Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abalewi 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


AMABWIRIZA AGENEWE ABAHEREZABITAMBO Igitambo gitwikwa

1 Uhoraho abwira Musa, ati

2 «Uhe Aroni n’abahungu be aya mabwiriza: Dore imihango yerekeye igitambo gitwikwa: igitambo gitwikwa kizagume ijoro ryose ku nkekwe icanye ku rutambiro burinde bucya, kandi uwo muriro urare waka.

3 Umuherezabitambo rero azambare ikanzu ye ya hariri n’amakabutura ya hariri, maze ayore ivu rituruka ku gitambo cyakongokeye ku rutambiro, arirunde iruhande rw’urutambiro.

4 Hanyuma yiyambure iyo myenda, yambare iyindi; maze rya vu arijyane hirya y’ingando, ahantu hatanduye.

5 Naho wa muriro wo ku rutambiro, uzahore ucanye ubutazima. Buri gitondo, umuherezabitambo azajye awukoranyirizaho inkwi, arambikeho igitambo gitwikwa, atareho inyama ziriho ibinure z’ibitambo by’ubuhoro.

6 Ku rutambiro, hagomba guhora haka umuriro ubutazima.


Amaturo y’ibiribwa

7 Dore rero imihango yerekeye ituro ry’ibiribwa: Bene Aroni ni bo bazarihereza Uhoraho, bari ahateganye n’urutambiro.

8 Ku ifu y’ituro, ku mavuta hamwe n’ububani buri kuri iryo turo, bazayoreho ibyuzuye urushyi, maze babitwikire ku rutambiro, bibe igitambo cy’urwibutso kandi gifite impumuro yurura Uhoraho.

9 Ibizasigara, Aroni n’abahungu be bazabirye; ibyo biribwa bidasembuye bizarirwa ahantu hasukuye mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro.

10 Kirazira kubikoramo umutsima usembuye. Uwo ni wo mugabane mbahaye ku maturo nturwa, agakongorwa n’umuriro. Ni ikintu gitagatifu rwose, kimwe n’ibindi bisaguka ku gitambo cy’impongano cyangwa ku gitambo cy’indishyi y’akababaro.

11 Umuntu wese wo muri bene Aroni ashobora kukiryaho. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, ngiryo iposho mugenewe buri gihe, rikava ku biribwa biturwa Uhoraho bigakongorwa n’umuriro. Ikizabikoraho cyose kizaba kibaye ikintu gitagatifu.»

12 Uhoraho abwira Musa, ati

13 «Dore ituro Aroni kimwe n’abahungu be azazanira Uhoraho ku munsi azasigwaho amavuta: icya cumi cya efa y’ifu ni cyo kizaba ituro rihoraho, igice kimwe giturwe mu gitondo, ikindi nimugoroba.

14 Iryo turo rizategurirwe ku ipanu, rikarangwe mu mavuta, maze ubizane bivanze neza; ibisate by’iryo turo ry’umutsima uzabihereze Uhoraho bibe igitambo gifite impumuro imwurura.

15 Umuherezabitambo wo mu bana ba Aroni uzasigwa amavuta ngo azamuzungure, na we azajye abigenza atyo. Iryo rizababere ituro rihoraho, kandi rizajye ritwikwa ryose, nta cyo mugabanyijeho.

16 Ituro ry’umuherezabitambo riherezwa ryose, nta muntu uriyeho na gato.»


Igitambo cy’impongano y’icyaha

17 Uhoraho abwira Musa, ati

18 «Dore ibyo uzabwira Aroni n’abahungu be ku byerekeye imihango y’impongano y’icyaha: igitambo cy’impongano y’icyaha kizasogoterwe aho basanzwe bicira ibitambo bitwikwa, imbere y’Uhoraho kuko ari ikintu gitagatifu.

19 Umuherezabitambo ni we uyobora imihango y’icyo gitambo, ni na we kandi ushobora kukirya, akakirira mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro, ahantu hasukuye.

20 Umuntu wese uzakora ku nyama z’icyo gitambo, azaba asukuwe; nihagira kandi amaraso yacyo ameneka ku mwambaro, muzawumesere ahantu hasukuye.

21 Inkono cyatetswemo niba iy’ibumba muzayimene, niba iy’umuringa muzayoze, muyunyugurishe amazi.

22 Umuntu wo mu baherezabitambo wese ashobora kurya kuri icyo gitambo: ni ikintu gitagatifu rwose.

23 Naho igitambo cyose bazafataho amaraso bakayazana mu ihema ry’ibonaniro kugira ngo bayakoreshe umuhango wo guhanagurira ibyaha ahantu hatagatifu, inyama zacyo ntizizajya ziribwa, zigomba gutwikwa.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan