Abalewi 3 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIgitambo cy’ubuhoro 1 Umuntu natura igitambo cy’ubuhoro agikuye mu matungo maremare, cyaba ikimasa cyangwa inyana, ajye amurikira Uhoraho itungo ridafite inenge. 2 Arambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo, akicire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, nuko abaherezabitambo ari bo bene Aroni bamishe amaraso yacyo impande zose z’urutambiro. 3 Ibizava kuri icyo gitambo cy’ubuhoro babiture Uhoraho bibe igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, n’ibinure biri ku mara, ibinure byose bitwikiriye amara 4 n’impyiko zombi hamwe n’ikinure kizifasheho n’igifashe ku byaziha, urugimbu rwo ku mwijima na rwo bazarwomoreho rusange impyiko. 5 Hanyuma, ibyo byose bene Aroni bazabitwikire ku rutambiro, babigeretse ku gitambo gitwikwa kiri hejuru y’inkwi bashyize ku muriro. Icyo ni igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho. 6 Umuntu natura igitambo cy’ubuhoro agikuye mu matungo magufi, azamurike itungo ridafite inenge, ryaba isekurume cyangwa inyagazi. 7 Niba ari umwana w’intama ashaka gutangaho ituro, azawuzanire Uhoraho, 8 awurambikeho ikiganza ku mutwe, maze awicire imbere y’ihema ry’ibonaniro. Nuko bene Aroni bazamishe amaraso yawo mu mpande zose z’urutambiro. 9 Kuri icyo gitambo cy’ubuhoro, ibizaba ituro ry’ibiribwa rikongokeye Uhoraho burundu, ni inyama zose ziriho ibinure. Ni ukuvuga umurizo wose bazacira mu nguge, n’ibinure byoroshe amara, ikinure cyose gitwikiriye amara 10 hamwe n’impyiko zombi n’urugimbu rwazo rufatanye n’ibyaziha. Urugimbu rwo ku mwijima na rwo barwomoreho rusange impyiko. 11 Hanyuma, ibyo byose umuherezabitambo azabitwikire ku rutambiro, bibe igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. 12 Niba ari ihene ashaka gutura, azayizane imbere y’Uhoraho, 13 ayirambikeho ikiganza ku mutwe, maze ayicire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Nuko rero, bene Aroni bamishe amaraso yayo impande zose z’urutambiro. 14 Ibizaba ituro ry’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu ni ikinure kiri ku mara, ikinure cyose gitwikiriye amara, 15 n’impyiko zombi hamwe n’urugimbu ruzifasheho n’urufashe ku byaziha. Urugimbu rwo ku mwijima barwomoreho rusange impyiko. 16 Izo nyama zose, umuherezabitambo azazitwikire ku rutambiro. Ni igitambo cy’ibiribwa bikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura. Ibinure byose bizajya biba umugabane w’Uhoraho. 17 Iryo ni itegeko ridakuka kuri mwebwe, kuva mu gisekuru kugera mu kindi, aho muzaba mutuye hose. Icyitwa ikinure cyose, hamwe n’icyitwa amaraso cyose, ntimuzabirye.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda