Abalewi 27 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUMUGEREKA: IGICIRO ABAHIZE UMUHIGO BAGOMBA GUTANGA 1 Uhoraho abwira Musa, ati 2 «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Hari ubwo umuntu ashobora kugirana umuhigo n’Uhoraho, akamwemerera kuzamwegurira ikiremwamuntu, hanyuma agashaka kugisimbuza feza; 3 icyo gihe dore ibiciro azakurikiza: Umugabo uri hagati y’imyaka makumyabiri na mirongo itandatu, bazamutangaho sikeli za feza mirongo itanu zipimye kuri sikeli y’Ingoro. 4 Umugore uri hagati y’iyo myaka, we bazamutangaho sikeli mirongo itatu. 5 Uri hagati y’imyaka itanu na makumyabiri, niba ari umuhungu bazamutangaho sikeli makumyabiri, naba umukobwa bamutangeho icumi. 6 Umwana uri hagati y’ukwezi kumwe n’imyaka itanu, niba ari umuhungu bazamutangaho sikeli eshanu za feza, naba umukobwa bamutangeho eshatu. 7 Umuntu ufite imyaka mirongo itandatu cyangwa irenga, niba ari umugabo bazamutangaho sikeli cumi n’eshanu, naba umugore bamutangeho icumi. 8 Hari ubwo uwo muntu wahize umuhigo yaba ari umukene, ntashobore kubona igiciro cyateganijwe. Icyo gihe uwo muntu azanira umuherezabitambo cya kiremwamuntu yari yaremereye Uhoraho kumwegurira, maze umuherezabitambo akagena ikiguzi cyo kugisimbuza akurikije ubushobozi bw’uwahize uwo muhigo. 9 Hari ubwo itungo na ryo ryateganirizwa guhigura umuhigo. Niba ari rimwe muri ya yandi ashobora guturwa Uhoraho, iryo tungo riba ari ikintu gitagatifu. 10 Nta we ushobora kurisimbuza ikindi kintu cyangwa ngo arigurane irindi. Iryiza ntirishobora gusimbura iribi, kimwe n’uko iribi ridasimbura iryiza. Iyo hari ubirenzeho akarigurana irindi, ayo matungo yombi aba ari ibintu bitagatifu. 11 Naho ryaba ari itungo ryanduye ryo muri ya yandi adashobora guturwa Uhoraho, 12 barizanira umuherezabitambo akaba ari we ugena igiciro cyaryo akurikije ko ari ryiza cyangwa ribi. Icyo gihe kandi icyo umuherezabitambo yemeye ntigisubirwaho. 13 Iyo nyir’itungo ashaka kurigombora, yongera kimwe cya gatanu ku giciro cyemejwe. 14 Inzu yawe yaba mbi cyangwa nziza, iyo wiyemeje kuyihiguza umuhigo, umuherezabitambo agena igiciro cyayo. Icyo gihe kandi icyo yemeje ntigisubirwaho. 15 Ariko nanone, iyo nyirayo ashatse kuyigombora, yongera kimwe cya gatanu ku giciro cyemejwe, maze ikamugarukira. 16 Umuntu nashaka kwegurira Uhoraho umurima wo mu isambu ye, igiciro cyawo kizapimirwa ku mbuto bashobora kubibamo. Urugero: aho umuntu ashobora kubiba ikigega cy’ingano za bushoki, hazagurwa amasikeli mirongo itanu ya feza. 17 Igiciro nk’icyo kizajya gishyirwaho, ari uko uwo murima weguriwe Uhoraho guhera mu mwaka wa yubile. 18 Iyo uwo murima weguriwe Uhoraho nyuma ya yubile, umuherezabitambo yemeza igiciro cyawo akurikije imyaka isigaye kugira ngo indi yubile ibe. Ubwo rero ni ukuvuga ko igiciro cyagenwe kigomba kugabanuka. 19 Nanone kandi, iyo nyiri uwo murima ashaka kuwugomboza, yongera kimwe cya gatanu ku giciro cyemejwe n’umuherezabitambo, maze ukamugarukira. 20 Ariko rero, iyo awugurishije n’undi muntu, atarawugombora, ntaba akiwugaruje ukundi. 21 Ahubwo iyo yubile igeze, aho kugira ngo umugarukire, uhinduka ikintu gitagatifu kimwe n’indi mirima yose yeguriwe Uhoraho burundu. Icyo gihe rero, uwo murima uba umugabane w’umuherezabitambo. 22 Hari ushobora kwegurira Uhoraho umurima yiguriye utari uwo mu isambu y’abasekuruza be. 23 Icyo gihe, umuherezabitambo abara igihe gisigaye ngo yubile igere, maze yagena igiciro, kigatangwa uwo munsi kuko ari ikintu gitagatifu cy’Uhoraho. 24 Iyo umwaka wa yubile ugeze, uwo murima usubizwa uwo bawuguzeho, ari na we uwufiteho umurage w’abasekuruza. 25 Igiciro cyose kizajya kigurwa amasikeli y’Ingoro. Sikeli imwe kandi ingana na gera makumyabiri. 26 Birumvikana ko nta muntu ushobora kwegurira Uhoraho icyavutse uburiza mu matungo ye, kuko bisanzwe bizwi ko ari icy’Uhoraho. Cyaba icyo mu matungo maremare cyangwa amagufi, ni umugabane w’Uhoraho. 27 Iyo ari itungo ryahumanye ugashaka kurigombora, wongera kimwe cya gatanu ku giciro cyagenwe n’umuherezabitambo. Naho iryo tungo iyo utarigomboye, rigurishwa ku giciro cyagenwe. 28 Byongeye, ikintu utunze iwawe, yaba umuntu, itungo cyangwa umurima, iyo ucyeguriye Uhoraho burundu, ntuba ugishoboye kukigurisha cyangwa kukigombora. Bene icyo kiba ari ikintu gitagatifu cy’Uhoraho. 29 Umuntu na we, iyo yeguriwe Uhoraho burundu, ntashobora kugombozwa, ahubwo aricwa. 30 Ituro rya kimwe cy’icumi mugabanya ku myaka y’imirima yanyu no ku mbuto z’ibiti, riba ari umugabane w’Uhoraho. Ni ikintu gitagatifu kigenewe Uhoraho. 31 Iyo ushaka kugira icyo ugombora kiri muri iryo turo, wongera kimwe cya gatanu ku giciro cyagenwe. 32 Naho ku byerekeye amatungo yawe maremare cyangwa amagufi, uzegurira Uhoraho rimwe ku icumi, urishyireho ikimenyetso. 33 Yaba meza, yaba mabi, ayo matungo ntashobora kuguranwa, ngo rimwe risimbure irindi. Iyo babirenzeho bakayagurana, yombi aba ari ibintu bitagatifu. Ayo matungo nta we ushobora kuyagomboza.» 34 Ayo ni yo mategeko Uhoraho yahereye Musa ku musozi wa Sinayi, kugira ngo ayamenyeshe Abayisraheli. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda