Abalewi 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAroni n’abahungu be batangira imirimo yabo 1 Ku munsi wa munani, Musa ahamagara Aroni n’abahungu be, hamwe n’abakuru ba Israheli. 2 Musa rero abwira Aroni, ati «Shaka ikimasa cyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, hamwe n’isekurume y’intama yo guturwaho igitambo gitwikwa. Ayo matungo yombi, uzayamurika imbere y’Uhoraho, ariko azabe atagira inenge. 3 Hanyuma uzabwira Abayisraheli aya magambo, uti ’Mufate isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo gitwikwa. 4 Mufate kandi ikimasa hamwe n’isekurume y’intama byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro imbere y’Uhoraho. Ntimwibagirwe kandi n’ituro ry’ifu ivugishijwe amavuta. Impamvu y’ibyo byose ni uko uyu munsi ariho Uhoraho ari bubabonekere.’» 5 Abayisraheli bazana imbere y’ihema ry’ibonaniro ibyo Musa yari yategetse byose, maze ikoraniro ryose rihagarara imbere y’Uhoraho. 6 Nuko Musa aravuga ati «Dore ibyo Uhoraho yabategetse gukora kugira ngo ikuzo rye ribigaragarize.» 7 Nuko Musa abwira Aroni, ati «Egera urutambiro, uture igitambo cyawe cy’impongano y’ibyaha n’igitambo cyawe gitwikwa, kugira ngo wikorereho ubwawe no ku muryango umuhango ubahanaguraho icyaha. Hanyuma, umurike amaturo y’umuryango kugira ngo uwukorereho umuhango uwuhanaguraho icyaha nk’uko Uhoraho yabitegetse.» 8 Aroni yegera urutambiro, maze asogota ikimasa cyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha cye bwite. 9 Abahungu be bamuzanira amaraso, akozamo urutoki, asiga ku mahembe y’urutambiro, maze asigaye ayasesa mu nsi yarwo. 10 Ibinure, impyiko zombi n’umwijima by’icyo gitambo, yabitwikiye ku rutambiro nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. 11 Inyama zindi hamwe n’uruhu, byo yabitwikiye kure y’ingando. 12 Itungo ryari rigenewe igitambo gitwikwa, na ryo ararisogota, abahungu be bamuzanira amaraso yaryo, maze ayaminjagira mu mpande zose z’urutambiro. 13 Barongeye bamuzanira igihanga n’imirwi y’icyo gitambo gitwikwa, maze abikongereza ku rutambiro. 14 Amara n’amaguru arabyoza maze na byo abitwikira ku rutambiro hamwe na cya gitambo gitwikwa. 15 Aroni kandi amurika amaturo y’umuryango; afata isekurume y’ihene yari igenewe igitambo cy’impongano y’icyaha cy’umuryango arayisogota, maze arayitura, nk’uko yari yagenjeje ku gitambo cya mbere. 16 Yamuritse igitambo gitwikwa, anagitura uko byateganijwe. 17 Ahereza kandi ituro ry’ifu, ayoraho iyuzuye urushyi, maze ayitwikira ku rutambiro, yiyongera ku gitambo gitwikwa cya mu gitondo. 18 Ikimasa hamwe n’isekurume y’intama umuryango wari watuyeho igitambo cy’ubuhoro, yarabyishe, maze abahungu be bamuzanira amaraso yabyo, ayaminjagira impande zose z’urutambiro. 19 Umurizo, urugimbu ruri ku mara, impyiko n’umwijima, mbese inyama z’ibinure za cya kimasa n’iza ya sekurume y’intama, 20 bazigereka ku nkoro z’ibyo bitambo, maze azikongereza ku rubambiro. 21 Aroni yakoze umuhango wo guhereza Uhoraho inkoro n’itako ry’iburyo, maze arabimutura nk’uko Musa yari yabimutegetse. 22 Hanyuma Aroni yaramburiye ibiganza hejuru y’imbaga, ayiha umugisha maze aramanuka. Ubwo yari arangije gutura igitambo cy’impongano y’icyaha, igitambo gitwikwa, hamwe n’ibitambo by’ubuhoro. 23 Nyuma y’ibyo, Musa na Aroni binjira mu ihema ry’ibonaniro, barisohotsemo baha imbaga umugisha, maze ikuzo ry’Uhoraho ryigaragariza umuryango wose. 24 Ikibatsi cy’umuriro gituruka imbere y’Uhoraho, gikongeza igitambo gitwika n’ibinure byari ku rutambiro. Imbaga yose ibonye ibyo, itera hejuru, ibyishimo birayisaga, abantu bose ni ko kugwa hasi bubitse umutwe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda