Abalewi 8 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuISHYIRWAHO RY’ABAHEREZABITAMBO BA MBERE Aroni n’abahungu be begurirwa Uhoraho 1 Uhoraho abwira Musa, ati 2 «Hamagara Aroni n’abahungu be, kandi wiyegereze imyenda y’umuherezabitambo, amavuta yo gusiga, ikimasa cyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, amasekurume y’intama abiri, hamwe n’igitebo cyuzuye imigati idasembuye. 3 Nyuma y’ibyo ukoranyirize imbaga yose y’Abayisraheli imbere y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro.» 4 Musa agenza uko Uhoraho yari yamutegetse, maze imbaga yose ikoranira imbere y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro. 5 Nuko Musa abwira ikoraniro, ati «Dore ibyo Uhoraho yategetse gukora.» 6 Musa yigiza hino Aroni n’abahungu be, maze abuhagiza amazi. 7 Nyuma y’ibyo, yambika Aroni ikanzu anamusesuraho umusanganyagihimba, maze amukenyeza n’umukandara wawo kugira ngo awumukomezeho. 8 Musa, amaze kwambika Aroni umusesuragituza, yawushyizemo amabuye y’ubufindo. 9 Nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse, Musa yambitse Aroni igitambaro cyo mu mutwe, maze no mu ruhanga rwe amutamiriza ikamba rya zahabu ari cyo kimenyetso cy’uko yeguriwe Imana. 10 Musa yafashe amavuta yo gusiga, ayamisha ku Ngoro, maze yo n’ibyari biyirimo byose arabitagatifuza. 11 Amaze kumisha ayo mavuta incuro ndwi ku rutambiro, arayarusiga, rwo n’ibikoresho byarwo, igikarabiro hamwe n’igishyigikizo cyacyo. Ubwo kwari ukugira ngo abitagatifuze. 12 Andi mavuta ayasiga ku mutwe wa Aroni, amusigira kumutagatifuza. 13 Musa yigiza hino bene Aroni, abambika amakanzu, abakenyeza imikandara, maze abategesha n’ingofero z’abaherezabitambo nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse. 14 Musa yiyegereza cya kimasa cy’igitambo cy’impongano y’icyaha, maze Aroni n’abahungu be bamaze kukiramburiraho ibiganza ku mutwe, 15 Musa aragisogota. Amaraso yacyo arayareza maze ayasigisha urutoki rwe ku mahembe y’urutambiro, hirya no hino, ararusukura. Andi maraso yayasheshe mu nsi y’urutambiro, arukoreraho umuhango wo kuruhumanura. 16 Hanyuma Musa yafashe ibinure byose biri ku mara, ibyo ku mwijima, hamwe n’impyiko zombi n’ibinure byazo, maze abikongereza hejuru y’urutambiro. 17 Naho ikimasa, uruhu rwacyo, inyama zacyo n’amayezi yacyo, abitwikira kure y’ingando nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse. 18 Musa yiyegereje na ya sekurume y’intama y’igitambo gitwikwa, maze Aroni n’abahungu be bamaze kuyiramburiraho ibiganza ku mutwe, arayisogota. 19 Nuko amaraso yayo ayamisha impande zose z’urutambiro. 20 Ya sekurume y’intama, Musa ayitera imirwi, maze ari igihanga, ari ibinure, ari n’iyo mirwi nyine, byose arabitwika. 21 Amara n’amaguru abyogesha amazi, maze ya sekurume y’intama yose ayikongereza ku rutambiro. Nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, icyo ni cyo cyabaye igitambo gitwikwa kandi gifite impumuro yurura; igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. 22 Musa yongeye kwiyegereza isekurume y’intama ya kabiri yari igenewe umuhango wo gushyiraho umuherezabitambo mushyashya. Aroni n’abahungu be bamaze kuyiramburiraho ibiganza ku mutwe, 23 Musa arayisogota, hanyuma yafashe ku maraso yayo, ayasi ga Aroni ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cy’iburyo. 24 Musa yigiza hino bene Aroni, na bo abasiga amaraso ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cy’iburyo. Nuko nyuma, andi maraso Musa ayasesa mu mpande zose z’urutambiro. 25 Musa yakoranyirije hamwe inyama zose z’ibinure, ni ukuvuga umurizo, ibinure biri ku mara, ibyo ku mwijima, impyiko zombi n’ibinure byazo, hamwe n’itako ry’iburyo. 26 Mu gitebo cy’imigati idasembuye yari imbere y’Uhoraho na ho, yakuyemo akagati kadasembuye, hamwe n’akagati gatekesheje amavuta, n’agatsima, maze abigereka hejuru ya za nyama z’ibinure na rya tako ry’iburyo. 27 Ibyo byose rero, abishyira mu biganza bya Aroni n’iby’abahungu be, maze abategeka gukora umuhango wo kubihereza Uhoraho. 28 Barangije, Musa abikura mu biganza byabo, maze abikongereza ku rutambiro hamwe n’igitambo gitwikwa. Icyo ni cyo cyabaye igitambo cyo gushyiraho abaherezabitambo bashyashya. Impumuro yacyo irurura, kandi ni igitambo cy’ibiribwa bikongokeye burundu Uhoraho. 29 Musa afata inkoro ya ya sekurume y’intama, maze ayihereza Uhoraho ho ituro. Ako gatuza ni ko kabaye umugabane wa Musa kuri iyo sekurume y’intama, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse. 30 Noneho, Musa afata amavuta yo gusiga, n’amaraso yari ku rutambiro, maze asiga Aroni n’abahungu be, kandi amisha no ku myambaro yabo. Nguko uko Musa yeguriye Uhoraho Aroni n’abahungu be, akanatagatifuza imyambaro yabo. 31 Musa abwira Aroni n’abahungu be, ati «Nimutekeshereze inyama imbere y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro; ni ho muzazirira hamwe n’imigati yo mu gitebo twakoresheje mu muhango wo kubagira abaherezabitambo. Ibyo muzabikora nk’uko nabitegetse ngira nti ’Aroni n’abahungu be, ni bo bazazirya’. 32 Ibizasigara ku nyama no ku migati, muzabitwika. 33 Mu gihe cy’iminsi irindwi, ntimuzava imbere y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro. Muzahaguma kugeza ubwo igihe cyagenewe imihango yo kubagira abaherezabitambo kizaba kirangiye; kuko mu minsi irindwi ariho muzagirwa abahereza bitambo, 34 uko byagenze uyu munsi. Koko Uhoraho yabitegetse kugira ngo mugirirweho umuhango wo guhanagurwaho ibyaha. 35 Muzaguma imbere y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro umunsi n’ijoro, mumare iminsi irindwi. Hanyuma, muzashobora gutunganya imirimo y’Uhoraho mutikanga urupfu. Ayo ni yo mategeko nahawe.» 36 Aroni n’abahungu be bubahiriza amategeko Uhoraho yari yatanze, atumye Musa. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda