kugeza ubu byaramburiye — ngo ngire imbuto namwe mbasaruraho, nk’uko byagenze no ku yandi mahanga. 14 Ngomba kwita ku Bagereki no ku batari bo, ku bajijutse no ku batajijutse: 15 ikaba ari yo mpamvu nshishikajwe no kubigisha Inkuru Nziza namwe ab’i Roma. Ubutungane bw’Imana 16 Koko rero, nta bwo nshishwa n’Inkuru Nziza kuko ari yo bubasha bw’Imana burokora uwemera wese uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki. 17 Koko kandi ni muri yo ubutungane bw’Imana buhishurirwa, bishingiye ku kwemera, bigakomeza ukwemera, nk’uko byanditswe ngo «Intungane izabeshwaho n’ukwemera.» Icyaha cy’amahanga 18 Koko rero uburakari bw’Imana bwihishura buva mu ijuru burwanya abagomeramana bose, n’abagizi ba nabi bose bapfukirana ukuri muri iyo nabi. 19 Kuko icyo umuntu yamenya ku Mana kirabigaragariza: Imana yarakibahishuriye. 20 Koko rero, kuva isi yaremwa, ubwenge buhera ku byaremwe, bugashyikira ibitagaragara by’Imana, ni ukuvuga ububasha bwayo buhoraho na kamere yayo bwite. Bityo rero ntibabona uko biregura, 21 kuko bamenye Imana, ariko ntibayiha ikuzo, ngo bayishimire uko bikwiriye Imana; ahubwo babaye abapfu bishinga ibitekerezo by’amanjwe, maze umutima wabo w’igipfapfa ucura umwijima. 22 Birataga kuba abanyabwenge, bahinduka abapfayongo, 23 maze ikuzo ry’Imana idapfa barigurana ishusho isa n’umuntu uzapfa, isa n’ibiguruka, n’inyamaswa, n’ibikurura inda hasi. 24 Ngiyo impamvu yatumye Imana ibagabiza iby’umutima wabo urarikira, bakora ibiterasoni, kugira ngo bihumanye umubiri. 25 Bo baguranye ukuri kw’Imana ikinyoma, basenga ikiremwa baranagikorera, bahigika Rurema, Nyagusingizwa iteka ryose! Amen. 26 Ni cyo cyatumye Imana ibagabiza ingeso z’urukozasoni: dore abagore babo bateshejwe gukoresha imibiri yabo ibihuje na kamere, 27 abagabo na bo aho kugana umugore uko kamere ishaka, ubwabo bagurumanirana irari, umugabo agakorana n’undi ibiterasoni, bityo bikururira ingaruka mbi ikwiranye n’ubuyobe bwabo. 28 Byongeye kandi, nk’uko banze kumenya Imana, Imana yabagabije ubwenge bwabo bucuramye ngo bakore ibidakorwa. 29 Buzuye icyitwa inabi cyose, ubugome, umururumba, ububisha; buzuye ishyari, ubwicanyi, intonganya, uburiganya, ubugambanyi; barasebanya, 30 batera urubwa, banga Imana, barasuzugura, barirata, barirarira, bahimbahimba ibibi, bananira ababyeyi; 31 ni ibiburabwenge, abahemu, ibiburamutima, intababarira. 32 N’ubwo bazi iteka ry’Imana ricira urwo gupfa abakora bene ibyo, bo ntibabikora gusa, bashima ndetse n’ababikora. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda