Abalewi 4 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImpongano y’icyaha cy’umuherezabitambo mukuru 1 Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Abayisraheli uti 2 ’Nihagira umuntu ukora icyaha kubera uburangare, agaca kuri rimwe mu mategeko y’Uhoraho, maze agakora ibyabujijwe, dore uko muzagenza. 3 Niba uguye mu cyaha ari umuherezabitambo wasizwe amavuta, kubera iyo mpamvu agatuma umuryango wose ucumura, azatura Uhoraho ikimasa cy’igisore kidafite inenge; kibe igitambo cy’impongano y’icyaha. 4 Icyo kimasa cy’igisore azakijyana ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, akirambikeho ikiganza ku mutwe, maze agisogotere imbere y’Uhoraho. 5 Umuherezabitambo wasizwe amavuta azafata ku maraso y’icyo kimasa cy’igisore, ayajyane mu ihema ry’ibonaniro. 6 Umuherezabitambo azakoza urutoki rwe muri ya maraso, maze imbere y’Uhoraho ayamishe incuro ndwi ku ruhande rugaragara rw’umubambiko w’ahantu hatagatifu. 7 Hanyuma, umuherezabitambo afate kuri ayo maraso, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’imibavu imbere y’Uhoraho, mu ihema ry’ibonaniro, andi maraso asigaye yose y’ikimasa ayasese hasi y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa ruri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 8 Kuri icyo kimasa cyatuweho igitambo cy’impongano y’icyaha, azakureho inyama zose zifite ibinure: Ni ukuvuga ibinure byose biri ku mara, ibinure byose byoroshe amara, 9 n’impyiko zombi hamwe n’ikinure kizifasheho n’igifashe ku byaziha. Urugimbu rwo ku mwijima na rwo bazarwomoreho rusange impyiko. 10 Mbese izo nyama zose bazazikureho nk’uko babigenza ku kimasa gituweho igitambo cy’ubuhoro. Hanyuma, umuherezabitambo azatwikire ibyo byose ku rutambiro rw’ibitambo bitwikwa. 11 Uruhu rw’icyo kimasa, inyama zacyo zose, zirimo igihanga, amaguru n’amaboko, ibyo mu nda n’amayezi, 12 mbese ibyasigaye kuri icyo kimasa byose, azabijyane ku muriro w’inkwi. Aho ngaho nyine barunda ivu ni ho bizatwikirwa. Impongano y’icyaha cy’imbaga yose 13 Niba ari imbaga yose y’Abayisraheli yacumuye itabizi ariko icyo cyaha ntikimenyekane, nibaca kuri rimwe mu mategeko y’Uhoraho, bityo bikababarwaho, 14 icyo cyaha nikimenyekana, ikoraniro rizatura ikimasa cy’umusore cy’impongano y’icyaha; icyo kimasa bazakijyane imbere y’ihema ry’ibonaniro, 15 maze abakuru b’ikoraniro bakirambikeho ikiganza ku mutwe, bacyicire imbere y’Uhoraho. 16 Umuherezabitambo wasizwe amavuta azajyane igice kimwe cy’amaraso ya cya kimasa ku ihema ry’ibonaniro. 17 Uwo muherezabitambo azakoze urutoki mu maraso yageruye maze imbere y’Uhoraho ayamishe incuro ndwi ku ruhande rugaragara rw’umubambiko. 18 Hanyuma azafate kuri ayo maraso, ayasige ku mahembe y’urutambiro ruri imbere y’Uhoraho mu ihema ry’ibonaniro, andi asigaye yose, ayasese mu nsi y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa ruri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 19 Inyama zose ziriho ibinure azazikebe, maze azitwikire ku rutambiro. 20 Icyo kimasa azakigirira nk’uko yagenjereje cya kimasa kindi cyatuweho impongano y’icyaha. Umuherezabitambo namara gukorera ku ikoraniro umuhango wo gukiza icyaha, icyo gihe rizaba ribabariwe. 21 Icyo kimasa arategeke kukijyana kure y’ingando, maze agitwikireyo nk’uko yatwitse cya kindi cya mbere. Ngicyo igitambo cy’impongano y’icyaha cy’ikoraniro. Impongano y’icyaha cy’umutware 22 Niba ari umutware w’umuryango wacumuye kubera uburangare agaca kuri rimwe mu mategeko y’Uhoraho Imana ye, bityo akagwa mu cyaha, 23 maze bakamumenyesha icyaha yakoze, azazane isekurume y’ihene, idafite inenge, ayiture; 24 ayirambikeho ikiganza ku mutwe, maze ayicire imbere y’Uhoraho, aho bicira ibitambo bitwikwa. Icyo ni igitambo cy’impongano y’icyaha. 25 Nuko, umuherezabitambo azakoze urutoki mu maraso y’icyo gitambo cy’impongano y’icyaha, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, hanyuma andi asigaye yose ayasese mu nsi y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa. 26 Inyama zose ziriho ibinure azazitwikire ku rutambiro nk’uko yagenjeje za zindi z’igitambo cy’ubuhoro. Umuherezabitambo namara gukorera ku mutware umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze, ubwo ni ho azaba akibabariwe. Impongano y’icyaha cy’umwe muri rubanda 27 Niba ari umuntu wo muri rubanda rusanzwe wacumuye kubera uburangare, agaca kuri kimwe mu byabujijwe n’amategeko y’Uhoraho, bityo akandikwaho icyaha 28 maze bakamumenyesha icyaha cye, azazana ihene y’inyagazi idafite inenge, ayitureho igitambo cy’impongano y’icyaha yakoze. 29 Azarambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo cy’impongano y’icyaha, maze akicire aho baturira ibitambo bitwikwa. 30 Umuherezabitambo azakoze urutoki rwe mu maraso yacyo, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, hanyuma andi asigaye ayasese mu nsi y’urutambiro. 31 Inyama zose zifite ibinure azazikebeho, nk’uko asanzwe abigenza ku gitambo cy’ubuhoro, maze azitwikire ku rutambiro, zibe igitambo gifite impumuro yurura Uhoraho. Umuherezabitambo namara gukorera ku wakoze icyaha umuhango wo kukimuhanaguraho, ubwo azaba akibabariwe. 32 Niba ari umwana w’intama ashaka guturaho igitambo cy’impongano y’icyaha, azazane uw’inyagazi udafite inenge. 33 Azarambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo cy’impongano y’icyaha, maze uwo mwana w’intama awusogotere aho basanzwe baturira igitambo gitwikwa, awutureho igitambo cy’impongano. 34 Umuherezabitambo azakoze urutoki rwe mu maraso y’icyo gitambo, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, hanyuma andi yose asigaye ayasese mu nsi y’urutambiro. 35 Inyama zose zifite ibinure azazikureho, nk’uko bagenza umwana w’intama utuweho igitambo cy’ubuhoro, maze umuherezabitambo azitwikire ku rutambiro, ziyongere ku gitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Umuherezabitambo namara gukorera ku wakoze icyaha umuhango wo kukimuhanaguraho, ubwo azaba akibabariwe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda