Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abalewi 7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Igitambo cy’indishyi y’akababaro

1 Dore imihango igenga igitambo cy’indishyi y’akababaro. Ni ikintu gitagatifu rwose.

2 Igitambo cyo kwigorora bazakicira aho basanzwe bicira ibitambo bitwikwa, maze umuherezabitambo aminjagire amaraso yacyo impande zose z’urutambiro.

3 Inyama zose ziriho ibinure azitangeho ituro; ari umurizo, ari ibinure biri ku mara,

4 ari impyiko zombi hamwe n’urukiryi. Umwijima wo, azawukuranaho na za mpyiko.

5 Izo nyama zose, umuherezabitambo azazitwikira ku rutambiro, zibe ibiribwa bikongokeye Uhoraho. Icyo ni cyo gitambo cy’indishyi y’akababaro.

6 Uwo mu baherezabitambo wese ashobora kukiryaho, kandi akakirira ahantu hasukuye kuko ari ikintu gitagatifu rwose.

7 Uko mubigenza ku gitambo cy’impongano y’icyaha, ni na ko muzabigenza ku cy’indishyi y’akababaro: umuhango uzaba umwe kuri byombi. Inyama z’icyo gitambo kandi zihabwa umuherezabitambo wakoze uwo muhango wo guhanagura icyaha.


Umugabane w’abaherezabitambo

8 Iyo umuherezabitambo aturiye umuntu igitambo gitwikwa, atwara uruhu rw’icyo gitambo nyine.

9 Ituro ryokerejwe ku ziko, hamwe n’iritetse mu nkono cyangwa irikaranze ku ipanu, bizaba iby’umuherezabitambo uzabitura; ni ibye.

10 Kandi amaturo yose, ari avanze n’amavuta cyangwa ari ayumutse, azaba aya bene Aroni, bayagabane banganye.


Igitambo cy’ubuhoro

11 Dore kandi imihango igenga igitambo cy’ubuhoro giturwa Uhoraho.

12 Nikiba ikijyanirana no gushimira Uhoraho, kizaherekezwe n’utugati tudasembuye kandi dusize amavuta hamwe n’imitsima idasembuye, na yo ivugishijwe amavuta.

13 Azongereho kandi n’utugati tw’ifu tuvitse mu mavuta. Imigati idasembuye, azayitura Uhoraho, iherekeze igitambo cy’ubuhoro cyo gushimira.

14 Bazafata akagati ka buri bwoko, bagature Uhoraho, maze bagahe umuherezabitambo uzaba yaminjagiye amaraso y’igitambo cy’ubuhoro.

15 Naho inyama za cya gitambo cy’ubuhoro cyo gushimira, ziribwa ku munsi zaturiweho, nta n’imwe irajwe ngo izaribwe bukeye.

16 Hari ubwo igitambo gishobora guturwa ari icyo guhigura umuhigo, cyangwa kigaturwa kubera ubushake bw’umuntu. Inyama zacyo rero zigomba kuribwa kuri uwo munsi cyatuweho. Cyakora, bukeye bwaho, bashobora kurya izaraye.

17 Ariko ku munsi wa gatatu izizaba zasagutse zose, bazazitwika.

18 Nihagira umuntu urenga kuri ibyo, maze ku munsi wa gatatu akarya ku nyama z’igitambo cye cy’ubuhoro, icyo gihe, nta bwo icyo gitambo cyakwakiranwa ishimwe kandi n’uwagituye na we ntiyagishimirwa. Inyama zacyo ziba zanduye; uwaziryaho wese yaba yihamije icyaha.

19 Ubundi kandi, inyama yose izaba yakoze ku kintu cyahumanijwe ntimuzayirye, ahubwo muzayitwike. Umuntu wese usukuye ashobora kurya ku nyama z’icyo gitambo.

20 Naho rero, umuntu wese uzaba yifitemo ubwandure, maze akarenga akarya kuri izo nyama z’igitambo cy’ubuhoro gituwe Uhoraho, uwo nyine azacibwa mu muryango we».

21 Nanone kandi, uzaziryaho yakoze ku muntu wahumanijwe, ku nyamaswa yahumanijwe, na we azacibwe mu muryango we.»


Amabwiriza rubanda bagomba gukurikiza

22 Uhoraho abwira Musa, ati

23 «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Ibinure ibyo ari byo byose, ari iby’ikimasa, ari iby’intama cyangwa iby’ihene ntimuzabirye.

24 Ibinure by’itungo ryapfuye cyangwa iby’iryatanyaguwe n’inyamaswa, mushobora kubikoresha imirimo ibonetse yose, ariko ntimuzabiryeho.

25 Koko rero, umuntu wese uzarya ibinure by’itungo ryakongokeye Uhoraho, uwo nguwo azacibwe muri bene wabo.

26 Aho muzaba mutuye hose, muzirinde kunywa amaraso, ari ay’inyoni, ari n’ay’inyamaswa.

27 Umuntu uzabicaho akanywa amaraso ayo ari yo yose azacibwe muri bene wabo.»

28 Uhoraho abwira Musa, ati

29 «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Uzazanira Uhoraho igitambo, azamuture umugabane wamugenewe.

30 Uwo muntu ubwe, ni we uzazana ibiribwa bikongokera Uhoraho; ni ukuvuga inyama zose z’ibinure. Azazizane hamwe n’inkoro maze abimurikire Uhoraho.

31 Izo nyama zose z’ibinure rero, umuherezabitambo azazitwikire ku rutambiro, naho inkoro ibe iya Aroni n’abahungu be.

32 Byongeye kandi, umuherezabitambo muzamuhe itako ry’iburyo, ribe umugabane we ku bitambo byanyu by’ubuhoro.

33 Iryo tako ry’iburyo rizabe umugabane w’uwo muri bene Aroni uzaba yakoze umuhango wo kumurika amaraso n’ibinure by’igitambo cy’ubuhoro.

34 Koko rero, inkoro iherezwa Uhoraho, hamwe n’itako rikurwa ku bitambo by’ubuhoro nabyatse Abayisraheli maze mbigenera umuherezabitambo Aroni n’abahungu be. Rizaba umugabane wabo igihe cyose.

35 Urwo ni rwo ruhare rwa Aroni n’abahungu be ku bitambo by’ibiribwa bikongokeye Uhoraho. Ni wo mugabane wabo kuva umunsi bazaba bagizwe abaherezabitambo, bakiyegurira imirimo y’Uhoraho.

36 Ni ko Uhoraho yategetse Abayisraheli: uwo mugabane uzaharirwa bene Aroni guhera umunsi azaba yabasutseho amavuta y’isigwa. Kuva ku gisekuruza kugera ku kindi, iryo rizababera itegeko ridakuka.»

37 Ngiryo rero itegeko rigenga umuhango w’ibitambo by’impongano y’icyaha, iby’indishyi y’akababaro hamwe n’iby’ubuhoro. Ni na ryo kandi rigenga umuhango wo gushyiraho umuherezabitambo mushyashya.

38 Iryo tegeko Uhoraho yarihereye Musa ku musozi wa Sinayi. Kuri uwo munsi nyine, mu butayu bwa Sinayi, ni na ho Uhoraho yategekeye Abayisraheli kumuzanira amaturo yabo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan