Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abalewi 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ingero z’ibyaha bitangirwa impongano

1 Iyo barahije umuntu ngo avuge ukuri ariko we akicecekera, kandi ikibi cyakozwe yarakiboneye ubwe cyangwa se yarakibwiwe, maze ntatangaze icyo yamenye, ubwo aba yigeretseho umutwaro w’icyaha cye.

2 Nanone kandi, nihagira ukora ku kintu gihumanya atabizi, — nk’intumbi y’inyamaswa yo mu ishyamba, intumbi y’itungo ry’imuhira rihumanya, cyangwa se iy’agasimba gahumanya, ubwo na we azaba ahumanye kandi ahindutse umunyacyaha.

3 Nanone kandi umuntu nakora ku kintu cyandujwe n’undi muntu atabizi — ku kintu cyose gihumanya — maze akaza kubimenya, azaba ahindutse umunyacyaha.

4 Nanone kandi umuntu navugana ubuhubutsi; agashinga indahiro atitondeye, mu bintu byamugirira nabi cyangwa byamukiza — mbese mu bintu byose umuntu ashobora kugiramo indahiro ahubukiye — icyo gihe, nabimenya, azaba ahindutse umunyacyaha.

5 Nihagira rero ukora icyaha abitewe n’uko yagwiriwe na kimwe muri ibyo bintu, agomba kwirega igicumuro cye,

6 hanyuma akazanira Uhoraho igitambo cy’impongano, kubera ko yacumuye: icyo gitambo cy’impongano y’icyaha kizabe ari itungo rigufi ry’inyagazi; umwana w’intama cyangwa ihene, maze umuherezabitambo azamukorereho umuhango wo kumuhanaguraho icyaha cye.


Igitambo cy’abakene

7 Niba umuntu afite amikoro make, akaba adashobora kubona rimwe mu matungo magufi, nashaka gutura igitambo cy’impongano y’icyaha, azazanire Uhoraho intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, imwe izaturweho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi ibe iy’igitambo gitwikwa.

8 Azazizanira umuherezabitambo abanze gutura iy’igitambo cy’impongano y’icyaha: icyo azaba atuye azakivuna ijosi, ariko yirinde kugica umutwe.

9 Nyuma, amaraso make y’icyo gitambo, azayamishe ku rukuta rumwe rw’urutambiro, naho andi asigaye ayasese mu nsi yarwo. Icyo ni igitambo cy’impongano y’icyaha.

10 Naho intungura ya kabiri, azayitureho igitambo gitwikwa akurikije imihango yabyo. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo mukene umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze, ubwo azaba akibabariwe.

11 Niba umuntu adashoboye kubona intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, kugira ngo abitureho igitambo cy’impongano y’icyaha yakoze, ashobora nibura kuzana akebo k’ifu, kakaba igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo fu ntazayisukeho amavuta cyangwa ngo ayimeneho umubavu, kuko izaba ari iyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha.

12 Azayishyikirize umuherezabitambo; umuherezabitambo ayoreho iyuzuye urushyi y’umuhango, maze ayitwikire ku rutambiro, yiyongere ku gitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Icyo ni gitambo cy’impongano y’icyaha.

13 Iyo umuntu yakoze icyaha kimwe muri biriya, maze umuherezabitambo akamukoreraho umuhango wo kumuhanaguraho igicumuro cye, ubwo aba akibabariwe. Umuherezabitambo azarangiza rero imihango yose nk’uko abigenza ku yandi maturo.»


Amategeko agenga igitambo cy’indishyi y’akababaro

14 Uhoraho abwira Musa, ati

15 «Umuntu nakora ishyano biturutse ku burangare akabigira yima Uhoraho ibyamugenewe, indishyi y’akababaro azazanira Uhoraho igomba kuba ari imfizi y’intama idafite inenge, itoranyiiwe mu matungo magufi, kandi ifite agaciro k’umubare uringaniye w’amasikeli y’ifeza, apimiye kuri sikeli y’Ingoro, maze ayitureho igitambo cy’indishyi y’akababaro.

16 Ibyo azaba yaragomwe ingoro, azabyishyure, yongereho kimwe cya gatanu cyabyo, maze abishyikirize umuherezabitambo. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho icyaha cye, yifashishije ya mfizi y’intama atuyeho igitambo cyo kwigorora, ubwo azabe ababariwe igicumuro cye.

17 Niba umuntu yakoze icyaha atabizi, agaca kuri kimwe mu byabujijwe n’amategeko y’Uhoraho, bityo agacumura, akigerekaho umutwaro w’icyaha cye,

18 azazanire umuherezabitambo imfizi y’intama idafite inenge itoranyijwe mu matungo magufi, bikurikije igiciro cyagenwe ku bitambo by’indishyi y’akababaro. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze biturutse ku burangare cyangwa ubujiji, ubwo azaba akibabariwe.

19 Icyo ni igitambo cy’indishyi y’akababaro, kuko mu by’ukuri uwo muntu yari yacumuriye Uhoraho.»

20 Uhoraho abwira Musa, ati

21 «Nihagira umuntu ucumura agahemukira Uhoraho, akabigira ariganya mugenzi we kugira ngo amuhuguze ibyo yamubikiye, ibyo yamugujije, ibyo yamwibye, cyangwa se akabigira arya mugenzi we imitsi,

22 cyangwa se abeshya kugira ngo yitwarire ikintu cyatakaye akagitoragura, maze akagerekaho kurahira ibinyoma avuga ko atakoze kimwe muri ibyo byaha,

23 uwacumuye atyo akisiga icyaha, agomba gusubiza ibyo yibye, cyangwa ibyo yambuye mugenzi we ku ngufu, cyangwa ibyo yabikijwe cyangwa ibyatakaye yatoraguye,

24 cyangwa ikintu cyose cyatumye agira indahiro y’ibinyoma. Azabisubize byose nyirabyo, igihe azaba atura igitambo cy’impongano. Ndetse agerekeho kimwe cya gatanu cy’igiciro cyabyo.

25 Naho ku byerekeye igitambo cy’indishyi y’akababaro igenewe Uhoraho, azazanire umuherezabitambo imfizi y’intama idafite inenge, itoranyijwe mu matungo magufi, kandi ifite igiciro cyagenwe ku bitambo by’indishyi y’akababaro.

26 Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho igicumuro cye, imbere y’Uhoraho ubwo azaba akibabariwe n’aho yaba yarakoze ikimeze gite.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan